Uko yibwe amafaranga kuri telefoni n’uwo yahaye icumbi akamutwara umubare w’ibanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Werurwe 2020 saa 07:46
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kicukiro ifatanyije n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’izindi nzego zishinzwe umutekano, kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize bafashe uwitwa Umurerwa Zakili w’imyaka 20 amaze gutwara amafaranga 68,000Frw y’umukozi ucuruza serivisi zo kubitsa, kubikuza no koherereza abantu amafaranga.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi yavuze ko kugira ngo Umurerwa abashe kwiba ariya mafaranga yabanje kwicarana n’uwo mucuruzi akamenya umubare w’ibanga akoresha akawufata mu mutwe.

Yagize ati “Ubwo uyu mukozi w’imwe muri sosiyete z’itumanaho yari mu kazi ke i Remera mu Giporoso, yahamagawe na Umurerwa Zakili bari basanzwe baziranye amusaba icumbi, igihe bari batarataha yamwicaye iruhande akomeza gucunga umubare w’ibanga akoresha aha serivisi abakiriya. Batashye bageze mu rugo Umurerwa aza kumutira telefoni ngo ahamagare niko guhita yiyoherereza amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 68 azinduka amusezeraho.”

CIP Umutesi yakomeje avuga ko uwibwe akimara kubura amafaranga ye kuri telefoni yitabaje sosiyete yakoreraga basanga amafaranga yibwe na wawundi yacumbikiye ndetse basanga ako kanya amaze kuyabikuza ari nabwo yahise yitabaza Polisi ngo imukurikiranire umwibye ari we Umurerwa.

Polisi yatangiye kumushakisha kugeza ubwo ku mugoroba wo kuwa Gatandatu yaje gufatirwa ahitwa mu Giporoso ashyikirizwa urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rukorera kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kanombe kugira ngo hakomeze iperereza.

CIP Umutesi yasoje agira inama abakora imirimo nk’iyi kwirinda ko umubare wabo w’ibanga umenyekana, anasaba abishora mu bujura nk’ubu kubireka.

Yagize ati "Turasaba buri wese yaba abakora uyu murimo wo kubitsa, kubikuriza no koherereza abantu amafaranga hifashishijwe telefoni ndetse n’abaturarwanda muri rusange kwirinda ko umubare w’ibanga wabo ujya hanze ukamenyekana. Ni uwawe wenyine nta wundi ugomba kuwumenya. Abagira umugambi wo kwiba muri ubu buryo nabo icyo bagomba kumenya ni uko ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi uburyo bwo kubafata ni bwinshi."

Ingingo ya 174 y’itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange iteganya ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

Polisi yasabye abantu guhisha cyane imibare y'ibanga bakoresha muri serivisi z'amafaranga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza