Uko UN Women yahinduye ubuzima bw’abagore mu Nkambi ya Kigeme

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 26 Werurwe 2019 saa 01:52
Yasuwe :
0 0

Werurwe ni ukwezi u Rwanda rwizihiza umwari n’umutegarugori hanazirikanwa uruhare afite mu iterambere ry’umuryango n’igihugu cyamwibarutse.

Muri uku kwezi hazirikanwa ibikorwa n’imishinga, abagore bashyizeho umutima, ubu ikaba yarabahinduriye ubuzima.

Urugendo rw’iterambere ry’umugore rushingira ku bushake bwe, umusanzu wa leta n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bagore mu Rwanda (UN Women) riza ku isonga mu guha ubushobozi abagore no guteza imbere ihame ry’uburinganire.

Tumaini Angelique w’imyaka 27, ari mu bafashijwe binyuze mu mushinga w’imyuga n’ubumenyi ngiro (TVET) ukorera mu Nkambi ya Kigeme watangijwe na UN Women.

Uyu mubyeyi ufite ubumuga bw’uruhu rwera yatangaje ko ubuzima bwe bumaze guhinduka.

Yagize ati “Nageze mu Nkambi ya Kigeme mu 2013 mvuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Nazanye n’umwana wanjye Kevin Ishimwe ufite imyaka irindwi. Ndibana kuko nta mugabo mfite.’’

Yakomeje avuga ko “Kwitabira gahunda ya UN Women byampaye icyizere ku hazaza heza. Ubu nungutse ubumenyi bwo kuboha ibiseke. Muri RDC nakoraga imishinga mito ariko ngeze mu nkambi ubuzima bwabaye bubi, ntacyo nashoboraga gukora kuko imiryango yose yari ifunze. Amafaranga make baduha ni adufasha kubona amafunguro, ntitwayakoresha mu zindi serivisi dukeneye.’’

UN Women yatekereje kuri aba bagore bo mu nkambi ibashyiriraho uburyo bubakura mu bwigunge, binyuze mu kubigisha kuboha ibiseke by’ubwoko butandukanye. Ibyo biseke bigurishwa ku Isi yose binyuze mu Kigo cyitwa Indego Africa gikorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Tumaini avuga ko “Ubu mpura n’abandi tukungurana ibitekerezo kandi bimpa icyizere cy’ahazaza. Nshobora kugurira umwana wanjye ibyangombwa by’ibanze mu buzima nk’amavuta, isabune n’ibikoresho by’ishuri.’’

Ubufasha UN Women itanga yanabwaguriye mu guhugura abagore uburyo bwo gucunga amafaranga yabo no kwizigamira, bibafasha kuyakoresha kuri gahunda no guteganyiriza ahazaza.

Tumaini yavuze ko nubwo hari abamunena kubera ubumuga bwe ariko atazacika intege.

Ati “Mu myaka ibiri nizeye ko nzaba ncuruza ibikoresho, ntange akazi kazatuma abantu babona ko hari icyo nshoboye. Ubu nigisha abaturanyi banjye iyo bansuye.’’

Akanyamuneza ka Tumaini ko guhabwa impamba y’ubumenyi bwo gukora imishinga itandukanye no kumenya kwizigamira, agasangiye na Mutegwaraba Espérance.

Uyu mukecuru w’imyaka 61, we n’abagera ku 30,000 bahungiye mu Rwanda bavuye muri RDC mu 2012.

Mutegwaraba yahunze intambara ari kumwe n’abana be bane, abuzukuru bane n’umwana w’umukobwa w’imfubyi yarokoye. Yageze mu Nkambi ya Kigeme muri Kamena 2012.

Yavuze ko “Ubuzima bwari bukomeye. Ntitwari dufite aho guhengeka umusaya n’aho kujya. Natandukanyijwe n’umugabo wanjye. Abana banjye ni bo batuma nguma hano kuko mbasubije muri RDC, bagorwa no gusoza amasomo yabo.’’

Kimwe na bagenzi be mu nkambi, Mutegwaraba yatoranyijwe mu bigishwa kuboha ibiseke.

Ibiseke by’aba babyeyi bibumbiye muri Koperative yitwa ‘Igisubizo’, ku nshuro ya mbere, binjije arenga ibihumbi 300 Frw mu bikoresho byabo byagurishijwe

na Indego Africa. Amafaranga bahabwa anyuzwa kuri konti zabo bafungurijwe binyuze muri gahunda ya UN Women.

Mutegwaraba witwa ‘nyogokuru’, kuko ariwe ukuriye abandi bategarugori muri uwo mushinga, benshi bashidikanyaga ku bushobozi bwe bitewe n’imyaka afite no kuba atarize.

Yagize ati “Iyi gahunda yazamuye icyizere cyanjye ndetse nyuma yo kugorwa n’intangiriro, sinacitse intege kuko niga buri munsi. Akazi kagenewe abagore iwacu ni ubuhinzi n’imirimo yo mu rugo. Ntitwatekerezaga ko twakorera muri koperative cyangwa tukavugira mu ruhame.’’

Yavuze ko yungutse byinshi bizamufasha nasubira iwabo muri RDC.

Yakomeje ati “Twize uburyo bwo kuzigama 10% ku yo twinjiza kuri konti zacu. Nubwo ari intangiriro, ubu umuryango wanjye watangiye kubyungukiramo kandi hari icyizere cy’ahazaza. Iyi gahunda yamfunguriye imiryango y’amahirwe ntari nzi.’’

Iyi gahunda ya UN Women ishyirwa mu bikorwa na Indego Africa, ihugura abagore b’impunzi mu bijyanye no kwihangira imirimo, ubumenyi mu micungire y’imari, kubafasha gushyiraho koperative no kubaha serivisi za banki. Iterwa inkunga na Guverinoma ya Suède.

Banki y’Isi igaragaza ko abantu miliyari 1.7 badakoresha serivisi za banki, muri bo 56% ari abagore. Muri Afurika ho abantu bakuru bagera kuri miliyoni 95 badakoresha izi serivisi bishyurwa amafaranga ku bikomoka mu buhinzi naho miliyoni 65 bizigama bakoresheje uburyo busa n’ubwa gakondo.

Mutegwaraba Espérance yatangiye kwiga kudoda bamuseka ariko ubu amaze kwiteza imbere
Tumaini Angelique n'umwana we Kevin Ishimwe bamaze imyaka itandatu mu Nkambi ya Kigeme
Tumaini Angelique yavuze ko amaze gutera intambwe imufasha gukemura ibibazo byo mu muryango we

Amafoto: UN Women


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza