00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

ULK yatsinze irushanwa rya “Moot Court” rihuza abiga amategeko muri kaminuza eshanu

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 20 Ukwakira 2021 saa 02:58
Yasuwe :
0 0

Kaminuza Yigenga ya Kigali (Université Libre de Kigali, ULK) yatsinze irushanwa ritegurwa na Komite Mpuzamahanga y’Umuryango Utabara Imbabare (ICRC) rizwi nka “Moot Court Competition on International Humanitarian Law/IHL”, ihigika izindi zigisha amategeko mu Rwanda zirimo UR ,UoK, UNILAK na INES-Ruhengeri.

Ni irushanwa ngarukamwaka ryari ribaye ku nshuro yaryo ya gatanu mu buryo budasanzwe kuko bamwe mu basanzwe baryitabira barikurikiranye hifashishijwe imbuga nkoranyambaga nka (YouTube) mu rwego rwo kwirinda icyorezo COVID-19.

Iri rurshanwa abaryitabira bitwara nk’abari mu rukiko bagendeye ku kirego kiba cyatanzwe noneho abahatana bagatoranywamo abarega ndetse n`abiregura bashingiye kuri cya kirego kiba cyahimbwe.

Icyo kirego kigomba kuba kirebana n’Amasezerano Mpuzamahanga y’i Genève arengera abantu mu ntambara hanyuma hakabaho n’inteko iburanisha igizwe n’abacamanza basanzwe bakora mu rwego rw’ubutabera mu Rwanda.

Irushanwa ry’uyu mwaka ryatangiye ku wa 14 Ukwakira 2021, buri Kaminuza ihagarariwe n’abanyeshuri babiri , aho bahiganwe hatoranywamo abarushije abandi amanota ari nabo bahuriye ku cyiciro cya nyuma ku wa 15 Ukwakira 2021.

Kaminuza Yigenga ya Kigali yatsinze irushanwa nk’uruhande rw’abireguye neza naho Kaminuza y’u Rwanda (UR) iza ku mwanya wa kabiri nk’abatanze ikirego neza.
Nyuma ya ruriya rubanza ruhimbano, akanama nkemurampaka kakoraga nk’abacamanza, kemeje ko ULK ari yo yitwaye neza ihabwa igikombe naho UR yabaye iya kabiri.

Umuyobozi wa Komite Mpuzamahanga y’Umuryango Utabara Imbabare (ICRC) i Kigali, Yann Fridez, yavuze ko intego nyamukuru z’iri rushanwa aba ari ukurushaho kumvikanisha akamaro k’Amasezerano Mpuzamahanga y’i Geneve arengera Ikiremwamuntu mu bihe by’intambara, kongerera abanyeshuri ubumenyi, kuzamura urwego rw’ubuvugizi no gutuma abanyeshuri barushaho kumenya akamaro ka ICRC ndetse Croix Rouge y’u Rwanda mu guteza imbere ayo mategeko ndeste n’amahame rusange y’aya Masezerano Mpuzamahanga.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka yagiraga iti “Amasezerano yerekeye Amategeko Mpuzamahanga arengera abantu mu ntambara no kurinda imitungo ndangamuco mu bihe by’i ntambara.”

Umucamanza w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Aimé Muyoboke Karimunda, wari witabiriye uwo muhango mu izina rya Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, yavuze ko gukwirakwiza amategeko arengera ikiremwa muntu by’umwihariko mu rubyiruko, biruha umwanya wo gusobanura Isi rushaka guturamo.

Ati “[Bakagena] niba bashaka gutura mu Isi igendera ku mategeko cyangwa Isi yuzuyemo ihohoterwa aho abakomeye bakandamiza abaciriritse.”

Abari bahagarariye ULK yabaye iya mbere

Abanyeshuri bitabiriye iryo rushanwa batangaje ko bishimira kuba bagaragaje ubumenyi bamaze kugira imbere y’abasobanukiwe amategeko, bakanahura na bagenzi babo biga amasomo amwe mu zindi kaminuza bagasangizanya ibyo buri wese azi.

Ngoga Samuel wiga muri ULK, yagize ati “Iri rushanwa ni amahirwe kuko [aba banyamategeko] baba babona ko hari urubyiruko rufite ubushake n’imbaraga kandi rukunda amategeko mpuzamahanga.”

Kayitesi Phoebe waturutse muri UR yagize ati “Namenye uburyo bwo kuburana muri rusange; uko witwara mu rukiko uburana n’uko ugaragaza ibitekerezo byawe. Twabashije no kumenyana n’abanyamategeko bakomeye barimo abari bagize Akanama Nkemurampaka.”

Bazige Derick wahembwe nk’uwagaragaje neza ibitekerezo bye kurusha abandi yiga muri UR. Yavuze ko abikesha kumva neza ibyo bamubajije n’ibyo abandi bavuze akabihuza n’amategeko, akanamenya uko yitwara imbere y’urukiko.

Abari bagize Akanama Nkemurampaka basabye abitabiriye irushanwa kurushaho gutyaza ubumenyi no kwimenyereza uko bitwara mu rukiko, basobanura neza ingingo zabo bakazijyanisha n’amategeko, bumva neza abo baburana na bo, bayobora amarangamutima yabo kandi bakarangwa n’ubunyamwuga bityo bakubahana.

Umwe muri bari bagize ako kanama, Me Ndahayo Karisti, yagize ati “Hari impinduka zigaragara muri iri rushanwa uko imyaka igenda yicuma, haba mu baryitabira n’abagize Akanama Nkemurampaka. […] Ibyo twababwiye kongeramo ingufu birimo uko bahuza ibihamya bafite n’amategeko, gukoresha ibimenyetso, kurangwa n’ubunyamwuga bubaha abo baburana na bo, ndetse no gusobanura neza ingingo bishingikiriza mu kibazo runaka.”

Abatsinze iri rushanwa bazitabira irizabera i Nairobi muri Kenya ku rwego rwa Afurika bahagarariye u Rwanda.

Umuhango wo kubahemba wanitabiriwe na Amb. Kavaruganda Guillaume wari uhagarariye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Dr Wibabara Charity wari uhagarariye Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Perezida w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, Abahagarariye Croix Rouge y’u Rwanda, Abahagarariye Ikigo cy’Igihugu cy’Ingoro z’Umurage w’u Rwanda (INMR), Abayobozi n’Abarimu b’amashuri yigisha amategeko muri Kaminuza zavuzwe haruguru, abahagarariye inzego za Leta n’iz’abikorera n’abandi bashyitsi batandukanye.

Abanyeshuri bayitabiriye bose bahawe impamyabushobozi, abari bagize akanama nkemurampaka na bo bahabwa impano.

Abari bagize Akanama Nkemurampaka bahawe impano
Abari bagize Akanama Nkemurampaka
Irushanwa ryakozwe habaho uruhande rushinja n'urushinjura mu rubanza ruhimbano, Akanama Nkemurampaka kakoraga nk'Inteko Iburanisha gatanga amanota
Abari bahagarariye Kaminuza y'u Rwanda (UR)
Bazige Derick wahembwe nk’uwagaragaje neza ibitekerezo bye kurusha abandi (overall best speaker) yiga muri UR
Umucamanza w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Aimé Muyoboke Karimunda, yari witabiriye uwo muhango mu izina rya Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga
Umuyobozi w’Itsinda rya ICRC i Kigali, Yann Fridez, yavuze ko mu intego nyamukuru z’iri rushanwa harimo kurushaho kumvikanisha akamaro k’Amategeko Mpuzamahanga arengera Ikiremwa Muntu mu bihe by’intambara
Umwe muri bari bagize ako kanama, Ndahayo Karisti, yavuze ko uko imyaka ishira hagenda hagaragara impinduka nziza mu bitabira irushanwa
Abitabiriye irushanwa bari kumwe n'abayobozi muri kaminuza baturutsemo
Ifoto y'urwibutso yafashwe abitabiriye umuhango bose bari hamwe

Amafoto: Yuhi Augustin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .