Umubiri wa Bwitare uri mu babohoye igihugu ugiye kugezwa mu Rwanda

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 22 Gicurasi 2020 saa 03:41
Yasuwe :
0 0

Umubiri wa Bwitare Nyirinkindi Eulade wabaye umudipolomate igihe kinini, uzagezwa mu Rwanda ku wa Gatandatu, tariki ya 23 Gicurasi 2020.

Ku wa 10 Mata 2020 nibwo hamenyekanye inkuru y’incamugongo ko Bwitare Nyirinkindi Eulade yitabye Imana ku myaka 62. Yatabarukiye mu bitaro biri mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi.

Mu itangazo umuryango wa nyakwigendera washyize hanze wamenyesheje inshuti n’abavandimwe, ko umubiri wa Bwitare ‘uzagera i Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Gicurasi 2020.’

Muri gahunda zo kumusezeraho, biteganyijwe ko ku wa 25 Gicurasi 2020, kuva saa Kumi kugeza saa Mbiri z’umugoroba hazabaho igitaramo cy’amasengesho, kizanagaruka ku mateka ya nyakwigendera kizabera i Kibagabaga.

Ku wa Kabiri, tariki ya 26 Gicurasi 2020 nibwo Bwitare azasezerwaho bwa nyuma mu muhango uzabera Kibagabaga mbere yuko ashyingurwa mu irimbi rya Rusororo.

Bwitare azasezerwaho mu cyubahiro hubahirizwa amabwiriza yashyizweho na Leta yo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Izina rya Bwitare ryamenyekanye guhera mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu, aho yari umwe mu barurwanye ndetse akomeza gukorera igihugu, mu 2003 aza gusezererwa mu gisirikare ageze ku ipeti rya Captain.

Mu kiganiro yigeze kugirana n’Umunyamakuru wa IGIHE mu Bubiligi, Bwitare yagaragaje uburyo yinjiye muri FPR Inkotanyi muri Uganda aturutse muri Zaïre, ari naho yakuriye. Icyo gihe yakurikiriraga hafi ibyaberaga muri Uganda kuko yamenye ko harimo n’Abanyarwanda benshi bafashaga Abanya-Uganda mu kwibohora.

Ati “Nkumva ari ibintu bijyanye na kamere yanjye yo kwanga akarengane. Nari nsanzwe nkurikiranira hafi izindi ntambara, Afurika yari ikibohora muri iyo myaka, cyangwa ariho ikirangiza, muri Mozambique, Zimbabwe, intambara ya Uganda yaje nsanzwe ndi umuntu ukurikiranira hafi bene izo ntambara zo kwibohora.”

Yageze muri Uganda mu 1986, yinjira mu gisirikare cya Uganda mu 1987. Ubwo urugamba rwo kubohora u Rwanda rwajyaga gutangira, Abanyarwanda bari muri NRA batangiye kwisuganya, bakagenda batorotse bazi ko bafashwe bashobora gufungwa.

Bwitare yakomeje ati “Twarafashijwe tujya kuba mu nzu z’abanyamuryango, ariko njye nisanze ndi kwa Fred Gisa Rwigema, ni ho nacumbikiwe. Yari umuntu tuzi nk’ikirangirire muri Uganda n’ahandi yanyuze.”

“Kuri njye rwose byari nka filime, nibazaga niba ari njyewe cyangwa niba ndi mu ndoto.”

Ubwo Umuryango FPR Inkotanyi wizihizaga isabukuru y’imyaka 25 mu 2012, Bwitare ni umwe mu bo Perezida Paul Kagame yashimiye kubera ibikorwa bagaragaje byo kwitangira igihugu.

Bwitare Nyirinkindi Eulade uri mu babohoye igihugu yaguye i Bruxelles mu Bubiligi
Bwitare Nyirinkindi Eulade yabaye umudipolomate w'u Rwanda igihe kinini

Bwitare Eulade ni muntu ki?

Ubuhamya bw’ababanye na Bwitare


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .