ULK yasoje icyumweru cyo kwinjiza intore mu zindi, abanyeshuri bashya bahiga kuzana impinduka

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 18 Ukwakira 2019 saa 08:56
Yasuwe :
0 0

Abanyeshuri bashya bagiye gutangira amasomo muri Kaminuza yigenga ya Kigali na ULK Polytechnic Institute bahize kuba intangarugero no gufatanya n’abo basanze kwishakamo ibisubizo no kuzaba umusemburo w’impinduka.

Babigaragaje kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Ukwakira 2019, mu muhango wo gusoza icyumweru cyahariwe kwinjiza intore mu zindi (Induction week).

Amasomo bahawe muri iki cyumweru yibanze ku ndangagaciro na kirazira by’umuco Nyarwanda, aho batojwe ibintu bitandukanye nko kwihangira imirimo no kwizigama bifite intego, kubyaza umusaruro amahirwe ahishe mu ikoranabuhanga, hakiyongeraho n’imikoro ngiro yigisha amasomo anyuranye.

Bahawe ibiganiro bitandukanye birimo indangagaciro ziranga umunyeshuri ufite intego, kwizigama no kwihangira imirimo, uruhare rw’ububyiruko mu gushyira mu bikorwa icyerekezo 2050, umuco w’ubutore n’ubwitange ku rugerero mu mashuri makuru na kaminuza.

Mugabe Anthony wari uhagarariye abanyeshuri bashya yashimye amasomo bahawe, ashimangira ko biyemeje kuyashyira mu bikorwa.

Ati “Twahawe inyigisho zitandukanye twerekwa n’abatoza bakuru icyerekezo nyacyo u Rwanda ruganamo n’icyo rudutegerejeho nk’abagiye kuba abatoza mu rubyiruko rw’u Rwanda.”

“Nk’intagamburuzwa twiyemeje kuzavamo intore zibereye u Rwanda zimenya aho ziva n’aho zigana mu cyerekezo cy’u Rwanda, gusobanukirwa ko kwigira bidasaba umuntu ufite byinshi ahubwo bihera kuri duke umuntu afite.”

Mugabe yavuze ko bazanakora ibikorwa birimo kubakira abatishoboye baturiye hafi y’ishuri no kubaha ubundi bufasha burimo kubishyurira ubwisungane mu kwivuza no kububakira uturima tw’igikoni.

Abanyeshuri basoje Icyumweru cyahariwe kwinjiza Intore mu zindi muri ULK barimo Abanyarwanda n’abanyamahanga baturutse mu bihugu birimo Angola, Burkina Faso, Burundi, Cameroun, Tchad, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Congo Brazzaville, Kenya, Madagascar, Nicaragua, Nigeria, Sudani y’Epfo, Tanzania, Uganda, Djibouti, Ethiopia, Fiji, Gabon, Ghana, Somalia na Sudani.

Umuyobozi wa ULK, Dr Sekibibi Ezechiel, yavuze ko icyumweru abanyeshuri bamaze bigishwa indangagaciro bagaragaje inyota yo kugira uruhare mu migendekere myiza y’imyigire yabo no kuzafasha kaminuza kwishakamo ibisubizo.

Yagize ati “Icyo tubasaba ni uguhigura imihigo mwahize. Ikindi kandi murasabwa gufatanya na bagenzi banyu musanze kugira ngo mukomeze kuba intangarugero kandi natwe tuzakomeza kubaba hafi nk’uko bisanzwe mu muco wa ULK.”

Kaminuza ya ULK izwiho kuba ku isonga muri Kaminuza zigenga mu Rwanda, ibintu ikesha kugira abarimu bashoboye, ibikorwa remezo birimo za laboratwari, amasomero agezweho n’ubundi buryo bufasha abanyeshuri mu myigire.

ULK imaze kwandika izina mu marushanwa y’ibiganiro mpaka aho abanyeshuri bayibarizwamo batwara ibihembo bitandukanye.

Iyi kaminuza itanga amasomo ku rwego rw’Icyiciro cya Mbere, icya Kabiri n’Icya Gatatu (Master’s) bikenewe ku isoko ry’umurimo.

ULK kandi inafite Ishuri ry’Ubumenyingiro rifasha urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye kwiga kaminuza mu gihe cy’imyaka itatu rukahakura impamyabumenyi mu myuga nk’amashanyarazi, gukora amazi, ubwubatsi n’ibindi.

Abanyeshuri bakiriwe na ULK baturuka mu bihugu bitandukanye
Abanyeshuri bashya binjiye muri ULK bahize kuba umusemburo w'impinduka
Babyinnye gakondo nka bimwe mu byo batojwe mu cyumweru bamaze
Bamwe mu bayobozi ba ULK bakurikiye ibikorwa byamuritswe n'intore zinjijwe mu zindi
Bakoze imyiyereko bagaragaza ibyo bamaze iminsi batozwa
Kaminuza ya ULK yasoje icyumweru cyo kwinjiza intore mu zindi, abanyeshuri bashya bahiga kuzana impinduka
Umuyobozi wa ULK, Dr Sekibibi Ezechiel, yasabye Intore kuzaba intangarugero no gufatanya n'abandi mu kuzana impinduka
Ni umuhango waranzwe n'umuco Nyarwanda
Ubuyobozi bwa Kaminuza ya ULK bwakiriye abanyeshuri bagiye gutangira amasomo mu mwaka wa 2019-2020
Abasoje icyumweru cyo kumenyereza abanyeshuri kizwi nka Induction Week muri ULK bafashe ifoto y'urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza