00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko urubyiruko rukwiriye kwitwara mu kazi, mu mboni za Minisitiri Dr. Utumatwishima

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 27 March 2025 saa 06:15
Yasuwe :

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yavuze ko urubyiruko rukwiriye kurangwa n’indangagaciro zirimo kubahiriza igihe ndetse no gukora neza mu kazi.

Yabigarutseho ubwo yagezaga impanuro ku rubyiruko rusaga 400 rwitabiriye ibiganiro bigamije kubereka uburyo bwiza bwo guhitamo imyuga ibabereye ‘career orientation fair’ byabereye mu Karere ka Nyarugenge ku wa 26 Werurwe 2025.

Aba barimo 155 bo mu turere twa Nyagatare na Nyamasheke banyuze muri gahunda ya “Igira ku murimo” yateguwe na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi ifatanyije n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF.

Minisitiri Dr. Utumatwishima yavuze ko hari abikorera bagaragaza ko iyo bahaye urubyiruko akazi rurangwa n’imyitwarire itari myiza.

Yasabye urubyiruko kugira indangagaciro zo kubahiriza igihe, gukora umurimo unoze, bakibuka ko amahirwe aboneka umuntu abanje gukora no kwihangana.

Gahunda ya igira ku murimo yateguwe kugira ngo urubyiruko rwigishwe uburyo rushobora kwitwara mu kazi kandi abenshi bagaragaje ko babishoboye kuko bamwe bahise bahabwa n’akazi.

Ati “Urubyiruko rw’abana b’abanyarwanda rufite ubumenyi ndetse n’imyitwarire myiza barayifite ni na yo mpamvu benshi muri ibyo bigo byabo muri iyi gahunda ya igira ku murimo bahawe akazi.”

Kagimbangabo Rene, umwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Nyamasheke rwitabiriwe iyi gahunda akirangiza kaminuza yagaragaje ko yungutse byinshi binyuze mu mahirwe yahawe yo kwimenyereza umurimo.

Ati “Nize ibintu byinshi birimo gukorera ku gihe, gukunda umurimo ndetse no kumenya n’abantu mu ngeri zitandukanye ndetse no muri sosiyete zitandukanye.”

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, ku bijyanye n’umurimo mu Rwanda, Labour Force Survey igaragaza ko kugeza mu Ugushyingo 2024 urubyiruko rwugarijwe n’ubushomeri rwari 18%.

Abantu batari mu kazi, ntibabe ku ishuri cyangwa mu mahugurwa mu Ugushyingo 2024 barengaga miliyoni imwe, muri bo 27,3% ari urubyiruko.

U Rwanda rufite intego y’uko ikigero cy’ubushomeri mu rubyiruko kizagabanyuka kikagera kuri 7% mu 2035.

Ibiganiro byitabiriwe n'urubyiruko urenga 400
Minisitiri Dr. Utumatwishimana yasabye urubyiruko kwitwara neza mu kazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .