Umuburo ku bakomeje kwibasira imisambi, abayicuruza n’abayororeye mu ngo

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 18 Ugushyingo 2019 saa 05:33
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere ku bufatanye n’Umuryango ushinzwe kubungabunga Urusobe rw’Ibinyabuzima (Wildlife Conservation Association) yatanze umuburo ku bantu bakomeje kwishora mu bikorwa bitemewe byo guhiga, gucuruza no kororera mu ngo imisambi, bigakoma mu nkokora ukororoka kw’izi nyamaswa zifatiye runini urwego rw’ubukerarugendo.

Hashize imyaka isaga itanu ibigo byombi n’abafatanyabikorwa babyo bari mu bufatanye bwo kubungabunga imisambi no kuyirinda ibikorwa by’ubuhigi, ubucuruzi no kuyororera mu ngo.

Itangazo ryashyizwe ahabona n’impande zombi riburira abantu bose ko ibyo bikorwa bakwiye kubihagarika bitarenze Ukuboza 2019.

Rivuga ko “Ubaye ugifite umusambi mu busitani bwawe, ubu busabe bugamije kukwibutsa ko kororera umusambi ahantu utisanzuye ari imwe mu mpamvu zituma ikomeza gukendera. Turifuza kukwibutsa ko kororera imisambi n’izindi nyamaswa ahantu zitisanzuye binyuranyije n’amategeko.”

RDB ivuga ko uretse kuba kororera inyamaswa ahantu zitisanzuye no mu ngo binyuranyije n’amategeko, binashobora gushyira mu kaga ubuzima bw’abaturage kuko zishobora kubanduza indwara igihe zaba zizifite.

Rivuga ko “Uwo ariwe wese ukishora mu bikorwa byo guhiga cyangwa gucuruza imisambi azabihanirwa n’amategeko asanzwe abuza ibyaha nk’ibyo bikorerwa urusobe rw’ibinyabuzima.”

Umuyobozi uhagarariye Wildlife Conservation Association mu Rwanda, Dr Nsengimana Olivier, yabwiye IGIHE ko guhera mu 2014 hatangijwe ubukangurambaga bugamije kubungabunga imisambi. Mu biyitera gukendera yavuzemo kuyishimuta no kuyigurisha mu ngo.

Ati “Iyo bari kuyihiga imyinshi bayikoresha mu buryo bubi, imwe igapfira mu nzira ariko n’iyo igeze mu ngo bayica amababa kugira ngo itaguruka kandi no mu ngo ntishobora gutera amagi ngo yororoke.”

Mu 2014 hatangizwa ubwo bukangurambaga imisambi 300 niyo yakekwaga ko iri aho ikunze kuba nko mu bishanga n’ahandi hantu h’imirambi.

Icyo gihe abayifashe bayifite mu ngo basabwaga kuyimenyekanisha bakanayibarurisha igakorerwa ibizamini, iyo basanze ifite ikibazo ikavurwa, itagifite igashyirwa muri Pariki y’Akagera.

Ati “Ni igikorwa twakomeje dukora ubu tumaze kubarura mu ngo imisambi igera kuri 288 imyinshi twayisubije muri Pariki ariko hari n’itarabashije gusubizwa mu ndiri yayo kamere kubera ibibazo yagiye igira birimo nko kuvunika amaboko.”
Iyo yashyizwe mu cyanya cyihariye mu Mujyi wa Kigali iba ariho ijyanwa ikomeza kwitabwaho. Icyifuzo uyu muryango ufite ni uko nta nyamaswa yagenewe kuba mu ndiri yihariye ikomeza kubana n’abantu.

Gusa ngo ibikorwa bigamije gusaba abayisigaranye kuyitanga uzinangira akaba ashobora kuzafatirwa ibihano nk’uko biteganywa n’amategeko.

Mu Rwanda habarurwa imisambi isaga 748 ariko kuvuga ko yiyongera cyangwa igabanuka bisaba gukora ubushakashatsi bw’igihr kirekire.

Ibikorwa byo kwandika no gusubiza imisambi yaba igitungiwe mu ngo bizarangirana n’uyu mwaka. Umuntu woroye cyangwa uzi uworoye imisambi yahamagara Dr. Ruhagazi Deo kuri 0788710535 cyangwa Kayitare Albert kuri 0788585922, kugira ngo afashwe kuyisubiza.

Bimwe mu bihano bihabwa umuntu wese ushimuta, ucuruza, ukomeretsa cyangwa wica ingagi cyangwa izindi nyamaswa zirengerwa ziriho zicika, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 500 Frw kugeza kuri miliyoni 5 Frw.

Umuburo ku bahigi bakomeje kwibasira imisambi, abayicuruza n’abayororeye mu ngo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza