ULK igiye kwakira abanyeshuri mu mwaka wa mbere n’uwa kabiri nyuma y’amezi arindwi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Ugushyingo 2020 saa 05:42
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi wa Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK), Dr Sekibibi Ezechiel, yatangaje ko guhera ku wa Mbere w’icyumweru gitaha izatangira kwakira abanyeshuri bo mu mwaka wa mbere n’uwa kabiri, nyuma y’amezi arindwi amashuri ahagaritswe, nk’imwe mu ngamba zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Ku wa 14 Werurwe 2020 nibwo Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ishingiye ku ntera icyorezo cya COVID-19 kimaze gufata, mu rwego rwo kurushaho kukirwanya, amashuri agomba gufunga guhera ku wa 16 Werurwe, abakozi basabwa gutangira gukorera mu rugo aho bishoboka.

Ubwo mu Ukwakira amashuri byemezwaga ko afungurwa, harimo icyiciro cya kaminuza enye abanyeshuri bemerewe kujya mu masomo bakoresheje uburyo bwo kubonana na mwarimu gusa, ari nacyo kirimo ULK. Habanje abanyeshuri bo mu myaka isoza amasomo, n’abandi ubu bakaba batahiwe.

Ubuyobozi bwa ULK bwatangaje ko ku mashami ya Kigali na Gisenyi, amasomo y’uyu mwaka azatangira ku wa Mbere tariki 16 Ugushyingo 2020.

Dr Sekibibi yongeyeho ko ingamba zo kwirinda Covid-19 zizakomeza kubahirizwa, kuko ibyangombwa byose bijyanye no gushyira mu bikorwa izo ngamba bihari, byaba kwambara neza agapfukamunwa, guhana intera hagati y’umuntu n’undi, gukaraba kenshi intoki hakoreshejwe amazi n’isabune cyangwa umuti wabugenewe, n’urubyiruko rw’abakorerabushake babihuguriwe, n’ibindi.

Yakomeje ati "Ikindi ni uko ULK ifite ibyumba by’amashuri naza Laboratwari bihagije, bituma abanyeshuri biga bubahirije amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, kandi abarimu bose bariteguye."

Kaminuza Yigenga ya Kigali yashinzwe mu 1996, ubu ifite icyicaro i Kigali ndetse n’irindi shami muri Rubavu.

ULK imaze kuba ubukombe muri kaminuza zigenga mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .