Ukwakira 1990: Uko abasirikare ba Zaïre ya Mobutu batabaye Habyarimana, bikarangira bari mu bujura no gufata ku ngufu

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 12 Ukwakira 2020 saa 10:59
Yasuwe :
0 0

Ubwo urugamba rwari ruhinanye mu bice by’Umutara nyuma y’uko Ingabo zari iza FPR zari zitangiye urugendo rwo kubohora igihugu, ingabo za Zaïre (Forces Armées Zaïroises, FAZ) zatabaye Perezida Juvénal Habyarimana, gusa hejuru yo kunanirwa kurwana, zashinjwe ibyaha birimo gusahura no gufata abagore n’abakobwa ku ngufu.

Ni ibyaha byanagaragajwe mu nyandiko yoherejwe mu Bufaransa na Colonel René Galinié wari mu ngabo zabwo mu Rwanda icyo gihe, zanafashaga Guverinoma ya Habyarimana binyuze mu ntwaro, imyitozo, ubutasi n’ibindi.

Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’Umutekano, Gen. James Kabarebe, aheruka kuvuga ko nyuma yo gutsimbura Ingabo zoherejwe na Mobutu Sese Seko wa Zaïre, basigaranye ikibazo cy’abaturage bacengejwemo amatwara akomeye.

Ati “Abazayirwa baraje turabarasa, bagenda bavuga ko abantu barwana na bo ari ibyihebe, kuko babarasa ntibahunge bakaza bagusanga.”

Nyuma yo kunanirwa kurwana n’abantu bitaga abasazi n’abiyahuzi, Ingabo za Mobutu ngo zahereye i Gabiro, Kayonza, Rwamagana na Kigali zisahura, zinafata abagore ku ngufu kugeza zisubira i Goma.

Ibyo bikorwa binakomozwaho na raporo yatanzwe na ku wa 13 Ukwakira 1990 na Colonel René Galinié, avuga ko kuri iyo tariki ingabo zari iza APR zagenzuraga Umujyi wa Nyagatare nibura muri kilometero umunani, mu gihe wari usanzwe mu maboko y’ingabo za FAR n’iza FAZ.

Havugwamo ko ku wa 12 Ukwakira 1990, Ingabo za FAZ zari zongereweho abasirikare 95 bari baturutse i Goma, bituma abasirikare bose hamwe bagera ku 1400. Gusa ivuga ko imyitwarire y’izo ngabo yari iteye inkeke cyane, haba ku Banyarwanda ndetse n’abanyamahanga.

Ikomeza iti “Muri rusange abacuruzi, abatwaye imodoka cyangwa abagenzi bihitira, bakunze kwamburirwa kuri za bariyeri z’ingabo za Zaire. Amakuru amwe anavuga ko hari byinshi byasahuwe (by’umwihariko i Gabiro hari Guest-House basahuye bakayeza). Hari n’ibikorwa byo gufata ku ngufu byagaragaye. Kubera uburemere bw’ibyo bikorwa, ubuyobozi bukuru bw’igihugu bwiyemeje gufata icyemezo mu masaha 24.” Ni amakuru ngo yari yatanzwe na Colonel Rusatira.

Muri icyo gihe hatekerezwaga cyane ku kuvana ingabo zavuye muri Zaïre mu duce tw’imijyi. Muri iyo raporo kandi, hagaragajwe ko Ingabo za FAR zari zinakeneye ibikoresho mu buryo bwihutirwaga, harimo kajugujugu ebyiri na Missile Milan.

Amateka agaragaza ko ingabo za leta ya Mobutu zakomeje kurwana cyane kuri Habyarimana, ku buryo mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu, ku wa 16 Nzeri 1991 habaye imishyikirano hagati ya Leta ya Habyarimana na FPR-Inkotanyi. Iyi mishyikirano yabereye mu yahoze ari Zaïre ahitwa Nsele.

Bivugwa ko Mobutu yanemeye guha Perezida Kagame wari uyoboye urugamba, ikintu cyose ashaka ngo urugamba ruhagarare, ariko yirengagiza impamvu nyamukuru yatumye rutangira.

Uku kurwana kuri Habyarimana, Mobutu yaragukomeje kuko no mu gihe ingabo ze zari zimaze gutsindwa ndetse abasirikare b’abahezanguni bakamuhanurira mu ndege, Mobutu yahaye rugari ingabo za FAR zari zimaze gukora Jenoside yakorewe Abatutsi, zambukana umupaka intwaro zose, nyuma ziza no gukomeza kugaba ibitero byo guhungabanya umutekano ku Rwanda.

Ni nabyo byabyaye imitwe myinshi irimo na FDLR, kugeza magingo aya itararangizwa.

Habyarimana na Mobutu bari inshuti ku buryo batabaranaga aho rukomeye
Ubwo Perezida Juvénal Habyarimana yakirwaga na Mobutu ku Kibuga cy’Indege cya Kinshasa yitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize CEEAC muri Gashyantare 1988

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .