Umubare w’Abanyarwanda boherejwe kwiga muri Amerika warenze 1000 ku mwaka wa gatatu wikurikiranya

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 21 Ugushyingo 2019 saa 05:32
Yasuwe :
0 0

Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda yatangaje ko umubare w’abanyeshuri b’abanyarwanda boherejwe mu mashuri makuru na za kaminuza byo muri icyo gihugu mu mwaka w’amashuri wa 2018/19, wazamutse cyane kurusha undi mwaka uwo ari wo wose mu mateka y’ibi bihugu.

Ni ibigaragazwa muri raporo ya The 2019 Open Doors Report yasohotse ku wa 18 Ugushyingo 2019, yakozwe n’ishami rya Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Amerika rihuza ibigo bitanga ubujyanama ku banyeshuri b’abanyamahanga, EducationUSA.

Igaragaza ko Abanyarwanda 1292 bigaga muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu mwaka w’amashuri ushize, aho biyongereyeho 4.9 ku ijana ugereranyije n’umwaka wabanje. Iyo mibare kandi igaragaza ko ari umwaka wa gatatu wikurikiranya, u Rwanda rwohereje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abanyeshuri basaga 1000.

Ni mu gihe umubare w’Abanyarwanda biga muri icyo gihugu wakomeje kwiyongera uko umwaka utashye kuva mu 2006, ku buryo ruza ku mwanya wa munani mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Muri iki gihe kandi Abanyarwanda biga cyane muri Amerika kurusha abaturuka mu bihugu binafite abaturage benshi nka Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Tanzania na Uganda.

Nk’uko Open Doors Report ibigaragaza, mu mwaka w’amashuri wa 2018/19, nibura 69.3 ku ijana by’abanyarwanda bigaga icyiciro kibanza cya kaminuza (under-graduate programs), 30.6 bigaga icyiciro cya kabiri cya kaminuza (graduate programs) cyangwa icyisumbuyeho.

Zimwe muri leta Abanyarwanda bigamo ku bwinshi ni Nebraska, Texas, New York, Arkansas na Massachusetts.

Ku mwaka wa kabiri wikurikiranya kandi Leta Zunze Ubumwe za Amerika zaje imbere y’ibihugu bitanu byakiriye Abanyarwanda benshi boherejwe kwiga mu mahanga, ikurikirwa na RDC, u Bufaransa, Canada n’u Buhinde, nk’uko bitangazwa n’ishami ry’Umuryango w’abibumbye rishinzwe uburezi, ubumenyi n’umuco, UNESCO.

Raporo za Open Door zo kuva mu 1951 kugeza mu 2019 zigaragaza ko umunyarwanda wa mbere wagiye kwiga kaminuza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yakiriwe mu mwaka w’amasomo wa 1961/62 .

Raporo y’uyu mwaka igaragaza ko muri Amerika higa abanyeshuri mpuzamahanga 1 095 299, umubare uri hejuru ugereranyije n’ibindi bihugu byakira abanyeshuri benshi b’abanyamahanga birimo u Bushinwa, u Buhinde, Korea y’Epfo, Arabie Saoudite na Canada.

Kugeza ubu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika habarurwa amashuri makuru na za kaminuza bisaga 4,500.

Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda Peter Vrooman hamwe n'abanyeshuri boherejwe kwiga muri Amerika muri uyu mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza