00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umubare w’abaturage b’u Bushinwa wagabanutse

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Mutarama 2023 saa 07:57
Yasuwe :

Bwa mbere mu myaka 60, umubare w’abaturage b’u Bushinwa wagabanutseho ibihumbi 850 ugereranyije n’uko byari bihagaze mu 2021.

Ni umubare ugabanutse mu gihe umubare w’abana bavuka nawo uri hasi cyane, ubu bibarwa ko nibura abagore 1000 babarirwa abana 6,77 byumvikanisha uburyo Abashinwa badashishikariye cyane kubyara.

Mu 2022, umubare w’abaturage b’u Bushinwa wari miliyari 1,4118, igabanuka ringana n’abaturage 850.000 ugereranyije n’uko byari bimeze mu 2021.

Umubare w’abana bavuka mu Bushinwa umaze igihe kinini uri kugabanuka bitewe na gahunda imaze igihe yo kugabanya imbyaro.

Gusa hashize imyaka irindwi gahunda y’uko nibura umugore agomba kubyara umwana umwe ivuyeho nyuma yo kubona ko abaturage bakuze bari kuba benshi mu gihugu, gusa n’ubu ntabwo kongera imbyaro biratanga umusaruro.

Umubare w’impfu nawo wariyongereye mu Bushinwa, aho umwaka ushize, habonetse impfu nyinshi ku nshuro ya mbere uhereye mu 1976, aho nibura mu bantu 1000, bapfuyemo 7,37 bavuye kuri 7,18 bari bapfuye mu mwaka wabanje.

U Bushinwa ni cyo gihugu gituwe cyane ku Isi, aho bukurikirwa n’u Buhinde bufite abaturage miliyari 1,3, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziza ku mwanya wa gatatu na miliyoni 331 hanyuma Indonesia ikaza ku mwanya wa kane na miliyoni 273.

Umubare w'abaturage b'u Bushinwa ukomeje kugabanuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .