00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuburo wa CP Kabera ku bava mu rugo bishingikirije impushya zarengeje igihe

Yanditswe na Nkundineza Jean Paul
Kuya 29 Nyakanga 2021 saa 06:01
Yasuwe :
0 0

Umujyi wa Kigali, uturere umunani n’imirenge 50 yo mu duce dutandukanye tw’igihugu iri muri gahunda ya Guma mu Rugo yashyizweho mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus igenda irushaho kugaragaza ubukana umunsi ku wundi.

Ku ikubitiro, Umujyi wa Kigali n’uturere umunani ni byo byashyizwe muri Guma mu rugo y’iminsi 10, yongereweho itanu aho biteganyijwe ko izarangira ku wa 31 Nyakanga 2021.

Mu bindi bice by’igihugu, gahunda yo gushyira imirenga 50 muri Guma mu Rugo y’ibyumweru bibiri yo yatangiye kubahirizwa ku wa 28 Nyakanga 2021.

Uduce twashyizwe mu bihe bidasanzwe dufite umwihariko kuko serivisi z’ingenzi zirimo ubucuruzi bw’ibiribwa, iza banki, ubuvuzi zakomeje gukorwa ariko uzigiyemo akabisabira uburenganzira.

Nubwo hari abakora ingendo zemewe, buri munsi Polisi y’Igihugu ntihwema gufata abarenga ku mabwiriza barimo n’ababa badafite impushya zemewe.

Nko mu minsi 10 ya mbere ya Guma mu Rugo muri Kigali no mu tundi turere umunani, abantu bagera ku bihumbi 54 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yabwiye IGIHE ko benshi mu bafatwa baba bafite amayeri atandukanye bakoresha kugira ngo bemererwe gukora izo ngendo.

Mu gihe hashyizweho ibihe bidasanzwe, abasaba impushya na bo bariyongera. Ku munsi wa mbere ubwo Umujyi wa Kigali washyirwaga muri Guma mu rugo ku wa 17 Nyakanga 2021, abantu bari hagati ya 20.000 na 30.000 basabye impushya kandi bashaka ko bahita bazibona ako kanya.

Imibare ya Polisi yerekana ko nibura mu minsi icumi ya Guma mu Rugo, abantu bagera ku bihumbi 99 basabye impushya harimo 75.000 bazisabye banyuze mu rubuga rwa internet naho ibihumbi 24 bakoresheje uburyo busanzwe kuri telefoni, muri bo abasaga ibihumbi 57 ni bo bazemerewe.

CP Kabera ati “Bose bashaka ko bahita bazibona [impushya] ako kanya. Iyo igihugu cyashyizeho ibihe bidasanzwe tugira umubare munini w’abazisaba kandi Polisi nayo ibanza kureba niba koko abasabye impushya babikwiye.’’

Nubwo hari abasaba impushya, umunsi ku wundi, Polisi ifata abagenzi n’abatwara imodoka ariko bamwe muri bo nta mpamvu zikomeye bafite.

CP Kabera yakomoje ku bava mu rugo bafite ibyangombwa byarengeje igihe, avuga ko bidakwiye.

Yagize ati “Abakunda gufatwa barenze ku mabwiriza bose bahuriza ku kintu kimwe bumva ko bafite uburenganzira bwo kugenda. Hari n’abandi turi gukurikirana, hari abantu bakoresha impapuro zarangiye aho bava mu karere kamwe bajya mu kandi bafite impapuro zarengeje igihe.’’

Umuvugizi wa Polisi, CP Kabera, yavuze ko abantu bakwiye gutinya Coronavirus kurusha Polisi kuko iki cyorezo ari kibi kandi “nta muntu gitinya uko yaba ameze kose.’’

Umurwayi wa mbere wa Covid-19 yagaragaye bwa mbere ku wa 14 Werurwe 2021; kuva icyo gihe abamaze guhitanwa nayo ni 776. Kuva ku wa 5 Werurwe 2021, u Rwanda rumaze gukingira mu buryo bwuzuye abaturage 439.568 ndetse ibi bikorwa birakomeje.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yaburiye abantu barenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19
Abafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus bajyanwa muri stade bakaganirizwa ku bubi bwa Coronavirus, bakanacibwa amande
Buri kinyabiziga kirahagarikwa hakarebwa niba ugitwaye abifitiye uburenganzira
Polisi y'Igihugu igenzura niba abari mu muhanda bubahiriza amabwiriza yagenewe abakora ingendo mu gihe cya Guma mu rugo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .