Umuburo ku binjiza, abacuruza n’abakoresha ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge mu Rwanda

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 12 Ugushyingo 2019 saa 04:34
Yasuwe :
0 0

Mu mpera z’Icyumweru gishize Ikigo gishinzwe kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda, FDA (Food and Drugs Authority), cyahagaritse ku isoko ry’u Rwanda inganda zirindwi zo muri Kenya zagemuraga umushongi ukozwe mu bunyobwa uzwi nka ‘Peanut Butter’.

Ubuyobozi bwa Rwanda FDA butangaza ko nyuma yo guhagarika izi nganda bwahise butangiza urugamba rwo kuvana ibicuruzwa byazo ku isoko no kumenyesha Abanyarwanda ko bagomba kwirinda kugura aya mavuta byagaragajwe ko afite ubumara bwo mu binyampeke butera uruhumbu bwitwa Aflatoxin, rugira ingaruka ku buzima bw’abantu.

Imibare itangazwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, na Polisi y’Igihugu igaragaza ko kuva ku wa 30 Ukwakira kugeza ku 4 Ugushyingo 2019, mu Rwanda hafatiwe imiti itandukanye ikoreshwa mu buhinzi n’ubworozi ndetse n’ifumbire bitujuje ubuziranenge bifite agaciro kangana na 25,722,345Frw.

Imiti yafashwe irimo ivura abantu yacuruzwaga mu buryo butemewe n’amategeko (amakarito 26) ifite agaciro kangana na 808,885Frw.

Muri Nyakanga 2108, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi (RAB), cyavumbuye imiti y’amatungo ikekwaho kuba imyiganano n’ibujijwe gucuruzwa mu Rwanda ifite agaciro ka 24.970.925 Frw.

Ni nyuma y’ubugenzuzi bw’iminsi itatu bwabereye muri farumasi 52 mu duce tw’Umujyi wa Kigali, mu Ntara y’i Burasirazuba, iy’u Burengerazuba n’iy’Amajyepfo.

Byagaragaye ko muri izi 52 farumasi harimo 18 zicuruza imiti y’amatungo itemewe mu Rwanda. Iyafashe yarimo imiti y’imyiganano, iyarengeje igihe ndetse n’indi yinjizwa mu gihugu mu buryo butemewe.

Mu bihano bihabwa abafite amaguriro y’imiti basanze harimo ibitameze neza, babanza guhabwa inama no kwihanangirizwa, hakurikiraho gufungirwa by’agateganyo, nyuma hakazabaho gufungirwa burundu.

Iyo icyaha kirimo umuganga w’amatungo we ashyikirizwa urugaga rw’abaganga b’amatungo agafatirwa icyemezo kirimo no gucibwa amande ateganywa n’itegeko.

RIB na Polisi batangaza ko ibijyanye no gucuruza ibitujuje ubuziranenge hari uburyo butatu aribwo; guhimba ibirango aho abantu bahimba ibirango by’ibicuruzwa bisanzwe bizwi kandi bifite uburenganzira gucuruza bakabikoresha bacuruza ibitemewe.

Hari gucuruza ibibujijwe, aho abantu bacuruza ibibujijwe kubera impamvu zitandukanye zirimo kuba bitujuje ubuziranenge cyangwa bigira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu (aha twavuga amavuta yangiza uruhu), hakabaho nanone abacuruza ibicuruzwa byarengeje igihe.

Byinjira mu gihugu gute?

Umuyobozi Mukuru ushinzwe igenzura ry’imiti n’ibiribwa muri Rwanda FDA, Gisagara Alex yavuze ko bari gutegura uburyo bwo gushyira ku mipaka serivisi zo gusuzuma ibiribwa n’imiti byinjira mu gihugu ngo hamenyekane niba bifite ubuziranenge.

Ati “Birashoboka ko mu bihe byahise hari ibicuruzwa byagiye byinjira mu gihugu bitujuje ubuziranenge ariko nabizeza ko mu minsi ya vuba guhera ku wa 1 Ukuboza 2019, hazashyirwaho serivisi ku mipaka zizajya zifasha mu kugenzura ibiribwa n’imiti byinjira mu gihugu kandi twizeye ko ibi bintu bizagabanyuka.”

Gisagara avuga ko hari uburyo bakorana n’ibihugu bituranyi mu guhashya ibicuruzwa bya magendu aho yatanze ingero z’ikigo cy’ubuziranenge muri Kenya giherutse kumenyesha ibihugu byo mu karere ka hari inganda zifite ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge.

Itegeko rigenga ubucuruzi bwambukiranya imipaka, riteganya ko uwafatiwe muri magendu ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugera ku myaka ibiri n’ihazabu ingana na kimwe cya kabiri cy’agaciro k’ibyo yafatanywe.

Rinateganya ko ikinyabiziga cyafatiwe muri ibyo bikorwa gifatirwa burundu naho umushoferi wari ugitwaye agacibwa amadolari ya Amerika 5 000.

Umunyamategeko w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura ubuziranenge, RSB, Ugirimpuhwe Fidèle yavuze ko bagirana imikoranire na za Gasutamo aho bakorana mu kugenzura ibicuruzwa byinjira bakareba niba bifite ubuziranenge.

Ubwo izi nzego zamurikaga raporo y’ibyavuye mu mukwabu wiswe USALAMA, kuri uyu wa Mbere zagaragaje ko hari n’ibiribwa bitujuje ubuziranenge bifite agaciro kangana na 5,096,060Frw byafashwe. Ibi biribwa byari byiganjemo inyama z’inka n’ibikorwa mu ifarini nk’imigati n’ibindi.

Hafashwe ibicuruzwa bitemewe byiganjemo amavuta yo kwisiga y’amoko atandukanye atujuje ubuziranenge ndetse atera n’ingaruka mbi ku ruhu rw’abayisiga. Amavuta yafashwe afite agaciro ka 3,273,900Frw.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Kabera Jean Bosco yavuze ko uburyo ibi biribwa n’imiti itujuje ubuziranenge byinjira mu gihugu ari uburyo butemewe ari nayo mpamvu hakomeje gushyirwaho ingamba zo kubikumira.

Ati “Ibi bintu byinjizwa mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko bigira ingaruka ku bukungu bw’igihugu. Inshingano za Polisi ni ugukorana n’izindi nzego kwigisha dukangurira Abanyarwanda ko bakwiye kwirinda ibintu binyuranyije n’amategeko, bakamenya inzoga zamewe n’izitemewe, amavuta yemewe n’atemewe kandi bakibuka ko bibagiraho ingaruka.”

Yakomeje avuga ko akenshi ibi bintu byinjira mu gihugu binyuze mu nzira n’ubundi zitemewe kuko ku mipaka haba hari inzego zishinzwe kugenzura ibyemewe n’ibitemerewe kwinjira mu gihugu.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro, RRA igaragaza ko guhera muri Nyakanga 2017 kugeza Kamena 2018, hafashwe magendu z’ubwoko butandukanye zinjizwaga mu Rwanda zifite agaciro ka miliyoni 595,129,842 Frw.

Amavuta atemewe gucururizwa ku isoko ryo mu Rwanda yafatiwe mu mukwabu wa USALAMA
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP Kabera Jean Bosco yavuze ko ingamba zo guhashya abishora mu bikorwa bitemewe zakajijwe
Umuyobozi Mukuru ushinzwe igenzura ry’imiti n’ibiribwa muri FDA, Gisagara Alex yavuze ko mu gihe cya vuba ku mipaka hazashyirwa ishami rishinzwe kugenzura imiti n'ibiribwa byinjira mu gihugu
Umunyamategeko w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura ubuziranenge, RSB, Ugirimpuhwe Fidele yavuze ko bari gukorana n'izindi nzego kugira ngo bafate abinjiza mu gihugu ibitujuje ubuziranenge

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza