Ibi yabigarutseho ku wa Kane, tariki ya 3 Mata 2025, mu kiganiro yagiranye na RBA, mu gingo zirimo izigaruka ku kwezi gutangiramo ibihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Dr. Murangira yagaragaje ko uko kwezi kwa Mata, ari ko kwezi kugaragaramo ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’ibyaha bifitinye isano na yo.
Yavuze ko muri uku kwezi haboneka ibyaha birenga 40% by’ibyaha byose biba byarakozwe mu mwaka wose.
Avuga ko mu byaha byose bikurikiranwa haba harimo iby’ingengabitekerezo, ivangura, amacakubiri, ibifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside, mu gihe ibyiganje cyane biba ari ibyo guhohotera abarokotse.
Dr. Murangira kandi akomeza avuga ko bibabaje kubona nyuma y’imyaka ishize, hari abantu bakigira imyumvire nk’iyo, ariko avuga ko bazakomeza kubakurikirana.
Ati “Ni ibikorwa bigayitse, niba tugeze mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, hakaba hari abantu bagifite utuntu nk’utwo, turabasaba ko babireka kuko amategeko ntazaberebera.”
Akomeza avuga ko hari abantu barindira bikagera mu gihe cyo kwibuka, akaba ari bwo bazura utuntu duto bagiye bapfa na bagenzi babo, bagaheraho bahembera imvugo z’urwango n’izigaragaza ingengabitekerezo.
Avuga ko izo mvugo atari izo gutebya kuko ziba ziha ishingiro Jenoside.
Ati “Ndagira ngo tubwire abantu ko hari imvugo zidakoreshwa mu gutebya, ntawutebya atyo. Hari abo dufata twababaza tuti, mbwiza ukuri ibi bintu ubitekereje igihe kingana iki? Ngo twatebyaga, ntawutebya aha ishingiro Jenoside.”
Dr. Murangira kandi yagarutse ku bigisha abana ingengabitekerezo ndetse n’ivangura, avuga ko ari ibikorwa bigayitse kandi amategeko abihanira.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!