Umubare w’abanyarwandakazi basaba gukuramo inda ukomeje kwiyongera

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Kanama 2020 saa 10:24
Yasuwe :
0 0

Kuva itegeko ryemerera abagore gukuramo inda ryavugururwa, abaganga n’abakora mu miryango yita ku buzima, basobanura ko abasaba iyi serivisi basigaye biyongera umunsi ku wundi.

Amategeko y’u Rwanda ateganya ibihano ku muntu wese wakuyemo inda, ariko ashyiraho n’uburyo bikwiriye gukorwa ku buryo bititwa icyaha.

Gukuramo inda bitari icyaha bibaho iyo byakozwe kubera impamvu zirimo; kuba utwite ari umwana; kuba uwakuriwemo inda yarakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato; kuba uwakuriwemo inda yarayitwaye nyuma yo kubanishwa n’undi nk’umugore n’umugabo ku gahato.

Hari kandi kuba uwakuriwemo inda yaratewe inda n’uwo bafitanye isano ya hafi kugera ku gisanira cya kabiri; kuba inda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite.

Ivuga ko gukurirwamo inda bikorwa na muganga wemewe na Leta. Ibigomba kubahirizwa kugira ngo muganga akuremo inda bigenwa n’iteka rya Minisitiri ufite ubuvuzi mu nshingano ze.

Iyo nyuma yo gukurirwamo inda bigaragaye ko uwayikuriwemo yabisabye nta mpamvu yemewe n’itegeko ashingiraho ahanwa nk’uwikuyemo inda.

Umuryango Nyarwanda wita ku Buzima, HDI, usobanura ko mbere umugore yari yemerewe gukuramo inda ariko amategeko n’ubundi yashyiragamo amananiza amusaba ko kugira ngo inda ikurwemo ari uko biba byemejwe n’urukiko.

Bitewe n’uburyo inzira z’inkiko zitinda, hari aho umubyeyi yajyaga kubona uburenganzira, umwana yaravutse, yaranatangiye gukambakamba.

Umuyobozi ushinzwe uburenganzira bwa muntu muri HDI, Chris Sengoga, asobanura ko kuva mu 2019 ibintu byahindutse nyuma y’iteka rishya rya minisitiri rigena uko gukuramo inda bikwiye kujya bikorwa.

Ati “Twabonye impinduka mu buryo abagore bafashwaga gukuramo inda mu buryo bwemewe. Uyu munsi turabona abantu benshi babisaba, n’abagore bagashira amanga, bakajya gusaba iyi serivisi.”

Dr Jean Berchmas Uwimana washinze umuryango yise Flavours of Family Planning [Ibirungo byo kuboneza urubyaro], asobanura ko muri iki gihe ari ibintu bisanzwe kubona abagore bagana abaganga bashaka serivisi zo gukuramo inda.

Ati “Ni ibintu bisanzwe. Nubwo ntafite imibare y’abagore n’abakobwa mu gihugu bajya ku bitaro basaba gukuramo inda ariko icyo nzi ni uko ari ibintu tubona.”

Yakomeje asobanura ko serivisi zo gukuramo inda zitangwa gusa ku muntu utwite inda itarengeje ibyumweru 22 keretse mu gihe gutwita bishobora kugira ingaruka mbi ku mubyeyi.

HDI isobanura ko kuva iri teka ryajyaho, imaze gufasha abagore barenga 154 bahamagaye umurongo wayo hagati ya Mutarama na Kamena uyu mwaka basaba amakuru ajyanye no gukuramo inda.

Muri abo bagore, 84 basabaga amakuru, 60 basabaga gukuramo inda kandi babonye iyo serivisi mu gihe icumi bo batabashije kubona iyo serivisi kuko inda bari batwite zari zirengeje ibyumweru 22.

Ni umubare munini ugereranyije n’imyaka yabanje kuko hagati ya 2012 na 2018 abagore batanu gusa nibo bonyine babashije gukuramo inda babyemerewe n’urukiko.

Abegereye HDI basaba amakuru n’ubufasha bwo gukuramo inda bari baturutse mu turere 14 tw’igihugu n’Umujyi wa Kigali. Abo mu Burasirazuba bari 48, muri Kigali bari 41, mu Majyaruguru bari 30 mu Burengerazuba ari 18 mu gihe mu Majyepfo bari 17.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu Rwanda mu ngingo ya 123 rivuga ko umuntu wese wikuyemo inda, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 100.000 Frw ariko atarenze 200.000 Frw.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .