Intambara ihanganishije ingabo za Leta, Sudanese Armed Forces n’umutwe wa Rapid Support Forces (RSF) yafashe intera ikomeye kuva muri Mata 2023, ndetse magingo aya imaze guhitana abarenga 15,500.
Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, UNHCR igaragaza ko iyi ntambara yaciye agahigo ko kuvana abantu benshi mu byabo mu mwaka wa 2023, kuko abarenga miliyoni 6.1 bahungiye mu bice bitandukanye by’imbere mu gihugu na ho abarenga miliyoni 1.5 bo bahungiye mu bindi bihugu.
UNHCR Ishami ry’u Rwanda igaragaza ko Abanya-Sudani bahitamo kugana mu Rwanda kuhasaba ubuhungiro bakomeje kwiyongera cyane muri 2024, bityo rikeneye inkunga ngo zishobore kubitaho.
Imibare yerekana ko kugeza ku wa Kabiri tariki ya 6 Kanama 2024 yari imaze kwakira impunzi 89 zikomoka muri Sudani, harimo 58 bo mu miryango 17 iba muri Kigali n’abandi 31 bo mu miryango 20 bakiriwe mu Nkambi ya Mahama iri mu Karere ka Kirehe.
Hari kandi Abanya-Sudani 718 binjiye mu Rwanda basaba ubuhungiro mu 2024, barimo 354 bo mu miryango 197 babarizwa mu Mujyi wa Kigali n’abandi 364 bo mu miryango 209 bari mu nkambi ya Mahama.
Mu mpera za 2023 u Rwanda rwakiriye abanyeshuri barenga 200 ba Kaminuza y’ubuvuzi n’ikoranabuhanga yo muri Sudani, (University of Medical Sciences and Technology) bakomereza amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda. Muri ubu bufatanye, byari biteganyijwe ko bugera ku barenga 7000.
Mbere yabo u Rwanda rwari rwakiriye impunzi zaturutse muri Afghanistan.
Muri rusange u Rwanda rucumbikiye impunzi zirenga ibihumbi 130 zihamaze imyaka irenga 10, ababarirwa muri 90 % baba mu nkambi za Kiziba, Nyabiheke, Kigeme, Mugombwa na Mahama abandi bakaba mu mijyi itandukanye.
U Rwanda rumaze igihe rugaragaza ko ikibazo cy’impunzi n’abimukira gikwiye gushakirwa umuti urambye ndetse rwakiriye ibihumbi by’abimukira bavanwa mu nkambi zo muri Libya, kandi 90% bamaze kubona ibihugu byo ku yindi migabane bibakira.
Kugeza ubu abimukira bakiriwe mu Rwanda mu myaka ishize bakomoka mu bihugu bitandukanye byiganjemo Eritrea, Sudani, Ethiopia, Somalia na Sudani y’Epfo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!