Abafite amashanyarazi biyongereyeho 6%: Ibyagezweho mu mihigo y’umwaka ushize

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 30 Ukwakira 2020 saa 04:33
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Edouard Ngirente yagaragarije abayobozi bakuru b’igihugu ibyagezweho mu mwaka w’imihigo 2019/20 birimo no kuba umubare w’abafite amashanyarazi warazamutse 6%, ukava ku kigero cya 51% wariho mu 2019 ukagera kuri 57.4%.

Ibi Minisitiri w’Intebe Ngirente yabigarutseho kuri uyu wa 30 Ukwakira, ubwo habaga umuhango wo gushyira umukono ku mihingo y’umwaka wa 2020/2021.

Ni imihigo yavuguruwe haba mu buryo yahigwaga n’uburyo yasuzumwaga, bijyanye n’uko Perezida Kagame yari yabyifuje muri kanama 2019, ko imihigo yarushaho kuvugururwa inzego zitandukanye zikinjizamo ibindi bikorwa bikenewe, kugira ngo imihigo ibe umusemburo w’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage.

Misitiri w’Intebe Edouard Ngirente yavuze ko ariko byagenze, cyane ko hari bimwe mu byagenderwagaho mu guhiga no gusuzuma imihigo byavuguruwe.

Uburyo bwo gutegura no gusuzuma imihigo bwaranogojwe, hibandwa ku bipimo n’imihigo ikemura ibibazo bikibangamira imibereho myiza y’abaturage, hitawe no ku mikorere y’ubuyozi mu guhindura imibereho myiza y’umuturage.

Bimwe mu byahindutse hagendewe ku buryo imihigo yategurwaga n’uburyo yasuzumwaga, harimo ko buri mwaka hazajya hasuzumwa ibyagezweho mu mihigo, kandi buri myaka itatu hagasuzumwa icyo imihigo yagejeje ku baturage.

Ikindi cyavuguruwe ni uko imihigo idashobora kugira icyo imarira abaturage igihe itakozwe ngo yuzure, ihabwa amanota 100% igihe yuzuye, yaba itaruzuwe igafatwa nk’itareshejwe.

Ibyagezweho mu mwaka w’imihigo ushize

Mu rwego rw’ingufu, ingo zisaga ibihumbi 134 363, inganda n’ibigo bishya 342 byahawe amashanyarazi, ibintu byatumye ingo zifite amashanyarazi mu Rwanda zigera kuri 57.4% zivuye kuri 51% zariho mu mwaka w’ingengo y’imari 2019. Bivuze ko umubare w’abafite amashanyarazi wiyongereyeho 6%.

Mu rwego rw’ubwikorezi, hubatse hanasanwa imihanda ya kaburimbo ifite uburebure bwa kilometero 313,5.

Mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi, umusaruro wariyongereye ku bihingwa birimo ibigori, ingano ibishyimbo n’ibirayi.

Muri gahunda yo kuhira imyaka, muri uyu mwaka huhiwe hegitari 17.689, ibintu byatumye ubutaka bwuhirwa bwose bugera kuri hegitari 58,482 ariko hakaba hari intego ko mu 2024 bugomba kuba bwageze kuri hegitari 102,284.

Mu rwego rw’uburezi, leta yihaye intego yo kubaka ibyumba by’amashuri 22,505 mu turere twose tw’igihugu, hagamijwe kugabanya ubucucike bw’abanyeshuri n’ingendo abana bakora bajya kwiga. Leta ikaba ivuga ko mu mpereza z’uku kwezi ibyumba byinshi bizaba byuzuye.

Mu bijyanye no gukomeza kwita ku batishoboye, ingo 168,565 zahawe akazi muri gahunda ya VUP, kandi biteganyijwe ko mu mpera z’uyu mwaka VUP izagera mu mirenge yose uko ari 416 ivuye kuri 300 yakoreragamo.

Mu rwego rwo gukomeza kubungabunga ibidukikije, hari hegitari 844 z’amashyamba mato zavuguruwe.

Mu rwego rw’ubuzima, hari ibitaro bishya byongewe mu bitaro igihugu cyari gisanganywe birimo ibya Gatonde muri Gakenke na Gatunda muri Nyagatare.

Mu rwego rwo gushishikariza abantu kwizigamira, abaturage 566 198 biyandikishije muri Ejo Heza, ndetse kuri ubu iyi gahunda imaze kugira abanyamurwango ibihumbi 700 bafite ubwizigame busaga miliyari 5 Frw.

Mu rwego rwo gukemura ibibazo by’abaturage bibangamiye imibereho myiza yabo, imiryango irenga ibihumbi 8 itari ifite aho kuba yubakiwe inzu, hubakwa n’ibindi bijyanye n’isuku n’isukura by’izo nzu, bikaba ari igikorwa kigikomeza.

Uko uturere 30 twakurikiranye mu kwesa imihigo

1. Nyaruguru
2. Huye
3. Rwamagana
4. Gisagara
5. Nyanza
6. Nyamasheke
7. Ngoma
8. Kicukiro
9. Gasabo
10. Kirehe
11. Kayonza
12. Kamonyi
13. Nyagatare
14. Gicumbi
15. Bugesera
16. Gatsibo
17. Ruhango
18. Rubavu
19. Burera
20. Nyamagabe
21. Rutsiro
22. Nyarugenge
23. Rulindo
24. Ngororero
25. Muhanga
26. Gakenke
27. Musanze
28. Nyabihu
29. Karongi
30. Rusizi

Imihigo yatangiye mu 2006 nk’uburyo bwo gufasha igihugu kwihutisha iterambere no kwihutisha ibikorwa bigamije kuzamura imibereho y’umunyarwanda. Yatangiye ikorwa ku rwego rw’Akarere, ariko mu 2009/2010 iragurwa ishyirwa no mu nzego nkuru z’igihugu za Minisiteri.

Muri 2017/18 yaravuguruwe hongerwa uburemere ku bijyanye n’imibereho myiza y’abaturage, hatangizwa n’imihigo ihuriweho.

Hanavuguruwe uburyo bwo kuyisuzuma. Kuri iyi nshuro hongewemo umwihariko w’ibikorwa bihindura imibereho y’umuturage, harebwa urugo ku rundi n’imiyoborere.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .