00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ukuri kutavugwa ku mpanuka z’amakamyo ya Howo zikomeje kuvugisha benshi

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 9 Ukuboza 2022 saa 07:22
Yasuwe :

Wari umunsi mwiza wacyeye nk’iyindi ariko usozwa n’amarira, agahinda n’ikiniga mu mitima ya benshi. Tariki 23 Ukwakira 2022, abakoresha imbuga nkoranyambaga nka Twitter na Whatsapp, bashenguwe n’impanuka yabereye ahazwi nko ku Kinamba mu Mujyi wa Kigali igahitana batandatu.

Iyi mpanuka y’ikamyo ya Howo yarenze ikiraro cy’ahazwi nko ku Kinamba ikagwa munsi yacyo, yabyukije amarangamutima ya benshi ahanini bitewe nuko mu bo yahitanye harimo abana batatu bava inda imwe; Sikubwabo Fruit Joseph, Shami Sikubwabo Hervé na Sikubwabo Honoré Racine.

Benshi basabye ko imodoka za Howo zimenyerewe mu bikorwa by’ubwubatsi cyane cyane mu gutunda umucanga, itaka ndetse n’amabuye zacibwa mu Rwanda babisanishije ahanini n’izindi mpanuka zagiye zikora, bakanzura ko zaba zifite ibibazo cyane cyane ibya feri.

Amakuru yamenyekanye ni uko iriya kamyo yari ifite ibyangombwa byose, ni ukuvuga uruhushya rw’umushoferi n’ibindi asabwa birimo n’icyemezo cy’uko ikamyo yagenzuwe ubuzima bwayo. Icyakora, umushoferi ngo yari yiriwe anywa inzoga nk’uko umutandiboyi bari kumwe warokotse iyi mpanuka abivuga. Uyu yacitse ukuboko n’ukuguru.

Ku rundi ruhande, Polisi y’u Rwanda iravuga ko yatangiye iperereza ku modoka za Howo zimaze igihe zivugwaho gukora impanuka. Kuva uyu mwaka watangira izi modoka 15 zakoze impanuka zahitanye abantu.

Mu biganiro n’abasenateri ku kibazo cy’impanuka zo mu muhanda, CP George Rumanzi ushinzwe ibikorwa bya Polisi n’ituze rusange avuga ko ubu hatangiye iperereza ryimbitse kuri iki kibazo.

Ati “Ubu buremere bwazo, imihanda yacu n’ ubuhaname, ese mu buryo bwa tekinike abahanga bacu bazi kuzitwara, ese hari ibindi bihugu zibamo ese na ho ziragonga, ese ubundi impanuka zazo ni nyinshi ugereranyije n’izindi koko, rero abo twahaye kubikurikirana babikoze berekana ibyavuyemo kuwa Gatanu ushize ariko bahabwa amabwiriza yo gukomeza kubaza bagashaka n’indi mibare”.

Ukuri ku mpanuka z’amakamyo ya Howo

Mu 2016 abanyarwanda bishize hamwe muri koperative bagura amakamyo 61 za Howo zikorerwa mu Bushinwa, nibwo bwa mbere izi kamyo zari zikandagiye ku butaka bw’u Rwanda zikundirwa ko iyo ziri mu mirimo ziyihutisha kubera ubunini bwazo.

Iyo ikamyo ya Howo nta kintu ipakiye ipima toni 16.8, ifite ubushobozi bwo kwikorera umuzigo wa toni 35. Ni ukuvuga ko Howo yuzuye iba ipima toni zirenga 50. Imwe igura nibura miliyoni 54Frw.

Ubwo zageraga mu gihugu, abashoferi bagombaga kuzitwara bakoreshejwe ikizamini n’Abashinwa bari basobanukiwe imikorere yazo kuko bwari ubwa mbere zigeze mu gihugu zitandukanye n’izari zihasanzwe.

Nsabimana Désiré ukora muri Asia Machinery Investments Ltd icuruza ikamyo za Howo mu Rwanda, yabwiye IGIHE ko ari imodoka zifite imbaraga nyinshi zikeneye kwitonderwa cyane ariko hari ikibazo gikomeye cyane ku bunararibonye bw’abazitwara.

Bitewe n’amafaranga ahabwa abazitwara, hari abashoferi bava mu zo batwaraga bakajya kuzimenyereza no kuzitwara mu nzira zitemewe bikaba intandaro y’impanuka.

Nsabimana avuga ko bagendeye ku isesengura bakoze ku mpanuka z’amakamyo ya Howo, basanze 99% ari impanuka ziva ku mushoferi kubera ubunararibonye buke.

Ati “Ubunararibonye kuri izi modoka ni ikibazo gikomeye. Ugasanga umuntu yatwaraga ivatiri, ntarihugura kuri Howo ariko ejo akajya kuyitwara kandi imitwarire yayo iratandukanye”.

Igitiza umurindi iyi mpamvu ni uko hari abashoferi bigisha abakozi bo mu birombe imodoka, bakajya gukorera Permis, ku bw’amahirwe bakazibona ariko nta bunararibonye bafite, bataranazize mu buryo butomoye.

Ikindi ni abatwara amakamyo badafite impushya zayo, aho usanga umuntu afite uruhushya rw’icyiciro cya A, B akajya mu ikamyo. Amakuru IGIHE yamenye ni uko hejuru ya 50% batwara Howo bafite uruhushya rwa B.

Ibi bishimangirwa n’impanuka yabereye ku Kamonyi ihitana umushoferi basuzumye basanga yari afite uruhushya rwa A na B bivuze ko atari yemerewe gutwara ikamyo kuko hakenerwa urwa C. Uyu mushoferi yari yarobeshejwe na mugenzi utari wakoze uwo munsi.

Usengamungu Jean Marie Vianney ufite ikamyo ebyiri za Howo, avuga ko hari abashoferi bahabwa amakamyo ugasanga atwawe n’abatandiboyi bo bibereye mu tubari banywa inzoga.

Ati “Umushoferi uramuha imodoka ngo ajye gukora mukanya akayirobesha mugenzi we udafite ibyangombwa, mukanya ukumva ngo habaye impanuka”.

Ubusinzi mu batwara Howo buravuza ubuhuha

Ubusinzi ni ingingo ikomeye ikomeje guteza impanuka z’amakamyo ya Howo. Umwe mu bashoferi yabwiye IGIHE ko hari ubwo polisi yigeze kubahagarika ahazwi nka Ruliba, isanga mu bashoferi umunani harimo babiri bonyine batanyoye inzoga.

Usengamungu avuga ko abashoferi batwara amakamyo abenshi baba banyoye basinze, agasaba polisi kujya ihagarika amakamyo ikagenzura ko abayatwaye bafite ibyangombwa cyangwa batanyoye inzoga.

Ati “Turasaba polisi ko yajya ihagarika amakamyo ikabaza uyitwaye ibyangombwa afite. Nibagerageze kugenzura abashoferi b’amakamyo cyane. Ba nyir’imodoka bitujyana mu gihombo kuko kenshi uyigura wagujije banki bigashyira umuryango mu bibazo”.

Ibi abigereranya n’ibyigeze gukorwa ku modoka za Fuso zakoraga impanuka kenshi kubera ubusinzi bw’abashoferi, polisi ikabihagurukira none bikaba byarakemutse.

Gukora bataruhuka ni indi mpamvu itera impanuka kuko hari abashoferi bavuga ko abakoresha babo babategeka inshuro batunda imicanga cyangwa ibindi ariko hari n’ababyishoramo ngo babone agatubutse.

Bava Eric, ni umushoferi wa Howo umaze imyaka ine azitwara, yabwiye IGIHE ko abashoferi bafite ikibazo cyo gukunda amafaranga cyane bakiyibagirwa ntibake ikiruhuko bigatuma bananirwa ku rwego rwo gukora impanuka.

Ati “Hari amafaranga uhabwa ku nshuro y’umucanga uzanye [Mileage]. Iyo ukoze inshuro nyinshi nibwo ayo mafaranga azamuka”.

Hari umushoferi usanga iyo avuye gutwara umucanga aba yandikiwe amafaranga ibihumbi 10Frw, iyo abikoze gatatu ku munsi ni ibihumbi 30Frw.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko izi ndamunite z’urugendo rw’imodoka [mileage], ziri mu bitiza umurindi abashoferi badafite ibyangombwa wo kujya gutwara amakamyo kuko bavuga ko polisi ibafashe yabandikira amande y’ibihumbi 10 Frw gusa.

Uwavuze kuri iyi ngingo yagize ati “Polisi ikwandikiye ibihumbi 10Frw byo kuba udafite Permis ya C wahawe ‘mileage’ y’ibihumbi 30Frw urayishyura ugasagura”.

Hari kandi abashoferi bapakira imodoka bakarenza ibyo yemerewe. Ibi bikorwa mu byitwa ‘Umumbunda’, bivuze gupakira ukarenza toni kuko uri bugere Nyabugogo ugakuraho ka Fuso ukakagurisha ku ruhande. Ibi bituma iyo imodoka igeze ahamanuka ikurusha imbaraga kuko ipakiye ibiro birenze ibyo yagenewe.

Abakoresha bashinjwa kandi icyenewabo no gushaka abashoferi ba make bigatuma baha akazi abadafite ubunararibonye cyangwa abadafite ibyangombwa byuzuye.

Feri za Howo ntizivugwaho rumwe

Hari abavuga ko impanuka za Howo zishobora no guterwa n’uburyo ikoze. Basobanura ko ahantu hose iyi modoka ikoresha imyuka, iyo itiyo y’imyuka icitse ihita igagara ku buryo utayikata ngo ikunde. Bavuga ko harebwa uko bakoresha moteri yayo ikamera nka Fuso isanzwe kuko yo ivanga imyuka n’amavuta.

Nsabimana wo mu kigo gitumiza izi modoka kikanazigurisha avuga ko ‘nta kibazo cya feri izi modoka zifite kuko zituruka aho zakorewe zikagera mu gihugu zujuje ubuziranenge’.

Ati “Kugira ngo zinjire mu gihugu dufite icyemezo kandi ibigo bibishinzwe birazikurikirana. Zidafite ubuziranenge ntabwo twabona icyangombwa kitwemerera kuzicuruza mu gihugu”.

Muhire Joseph utunze Howo amaranye imyaka ibiri n’ukwezi kumwe, yabwiye IGIHE ko nta kibazo cya feri izi modoka zigira kuko zose zikorerwa ubugenzuzi. Yatanze urugero ku yakoze impanuka ku Kinamba yari imaze iminsi 15 ivuye mu bugenzuzi.

Ati “Ziriya modoka zigira feri ariko twabuze abantu badufasha ku bashoferi kuko tujya mu bugenzuzi bw’ibinyabiziga bakaduha ibyemezo ko zifite ubuziranenge. Polisi nidufashe natwe dufatanye nayo turwanye kiriya kintu cy’ubusinzi. Urirukana umushoferi wazana undi ugasanga ni kimwe ahubwo anamurenze”.

Yasabye polisi kujya ihagarika izi modoka ikagenzura n’abashoferi bazo kugira ngo hakumirwe impanuka zirimo kuba.

Muhirwa Jean Bosco amaze imyaka irenga ine atwara ikamyo ya Howo, imodoka atwara ni iya gatatu, yavuze ko kuyitwara ari ukuyubaha ahamanuka kubera umuzigo iba ifite ukayitwarira ku muvuduko yagenewe.

Ati “Ni imodoka igira feri nk’izindi. Hari abatazubaha aho hari ubwo umushoferi aba afite gukora inshuro ‘tour’ nyinshi agashaka kuzirangiza vuba kandi bidashoboka, niyo igutegeka mu kazi ukora”.

Imibare ya Polisi y’Igihugu igaragaza ko nibura abantu 1971 bishwe n’impanuka kuva mu 2020 nk’uko imibare Polisi y’Igihugu yamurikiye Komisiyo ya Sena ishinzwe Ububanyi n’Amahanga n’Umutekano kuri uyu wa Kabiri, ibigaragaza.

Umujyi wa Kigali ni wo wagize abantu benshi bahitwanywe n’impanuka aho bagera kuri 493 ugakurikirwa n’Intara y’Iburasirazuba na 492, Intara y’Amajyepfo ifite 407, iy’Iburengerazuba ikurikiraho n’abagera kuri 329 naho iy’Amajyaruguru ikagira 250.

Impanuka yo ku Kinamba yaguyemo abagera kuri batandatu barimo abana batatu bavukana
Iyi kamyo aho kunyura ku kiraro yanyuze ku ruhande rwacyo
Ikamyo ya Howo iherutse kugwa mu Ruhango yahitanye uwari uyitwaye abandi barakomereka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .