Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere (Meteo Rwanda), cyatangaje ko mu gice cya kabiri cy’ukwezi kwa Mata 2025, mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 50 na mm 150, ikaba iri hejuru y’impuzandengo y’isanzwe igwa muri iki gice.
Ni mu gihe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) rivuga ko buri mwaka, ku Isi yose impanuka zo mu muhanda zihitana ubuzima bw’abagera kuri miliyoni 1.3, aho inyinshi muri zo zituruka ku burangare bw’abatwara ibinyabiziga.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yibukije abatwara ibinyabiziga bimwe mu bikunze gutera impanuka mu bihe by’imvura, abashishikariza kwitwararika mu rwego rwo kuzirinda.
Ati “Mu bihe by’imvura usanga imihanda yanyereye, yaretsemo amazi, yagwiriwe n’inkangu ndetse hariho n’ibihu bituma utwaye adashobora kureba imbere. Murasabwa kugenzura ibinyabiziga byanyu ko nta mbogamizi byabateza kandi mukaba mufite icyemezo cy’ubuziranenge bw’ikinyabiziga mbere y’uko mwinjira mu muhanda.”
ACP Rutikanga yibukije abatwara ibinyabiziga ko udukoresho duhanagura ibirahure (essuie-glaces) tugomba kuba dukora neza, amatara yaka ndetse na feri zikora neza kandi n’amapine adashaje kugira ngo bibarinde ubunyereri no kwirinda umuvuduko ukabije kandi bakibuka gusiga intera ihagije hagati y’ibinyabiziga.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda kandi yagiriye inama abatwara ibinyabiziga ko mu gihe imvura ikomeje kuba nyinshi, imihanda ikarengerwa n’amazi menshi, guparika ku ruhande bagategereza ko umuhanda wongera kuba nyabagendwa, ariko na none bakirinda guparika munsi y’ibiti, hafi y’imikingo n’ahanyura imivu y’amazi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!