Ni inama Perezida Kagame yitabiriye, ibigaragaza igisobanuro cyayo mu gukomeza guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu byombi na cyane ko ingingo nyamukuru yayo ari ukurebera hamwe uko iterambere u Bushinwa bufatanyamo n’ibihugu bya Afurika ryakomeza kuzamurwa ariko mu buryo bushya.
Igishimangira akamaro k’iyi nama k’u Rwanda, ni uko Perezida Kagame na mugenzi we w’u Bushinwa, Xi Jinping bahuye ku wa 05 Nzeri 2024 baganira ku gushyira imbaraga mu bufatanye bw’ibihugu byombi.
Ni mu gihe, kuko uyu mwaka ari uwa 53 ibihugu byombi byinjiye mu mubano ushingiye ku bufatanye, ubwubahane no gushyigikirana, washibutsemo iterambere ku babituye.
Ni umubano umuntu yavuga ko umaze kubyara inyungu zitandukanye, urugero mu mpera za 2019, Covid-19 itaratangira, abanyeshuri b’Abanyarwanda bagera ku 1600 bigaga muri iki gihugu. Kuva mu 1976, u Bushinwa bwatangaga buruse ku Banyarwanda, ndetse mu myaka ishize, abagera ku 100 babyungukiyemo.
Ni mu gihe abarimu b’Abanyarwanda batumirwa mu Bushinwa ngo bajye kwigisha Ikinyarwanda. Urugero rwa hafi ni Kaminuza ya Beijing Foreign Studies University yatangije porogaramu yo kwigisha isomo ry’Ikinyarwanda ku banyeshuri bayigamo.
Mu buvuzi na ho u Bushinwa bufitemo ukuboko aho nibura kuva mu 1982, u Bushinwa bwohereje mu Rwanda abaganga 258 bahageze mu matsinda 21, bavura abaturage ibihumbi 700 birenga abarenga ibihumbi 37 babazwe.
Rimwe mu ishoramari rishya Abashinwa bafite mu Rwanda ni Uruganda rwa Anjia Prefabricated Construction Rwanda Company Ltd rukorera sima mu Karere ka Muhanga. Rukoresha abakozi barenga 7000 muri icyo gihugu, rukaba ari urwa 23 mu nganda nini kandi zikomeye ku Isi ndetse mu Bushinwa ni urwa cyenda.
Hari kandi uruganda rwa Landy Industries Ltd rukora inkweto mu cyanya cy’inganda i Masoro. Uru ruganda rufite ubushobozi bwo gukora imiguru y’inkweto ibihumbi 150, ariko kubera isoko rihari ubu rutunganya imiguru ibihumbi 90 gusa ku munsi.
50% by’isoko ryarwo riri mu Rwanda irindi rikaba iryo mu bihugu by’abaturanyi, Repubulika Iharanira ya Demokarasi ya Congo, ikiharira 30% byaryo.
Muri Werurwe 2024 ubwo yaganiraga n’Itangazamakuru, Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun na we yagarutse kuri uwo mubano washinze imizi ndetse ukanakomeza gusarurwaho imbuto zihembura abaturage b’ibihugu byombi umunsi ku wundi.
Ambasaderi Xuekun yagaragaje ko imyaka 53 yaranzwe n’ubwubahane, ubufatanye bushingiye ku bucuti mbese yerekana ko u Bushinwa n’u Rwanda byageze aho biba ibihugu by’ibivandimwe, ibintu byafashije kugera kuri byinshi.
Yagarutse kuri uwo mubano n’ibyo wafashije kugeraho cyane ko mu 2023 ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bwiyongereyeho 16,5% bugera kuri miliyoni 500$.
Ni umusaruro wihariye cyane n’ibyo u Rwanda rwohereza mu Bushinwa nk’icyayi, ikawa, urusenda, aho nk’urusenda rwumishijwe u Rwanda rwohereje mu Bushinwa rwageze kuri toni 34,7.
Guteza imbere ishoramari ni bimwe muri byinshi byishimirwa, aho nko mu 2021 ishoramari ry’u Bushinwa mu Rwanda ryageze kuri miliyoni 357.7$, ibigaragaza uburyo iki gihugu kiri kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda mu nzego zitandukanye.
Mu Rwanda u Bushinwa bwahakoze akazi gakomeye kuko guhera mu 2003, imishinga 118 y’Abashinwa yinjiye mu Rwanda ifite agaciro ka miliyoni 959,7$, itanga akazi ku bantu 29.902.
Ubufatanye bw’u Rwanda n’u Bushinwa buri mu nzego zitandukanye zirimo ubuvuzi, ubukerarugendo, ishoramari, uburezi, inganda, ibikorwa remezo n’ibindi bigirwamo uruhare na gahunda u Bushinwa bwatangije yo guteza imbere ibikorwa remezo izwi nka ‘Belt and Road Initiative (BRI)’.
Ni gahunda imaze gushorwamo akayabo mu bihugu bya Afurika, aho kuva yatangira mu 2013 u Bushinwa bwashoye miliyari hafi 120$.
Imwe mu mishinga igaragaza umubano wihariye w’u Rwanda n’u Bushinwa iri gushyirwa mu bikorwa binyuze muri BRI, irimo uwo kwagura Ibitaro bya Masaka ndetse n’Icyanya cya Kigali cyahariwe inganda.
Ubwo yagezaga ijambo yageneye abitabiriye FOCAC, Perezida Jinping yashimangiye ubushake igihugu cye gifite ku iterambere rya Afurika.
Ati “iyo hataba iterambere ry’u Bushinwa, kuribona mu bindi bihugu by’Isi byari kugorana.”
Iterambere ry’u Bushinwa ryanagarutsweho na Perezida Kagame ubwo yari mu kiganiro kigaruka ku miyoborere y’ibihugu yagejeje ku bakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bateraniye muri iyi nama ya FOCAC.
Perezida Kagame yagaragaje ko imiyoborere abaturage b’u Bushinwa bishyiriyeho mu 1949, ari yo yatumye bashobora guhangana n’ubukene, inzara n’ibindi ubu igihugu cyabo kikaba kiri ku isonga mu bukungu.
Ati “Mu myaka isaga 70 ishize, Abashinwa bashyize hamwe mu guteza imbere igihugu cyabo bakigeza ku isonga mu bukungu bw’Isi. Imiyoborere myiza yashyizweho nta gushidikanya ko yabaye izingiro ry’iyi ntambwe itagereranywa yatewe."
Mu guteza imbere ubuhinzi Perezida Jinping yagaragaje ko u Bushinwa buri guteganya gufasha Afurika guteza imbere urwo rwego, birimo ubutaka bungana na hegitari 6670 bwo gukoreraho igerageza ry’ubuhinzi bugezweho no kohereza muri Afurika inzobere mu buhinzi z’Abashinwa 500, zizafasha ibihugu bya Afurika gukora ubuhinzi bugamije ubucuruzi.
Ibyo bihugu bazoherezwamo n’u Rwanda rurimo na cyane ko rwashyize imbaraga muri urwo rwego rutunze Abanyarwanda barenga 65% ndetse rukaba runihariye igice kinini cy’ibyoherezwa mu Bushinwa.
Uretse ubuhinzi Perezida Jinping yagaragaje ko mu myaka itatu iri imbere u Bushiwa buzagira uruhare mu mishinga mishya 30 ijyanye no kubaka ibikorwa remezo muri Afurika.
Ibyo bijyana n’uko Perezida Jinping, yatangaje ko mu myaka itatu iri imbere igihugu cye giteganya guha ibihugu bya Afurika Ama-Yuan miliyari 360 angana na miliyari 50,7$.
Ni ishoramari rizashorwa no mu Rwanda na cyane ko u Bushinwa buri kurufasha mu cyerekezo 2050 kizarusiga rubaye kimwe mu bihugu bikize.
Ubwo bufatanye bw’u Rwanda n’u Bushinwa bwatumye ibigo byo mu Bushinwa byifashisha u Rwanda nk’irembo rya nyaryo ryo kwagukira ku isoko ry’Akarere na Afurika muri rusange nk’uko Amb Wang yabigarutseho.
Yavuze ko ubwo bufatanye bwarenze politiki n’ubukungu, bigera ku gusangira umuco n’ubumenyi binyuze mu burezi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!