Umubiri wa Gen Rwigamba uragezwa mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu

Yanditswe na Habimana James
Kuya 18 Ukwakira 2019 saa 10:24
Yasuwe :
0 0

Umubiri wa Brig Gen Andrew Rwigamba wigeze kuba Komiseri Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, uragezwa mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu uvanwe mu Misiri nyuma yo kwitaba Imana kuri uyu wa Kane.

Gen Rwigamba yaguye mu bitaro bya Cairo aho yari amaze iminsi arwariye.

Umuvandimwe wa nyakwigendera, Faroh Ndahiro yabwiye The New Times ko mukuru we yafashwe n’uburwayi amererwa nabi mu buryo budasanzwe, mbere y’uko yitaba Imana mu bitaro bya Cairo.

Gen Rwigamba w’imyaka 64, yasize abana batanu.

Ndahiro yavuze ko nyuma yo kugeza mu Rwanda umubiri wa nyakwigendera, ibyerekeranye n’igihe cyo kumuherekeza bizatangazwa nyuma.

Ubwo yavugaga uko nyakwigendera yafashwe, Ndahiro yagize ati“Gen Rwigamba yari yasoje inama muri Minisiteri y’Ingabo, MINADEF, ahagana saa mbili z’ijoro, nibwo yatangiye kumva atamerewe neza, icyo gihe yahise ajya mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal aho yavuriwe amererwa neza mu gihe cy’iminsi itatu, nyuma nibwo ubuzima bwe bwatangiye kumererwa nabi mu buryo bwihuse, nibwo yoherejwe mu bitaro bya Cairo mu cyumweru gishize.”

Rwigamba yabaye Komiseri Mukuru wa Polisi y’Igihugu kugeza mu 2008, ubwo yasimburwaga n’uwari umwungirije Mary Gahonzire.

Yagiye kandi akora indi mirimo muri Minisiteri y’Ingabo kugeza yitabye Imana, aho yari Umuyobozi Mukuru muri MINADEF ushinze imibanire y’amahanga mu bya gisirikare n’ubufatanye, umwanya yagiyeho mu 2011.

Yasezerewe mu gisirikare mu 2013 afite ipeti rya Brig Gen.

Ndahiro avuga ko umuvandimwe we yaranzwe no gukunda igihugu cye, kuba inyangamugayo no gukoresha ubuhanga mu byo yakoraga.

Ati “Yari umuhanga ubwo yari akiri ku ishuri, yaritondaga kandi agakunda kuvuga ubucuruzi. Ubwo kubohora igihugu byatangiraga yahise ajya mu ngabo za RPF ajya ku rugamba rwo kubohora igihugu, nyuma y’imyaka ine nibwo yagize ipeti rya Lt Col.”

Rwigamba yavutse tariki 12 Gicurasi 1955 mu yahoze ari Perefegitura y’Umutara, amashuri abanza ayigira Kabarole.

Umuryango we waje guhungira muri Uganda mu 1964 aho yigiye icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye ahitwa Nyakasura, akomereza Makerere.

Yabonye impamyabumenyi ya Kaminuza mu by’amategeko yavanye muri Kaminuza ya Makerere, icyiro cya gatatu mu mibanire mpuzamahanga muri Kaminuza ya Nairobi. Yagiye kandi abona andi masomo ajyanye n’ibya gisirikare.

Nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi, Gen Rwigamba yagiye akora inshingano zitandukanye muri RPA harimo gushingwa amategeko, akaba yarabaye kandi mu itsinda ry’abari mu masezerano ya Arusha yahuzaga ingabo za RPA n’ubutegetsi bwa Habyarimana.

Gen Rwigamba kandi yari mu bunyamabanga bukuru bwa RPA, mu gihe cy’imyaka ine yo kubohora igihugu.

Umubiri wa Gen Rwigamba uragezwa mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza