00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

ULK igiye gutangira gutanga amasomo y’uburezi

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 10 September 2022 saa 10:19
Yasuwe :

Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK) igiye gutangiza amasomo y’uburezi aho yihaye intego ko mu myaka itanu iri imbere izaba yamaze kugaragaza uruhare rufatika mu gufasha leta gukemura ikibazo cy’ubucye bw’abarimu.

Mu gutanga umusanzu uganisha ku gukemura icyo kibazo mu mashuri abanza n’ayisumbuye, ku ikubitiro ULK izajya itanga amasomo y’uburezi muri siyansi n’indimi. Harimo Imibare, Ubugenge, Ubutabire ndetse n’Ibinyabuzima. Ni mu gihe mu ndimi bazajya bigisha Ikinyarwanda, Icyongereza, Igiswahili n’Igifaransa.

Ni ukuvuga ko ari ‘Bachelor of Education’ muri ‘Mathematics-Physics’, ‘Biology-Chemistry’, ‘Computer Science –Physics,’ ‘History –Geography’ ndetse na ‘English-French’, ‘English-Kiswahili’, ‘English-Kinyarwanda’. Ayo masomo azatangira gutangwa muri uyu mwaka w’amashuri.

Umuyobozi Mukuru wa ULK, Dr Rusibana Claude yavuze ko ababyeyi n’Abanyarwanda muri rusange bagiye gusubizwa kuko uretse kuba iri shuri rigiye kujya ryigisha abarimu bazigisha abana b’u Rwanda ari n’igisubizo ku baburaga aho biga uburezi habegereye.

Mu kiganiro na IGIHE yagize ati “Ku bufatanye n’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza, HEC, twahawe porogaramu zirindwi zizafasha kaminuza kwigisha abarimu kugira ngo na bo bajye kwigisha abana b’u Rwanda. Ni porogaramu twakoze kugira ngo dufatanye na Leta gukemura ikibazo cy’abarimu badahagije no kugira ngo turusheho gutanga umusanzu wacu mu kugira abarimu bafite ubushobozi.”

Yakomeje agira ati “Tuje gusubiza ibibazo abarimu bari bafite mu kazi kabo, hari abari barimo kwigisha batarize ubwarimu n’abandi bashaka kwiga ubwarimu kugira ngo babe abanyamwuga. Ibyo ni bimwe mu bibazo ULK igiye gukemura.”

Dr Rusibana yavuze ko kugira ngo bemererwe kwigisha aya masomo babanje gukora imyiteguro irimo kubaka za laboratwari zigezweho, kugura ibikoresho byifashishwa ndetse no gushaka abarimu bafite uburambe n’ubuhanga bazajya bigisha.

Ati “Laboratwari zose twubatse ni ukugira ngo umunyeshuri cyangwa uzatugana wese azabashe kuba umwarimu w’umwuga wifuzwa na buri wese. Umwarimu ni we pfundo ry’iterambere ry’Igihugu. Twe nka Kaminuza ya ULK twita ku byatuma iterambere riboneka. Kubaka umwana w’umunyarwanda akaba umwarimu ushoboye ni byo tugambiriye.”

Kwiyandikisha byaratangiye aho bikorerwa ku cyicaro cy’iyi kaminuza kiri i Kigali ku Gisozi ndetse na Gisenyi mu Mujyi wa Rubavu. Abashaka kwiga muri izi porogaramu bazatangira kwiga mu minsi ya vuba.

ULK ikorera ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali no ku Gisenyi mu Karere ka Rubavu
Kaminuza ya ULK igiye gutangiza amasomo y'uburezi
ULK yariteguye ku bijyanye n'ahigishirizwa Siyansi
Laboratwari y'Ubutabire irimo ibikoresho bitandukanye bikenerwa n'abanyeshuri
Laboratwari abanyeshuri biga uburezi bazajya bakoresha zamaze gutegurwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .