Umubano w’u Rwanda na RDC, ibibazo bya Mukwege, imitwe yitwaje intwaro n’ibindi... Ikiganiro na Amb Karega

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 26 Kanama 2020 saa 10:15
Yasuwe :
0 0

Hashize amezi umunani Vincent Karega agizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri RDC, nyuma y’igihe kinini ahagarariye u Rwanda muri Afurika y’Epfo. Ni amezi yaranzwe n’ibintu byinshi byiza mu rugendo rukomeje rwo gushimangira umubano w’u Rwanda n’iki gihugu, ukomeje gufata indi sura kuva mu mwaka ushize ubwo Félix Tshisekedi yajyaga ku butegetsi, asimbuye Joseph Kabila.

Muri aya mezi, Ambasaderi Karega amaze kubonana na Perezida wa RDC inshuro ebyiri, zirimo imwe yo muri Nyakanga ubwo yamushyikirizaga inyandiko zimwemerera guhagararira u Rwanda n’indi yabaye ku wa 25 Kanama, aho bombi baganiriye ku mubano w’ibihugu byombi.

Amb Karega ati “Twaganiriye ku mubano w’ibihugu n’akarere, bijyanye n’ingamba ziharanira amahoro arambye n’amajyambere. Ubu umubano wifashe neza kuko inzego zose za ngombwa zirafatanya, duhereye ku bakuru b’ibihugu.”

Amb Karega yavuze ko muri aya mezi amaze ari Ambasaderi w’u Rwanda muri RDC, yabashije gutunganya aho Ambasade ikorera haboneye, ndetse yatangiye ibiganiro bigamije ubufatanye n’inzego zitandukanye z’iki gihugu mu bijyanye n’ubwikorezi, umutekano, ubucuruzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibindi.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni rimwe mu masoko akomeye y’ibicuruzwa bituruka mu Rwanda, kandi agaciro k’ubuhahirane hagati y’impande zombi kagenda kiyongera umwaka ku wundi.

Nko mu 2012, agaciro k’ibicuruzwa u Rwanda rwoherezaga muri RDC kabarirwaga muri miliyoni 109.3$, mu 2013 karazamutse kagera kuri miliyoni 114.9$, mu 2014 yageze kuri miliyoni 153.6$.

Uyu mubare w’amafaranga u Rwanda rukura mu bicuruzwa rwohereza muri RDC wakomeje wiyongera, kugera aho byageze mu 2018 rwinjiza miliyoni 337.4$, aya mafaranga mu 2019 yarazamutse agera kuri miliyoni 376,71$.

Amb Karega asobanura ko nubwo ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi buhagaze neza, hari n’andi mahirwe akeneye kubyazwa umusaruro, aho yagiriye inama abanyarwanda gushora muri iki gihugu mu bijyanye "n’ubuhinzi n’inganda zibushingiyeho.”

Ibihugu byombi biherutse gutangaza ko bigiye gushyira imbaraga mu bikorwa byo guhashya ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus dore ko bihana imbibi. Ubu mu Rwanda harabarurwa abantu 3537 banduye Coronavirus mu gihe 15 aribo imaze guhitana. Ku rundi ruhande, muri RDC ho abantu bamaze kwandura ni 9891 mu gihe abapfuye ari 251.

Amb Karega yavuze ko muri iki gihe ubuhahirane buri gukorwa mu buryo bwubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.

Ati “Ubuhahirane buragenda neza. Ubudashoboka ni bwa bundi bwari busanzwe ku mipaka buri munsi ushaka kwambuka wese agenda n’undi aza. Ariko amakoperative n’abaranguzi bohereza bakanakira ibicuruzwa, kuko imodoka zitwara imizigo zitigeze zihagarara.”

Yavuze ko ubu ibihugu byombi byashyize imbaraga mu guhanahana amakuru ku mipaka no “kumvikana ku byuzuzwa n’abinjira n’abasohoka, ndetse no ku rwego rwa Afurika, kuganira ku ngamba z’urukingo, kuzahura ubukungu n’ibindi”.

Ambasaderi Karega yavuze ko umubano uri hagati y'u Rwanda na RDC uri ku rwego rushimishije. Aha yari amaze gushyikiriza Perezida Tshisekedi impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda

Tshisekedi akomeje urugendo rw’amahoro yatangiye

Hashize igihe Perezida Tshisekedi hamwe na mugenzi we wa Angola bafashe iya mbere biyemeza kuba abahuza mu bibazo by’u Rwanda na Uganda, byakajije umurego mu 2017 ubwo abanyarwanda batangiraga gutabwa muri yombi, gukorerwa iyicarubozo, gufungwa no kwamburwa ibyabo.

Bombi kugeza n’ubu baracyafite ubushake bwo guharanira ko akarere kagira amahoro asesuye.

Amb Karega abajijwe uko Tshisekedi abona amaherezo y’ikibazo n’uko ku giti cye agisobanura nk’umuntu wabaye mu biganiro bigamije kugishakira umuti.

Yasubije ati "Ayo maherezo ntiyoroshye kumenyekana mu gihe hakiri abafite imigambi yo guteza umutekano muke mu Rwanda bashyigikiwe muri Uganda.”

"Ariko ibiganiro birakomeza, ahanini ku bireba abanyarwanda benshi bafungiye Uganda nta mpanvu n’ibireba umupaka wa Gatuna.”

Umuhate wo gushaka amahoro mu karere wa Tshisekedi wanagaragajwe n’uburyo akijya ku butegetsi yikije cyane ku guhashya imitwe yitwaje intwaro ibarizwa mu Burasirazuba bw’igihugu cye irimo FDLR n’indi.

Benshi mu bari abarwanyi bayo bakijweho umuriro barafatwa, abandi baricwa ku buryo abasigaye nabo ari mbarwa. Abagiye bazanwa mu Rwanda bavuye muri iyi mitwe bagiye bagaragaza ko kuva Tshisekedi yajya ku butegetsi ibintu byahise bihinduka.

Muri Nyakanga, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, rweretse itangazamakuru abarwanyi 57 bafatiwe muri ibi bitero by’ingabo za RDC ku mitwe yitwaje intwaro. Muri bo harimo abajenerali batanu, aba-colonel batatu, ba lieutenant Colonel babiri, ba kapiteni n’abandi basirikare bato.

Col Iyamuremye Emmanuel uri mu beretswe itangazamakuru, yavuze ko imikoranire iri hagati ya Guverinoma z’ibihugu byombi yakomereye abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ati “Ikintu nabonye, guverinoma y’iki gihugu cyacu cy’u Rwanda ikorana neza n’iya RDC iriho ubu. Nafashwe n’aba-FARDC, nkeka ko mu bihe bya Kabila bitari gushoboka.”

Col Iyamuremye yavuze ko nta cyerekezo imitwe isigaye muri Congo irwanya u Rwanda ifite, aho atanga urugero kuri FDLR ko ubwo we na bagenzi be bayivagamo mu 2016, yari igizwe n’abasirikare bagera ku bihumbi bibiri kandi abagera ku 1500 nibo bayiyomoyeho.

Ati “Urumva kuba hasigaye 500, abenshi muri bo ibi bitero byabakozeho, abenshi bagiye muri Uganda, abandi bagiye muri CNRD ikiba i Rutshuru. Uyu munsi wa none niba isigaranye abasirikare benshi ntabwo yaba ifite abasikare nka 200 muri ririya shyamba rya Congo. Nta gitero na kimwe bashobora kugaba ku Rwanda.”

Amb Karega asobanura ko urugamba rwa RDC ku mitwe yitwaje intwaro ibarizwa mu mashyamba y’iki gihugu mu Burasirazuba bugikomeje, gusa ko imitwe yose ihabarizwa itarahashywa.

Ati “Guverinoma iracyarwanya iyo mitwe, ni myinshi ariko hari igarura intwaro, ihashywa n’ indi igihanyanyaza ariko itakaza ubukana.”

Amb Karega ubwo yaguraga na Minisitiri w’Ingabo wa RDC, Aimé Ngoy Mukena

U Rwanda nta nyungu rufite muri Mukwege

Hashize iminsi ishyirahamwe ry’abaganga baharanira uburenganzira bwa muntu rikorera i New York, ritangaje ko Dr Denis Mukwege ukomoka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aterwa ubwoba kubera ibitekerezo bye ku ’bwicanyi’ bwabaye mu burasirazuba bwa RDC.

Mu itangazo ryasohoye, ryagiraga riti “General James Kabarebe wahoze ari Minisitiri w’Ingabo mu Rwanda, umujyanama w’igihe kirekire mu by’umutekano wa Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, yamaganye Dr. Mukwege kuri televiziyo ya Leta. Dr Mukwege n’umuryango we bakomeje kwibasirwa ku mbuga nkoranyambaga ndetse yohererejwe ubutumwa kuri telefoni aterwa ubwoba ko azicwa.”

Icyo ibyo birego bishingiraho ni ikiganiro cyatambutse ku wa 18 Nyakanga kuri televiziyo y’igihugu, aho Gen James Kabarebe, yagarutse ku buryo ingabo z’u Rwanda zagize uruhare mu gucyura impunzi zari zaraheze mu nkambi muri Congo.

Yasobanuye ko ubwo Guverinoma yakoze Jenoside yari imaze gutsindwa n’Inkotanyi, yahungiye muri Zaire hamwe na miliyoni z’abaturage, bagenda bavanze n’abasirikare bahunganye imbunda zabo uko zakabaye, maze bashinga inkambi hafi y’umupaka, aho wahagarara ugatera ibuye mu Rwanda.

Yakomeje ati "Kuvuga ngo Ingabo z’u Rwanda zagiye muri Congo zica abantu, ni propaganda izanwa n’abantu bafite ipfunwe, hari abo batsinzwe urugamba n’ubu bagitsimbaraye kuri ibyo bitekerezo, bamwe bari i Burayi, hari abo tujya twumva bitwa ba Dr Mukwege w’umushi wo mu majyepfo ya Kivu na we ukoreshwa n’iyo miryango yatsinzwe, hari iyo miryango yari ibifitemo inyungu nyinshi cyane z’imibereho, baba bo ku bwabo bifuza ko impunzi miliyoni eshatu zitava muri Congo, kuko nibwo buzima bwabo, nicyo cyifuza cyabo.”

Ambasaderi Karega avuga ko abanye-Congo bamaze iminsi bavuga ko baterwa ubwoba kimwe n’abazanye ibijyanye na Balkanisation ko u Rwanda rushaka kwigarurira Uburasirazuba bwa RDC, ari abashaka “guteza induru mpuruzamahanga” baharabika u Rwanda.

Ati “Barabivuga cyane ariko nta gihamya batanga gifatika ku birego byo guterwa ubwoba, niba n’iryo terabwoba rihari ntiberekana isano bifitanye n’u Rwanda. Ni induru mpuruzamahanga ku nyungu zo guharabika u Rwanda no gushakisha abanyempuhwe.”

“U Rwanda nta nyungu rufite muri Mukwege nubwo we azi ko hari intambara ikaze y’ibirego ashaka kwegeka k’u Rwanda. Gihamya ntayo kuko ashingira ku mpapirano z’ibinyoma by’imiryango itegamiye kuri Leta yakoraga muri Zaire mu nkambi z’impunzi, itarigeze inyurwa n’uko u Rwanda rwacyuye impunzi vuba, rubakura amata mu kanwa.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .