00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuburo kuri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri ishobora kubangamira ibidukikije

Yanditswe na Ndikumwenayo Thierry
Kuya 28 Ukwakira 2022 saa 02:44
Yasuwe :

Guverinoma y’u Rwanda iherutse gufata umwanzuro w’uko abana bose bafatira amafunguro ku ishuri, ni mu gihe ibi byakorwaga ku mashuri yisumbuye yiganjemo ayacumbikiraga abanyeshuri.

Iyi gahunda yakirijwe yombi n’ababyeyi ndetse n’abarezi bahamya ko izatanga umusanzu munini mu kugabanya abana bata ishuri, kuzamura urwego rw’imitsindire bityo ireme ry’uburezi ryifuzwa rikagerwaho dore ko mu baritaga harimo abatahaga saa sita bakabura amafunguro bitewe n’amikoro make mu miryango bakomokamo.

Ubu nta mubyeyi ugihihibikana yibaza icyo abana barya saa sita bavuye kwiga, icyo barwana na cyo ni amafunguro ya nimugoroba.

Mu mashuri abanza umubyeyi atanga umusanzu uhwanye n’amafaranga 975 Frw ku gihembwe, Leta ikazajya itanga 8775 Frw ku munyeshuri ku gihembwe.

Ibidukikije bishobora kuhazaharira

N’ubwo iyi gahunda ari nziza kandi ishimwa na benshi haba ku ruhande rw’abarezi ndetse n’abarimu, hari impungenge mu kurengera ibidukikije. Mu bigo bifite iyi gahunda, ibyinshi muri byo bikoresha ibiti byatemwe mu mashyamba.

Nk’umunyamakuru ubwo natemberaga, nageze kuri kimwe mu bigo byo mu karere ka Burera, mpasanga ibiti byari byanitse bigaragara ko byasaruwe ari bito. Aha niho nagiriye impungenge kuri gahunda yo kubungabunga ibidukikije igihugu gifite.

Urebeye mu ndorerwamo y’aka kanya ushobora kuvuga ko ibi ari amashyengo. Nyamara ingaruka ku bidukikije zishobora kuzagaragara mu myaka iri imbere, mu gihe hatagize igikorwa ngo haboneke ibizasimbura inkwi muri gahunda yo kugaburira abana ku mashuri.

Ibi kandi bishimangira na bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri ndetse n’abakurikiranira uburezi hafi, bavuga ko hari aho ibura ry’inkwi ryatangiye kugaragara.

GS Mata iri mu bigo bishya byubatswe mu bihe bya Covid-19, umuyobozi w’iri shuri avuga ko n’ubwo isoko ry’inkwi rihabwa ryiyemezamirimo, nabo babona ko ikibazo cy’inkwi gihari na cyane ko agace ikigo kirimo katarangwamo amashyamba.

Asaba ko hagira icyakorwa hakaboneka ibyasimbura inkwi, cyangwa uburyo bwakoresha inkwi nkeya.

Umwe mu bakora ibikorwa byo kubungabunga amashyamba mu karere ka Burera avuga ko n’ubundi hari hasanzwe urugamba rwo kubungabunga amashyamba, kuko hari ingeri nyinshi z’abakoresha amashyamba. Iyi ni nayo mpamvu hari intero isaba umuturage gutema igiti kimwe agatera bibiri.

Mu gukomeza gusabanura yagize ati “Hari inkwi zikoreshwa mu nganda zikiyongera ku kuba umubare munini w’abanyarwanda ugikoresha ibikomoka ku nkwi mu gucana. Kuba haraje iki cy’amashuri, hatagize igikorwa kugira ngo hagabanywe ibikomoka ku mashyamba, mu myaka iri imbere nta biti twaba tugifite. Hakwiriye gushyirwaho ingamba zikomeye n’abaturage bagashishikarizwa gutema kimwe bagatera bitatu.”

Umukunzi Paul uyobora Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (RTB), avuga ko uburyo bukoreshwa cyane mu gutekera abana ari inkwi kandi bigaragara ko mu myaka iri imbere amashyamba yazabangamirwa. Gusa ngo Minisiteri y’uburezi yatangiye gutekereza icyakorwa.

Ati “Turimo kureba icyakorwa kugira ngo hajyeho uburyo bwo guteka burondereza inkwi. Hakozwe za Muvero zigezweho zirondereza inkwi kandi zishoobora gutekera abana benshi”.

Yakomeje avuga ko ikindi kiri gukorwa ari ugushaka uburyo hakorwa amashyiga ya rondereza nayo agabanya ibicanwa, ariko noneho hatangiye kugerageza uburyo bwo gukoresha gaz. T

Ati “Turi gukora ubushakashatsi kugira ngo guteka bikorwe kandi bitabangamiye ibidukikije.”

Yakomeje avuga ko uru ari urugendo minisiteri y’uburezi ifatanyije na minsiteri y’ibidukikije, iy’ubutegetsi bw’igihugu ndetse n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye.

Umukunzi asaba abayobozi b’ibigo by’amashuri ndetse n’ababyeyi gukomeza gutera ibiti kugira ngo ibidukikije bibungabungwe.

Ikigo cy’amashuri gifite abanyeshuri bari hagati ya 800 na 2500 gishobora gukoresha amasiteri y’inkwi agera kuri atanu. Ni mu gihe ikigo gikoresha Muvero n’amashyiga akoresha uburyo buronderaza inkwi, gishobora kuzigabanya ku kigero cya 75%.

Ibirundo by'ibiti bikomeje gutemwa mu gushaka inkwi zo gutekesha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .