Uko uturere tw’u Rwanda dukurikirana mu kugira abageze mu zabukuru benshi

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 7 Ukuboza 2018 saa 10:22
Yasuwe :
0 0

Kimwe mu bibazo Isi ifite muri iki gihe ni uko benshi mu bayituye basatira imyaka y’ubukure, bisobanuye igabanuka ry’umubare w’abashoboye gukora ahubwo bakeneye kwitabwaho.

Imibare itangwa n’Umuryango w’Abibumbye igaragaza ko kugeza ubu ku Isi kugeza mu 2017, habarurwaga abantu bagera kuri miliyoni 962 bafite imyaka 60 kuzamura.

Ukurikije imiterere y’abatuye Isi muri iki gihe aho abafite guhera ku myaka 60 kuzamura biyongera ku kigero cya 3% buri mwaka, mu 2050 abageze mu zabukuru bashobora kuzaba bageze kuri miliyari ebyiri.

Mu bihugu byiganjemo ibyo ku mugabane w’u Burayi na Aziya, uyu mubare uri hejuru ku buryo mu myaka isaga 30, ukuyemo Afurika, kimwe cya kane cy’abatuye ibindi bice by’Isi bazaba bafite hejuru y’imyaka 60.

Mu bihugu byateye imbere usanga bahangayikishijwe no kugira umubare munini w’abageze mu buzabukuru kubera uburyo batitabira kubyara abana benshi.

Urugero ni nk’u Buyapani aho imibare iki gihugu giherutse gushyira hanze igaragaza ko 28.1% bya miliyoni zisaga 127 z’Abayapani bafite hejuru y’imyaka 65.

U Buyapani bukurikirwa n’u Butaliyani bufite 23.3%, Portugal ifite 21.9% n’u Budage bufite 21.7%.

Mu Rwanda nubwo urubyiruko rwihariye 60% by’abanyarwanda n’aho habarizwa abageze mu zabukuru. Ibarura rusange rya kane (RPHC4), ryagaragaje ko abafite guhera ku myaka 60 kuzamura bangana na 511,738 barimo abagore 304,499.

IGIHE yifashishije iyi mibare yakoze urutonde rw’uturere 10 dufite abaturage benshi bafite hejuru y’imyaka 60, rukaba ruyobowe n’Akarere ka Gicumbi gafite 22 452.

Ni mu gihe Intara y’Amajyepfo ariyo iri ku mwanya wa mbere aho ifite abageze mu zabukuru 147,023, ikurikirwa n’u Burengerazuba butuwe na 119,777, u Burasirazuba bufite 119, 148, Amajyaruguru afite 96,545, n’Umujyi wa Kigali ubarizwamo 29,245.

Uturere 10 dutuwe n’abageze mu zabukuru benshi

1. Gicumbi: 22, 452
2. Nyamasheke: 21, 542
3. Rusizi: 20, 770
4. Gakenke: 20, 715
5. Nyamagabe: 20, 121
6. Gatsibo: 19, 770
7. Huye: 19, 444
8. Muhanga: 18, 917
9. Nyanza: 18, 604
10. Burera: 18, 580


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza