Uko u Rwanda rwatsindiye kuba igicumbi cy’ubuhinzi muri Afurika -Ikiganiro na Dr Kalibata

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 27 Ugushyingo 2019 saa 02:19
Yasuwe :
0 0

Hashize amezi abiri u Rwanda rutsindiye kwakira inama y’Ihuriro Nyafurika ku iterambere ry’ubuhinzi (AGRF), muri Nzeri 2020 ariko mu isura nshya kuko buri myaka ibiri izajya ihabera.

AGRF ni ihuriro rikurikirana uko abanyafurika bakwigeza kuri gahunda yo kwihaza mu biribwa cyane cyane ibituruka ku buhinzi n’ubworozi.

Rikurikirana uko abanyafurika bahura bakaganira uko bakwihaza mu biribwa bakoresheje iby’ingenzi bijyanye n’imbuto nziza y’indobanure itanga umusaruro mwiza, ifumbire igendanye n’aho bahinga, kubonera abaturage amasoko ku gihe, kubabonera amafaranga abongerera ibyo bakora no gukomeza kuzamura politiki y’ubuhinzi.

Ibi byose bigamije ko bagera ku ntego yo kuba nta nzara y’ibiribwa izaba ikirangwa ku mugabane mu 2025, guhangana n’ubukene binyuze mu guteza imbere ubuhinzi, kongera ishoramari mu buhinzi, gufata neza umusaruro wangirika n’ibindi.

Mu kiganiro cyihariye IGIHE yagiranye na Dr Agnes Kalibata, uyobora ihuriro Nyafurika ku iterambere ry’ubuhinzi AGRA na AGRF, yavuze ko u Rwanda rwapiganwe rugatsinda ibindi bihugu kubera ibintu bitandukanye.

Yavuze ko u Rwanda rwatsindiye kugira ngo iyi nama [AGRF] izajye ibera mu Rwanda buri mwaka wa kabiri, ni ukuvuga ngo umwaka umwe izajya ibera ahandi undi ukurikiyeho ibere mu Rwanda.

Ati “U Rwanda rwagaragaje ubwitange buhagije mu gushaka kudufasha kugira ngo inama ikorwe neza, ariko noneho no kuba rwaragaragaje ko rufite ibyangombwa byose byuzuye yaba ahantu ho guhurira [...] hano inama zibera ahantu hamwe hisanzuye, mwashaka kugira ibyumba bito by’inama zindi nto ukabona nabyo birabonetse, ugasanga kugira abantu benshi ntabwo bituruhije cyane”.

Yongeraho ko kuba rufite sosiyete y’indege ya RwandAir ifasha abitabiriye inama kugera mu Rwanda no gusubira iwabo nabyo byagize uruhare.

Ubusanzwe AGRF yajyaga yitabirwa n’abantu 2800, ariko umwaka utaha abayitegura bateganya ko bazaba abantu 4000 kubera ko mu Rwanda hari ibyangombwa byose bibemerera kwakira abantu benshi.

Dr Kalibata avuga ko mu gutoranya u Rwanda, iterambere ry’ubuhinzi ritarebweho cyane ariko na bwo ruhagaze neza kuko mu myaka ibiri ishize rwari ku mwanya wa mbere muri Afurika.

Kurandura ubukene n’inzara muri Afurika

Dr Kalibata avuga ko mu myaka ishize kuva mu 2000-2014, Afurika yari ku rwego rwiza mu kwihaza mu biribwa n’izamuka ry’ubukungu mu buhinzi rikaba ribigaragaza ariko nyuma hazamo kidobya y’imihindagurikire y’ibihe.

Kuva mu 2000-2014, umusaruro mbumbe mu buhinzi wiyongereyeho 86% kuva mu 2000 kugeza mu 2014, ubukene buragabanyuka cyane ku gipimo cya 13%, umusaruro ku muturage ku mwaka urazamuka cyane kuri 35%.

Dr Kalibata avuga ko bitewe n’uko 70% by’abaturage ba Afurika bari mu buhinzi, iyo ubuhinzi bugenda neza, umuvuduko w’imibereho y’abantu nawo ugaragara mu kugabanyuka k’ubukene n’ibibazo biterwa n’imirire mibi.

Umugabane wa Afurika wihaye intego yo kongera amafaranga mu buhinzi, gupima ibifatika yaba kuzamura umusaruro, guha abaturage imbuto zihagije, kubona amasoko uko bikwiye, kugabanya umusaruro wangirika kubera kudafatwa neza n’ibindi bitarenze 2025.

Dr Kalibata avuga ko ibihugu nk’u Rwanda, Ethiopie, Maroc n’ibindi birimo gukora neza kuri iyi ntego ariko hakenewe imbaraga nyinshi ngo kurandura inzara n’ubukene bigerweho.

Ati “Uko tubibona, nidukomeza kugenda ku muvuduko turimo kugenderaho, tutongeyemo imbaraga nshya, tutabonye ibihugu bindi birimo kongera amafaranga mu buhinzi uko bikwiye ntabwo tuzabona umuvuduko twifuza”.

“Turasabwa kuzana abikorera bagashyira amafaranga mu buhinzi ndetse n’ibijyanye no kugira ngo ubuhinzi bukore nko gukora imbuto, iboneka ry’ifumbire, amasoko kuruta uko birimo gukora ubungubu ndetse noneho habayeho n’ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe, tukareba uko amazi aboneka mu buhinzi”.

Imihindagurikire y’ibihe ni ikibazo gikomeye kuko yatumye umubare w’abantu bakennye muri Afurika wikuba kabiri aho wavuye ku bantu basaga miliyoni 200 ubu ugeze kuri miliyoni zirenga 480 muri Afurika.

Dr Kalibata ati “Ntitutongeramo imbaraga mu buryo budasanzwe, muri 2030 Afurika ni wo mugabane w’Isi wonyine uzaba ufite abantu bakennye”.

Iyi akaba ari yo mpamvu AGRF isaba ibihugu gushyira ubuhinzi imbere no kubushyiramo amafaranga, gushishikariza abafatanyabikorwa ngo bashyire amafaranga mu buhinzi, kugaragariza abikorera ubukire, ubukungu buri mu buhinzi ndetse no kugaragariza abantu uko ubuhinzi bwazamuka ukoresheje ikoranabuhanga.

Kuva mu 2006 AGRA yafashije abaturage bo mu bihugu 18 bya Afurika mu bijyanye no kubona imbuto, ifumbire, kongerera ubushobozi abashakashatsi no kubafasha kubona amasoko y’umusaruro.

Mu Rwanda yakoranye na RAB mu gufasha abashakashatsi kujya mu bice bitandukanye by’u Rwanda bakamenya imbuto n’ifumbire ihakwiriye. Muri RAB hari abashakashatsi bafite impamyabumenyi z’ikirenga (PhD) n’abafite izihanitse cyane (Masters), barenze 10.

Muri Afurika yose ababonye impamyabumenyi bigishijwe kubera AGRA yabishyizemo imbaraga barenga 600 mu bihugu byose, hagamijwe ko ibigo bishinzwe ubushakashatsi bibona abantu bafite ubushobozi bukwiye bufasha ibihugu.

Mu bijyanye n’uburyo bwo kugeza imbuto n’ifumbire ku baturage, ubu u Rwanda nirwo rufite intera nto ya Kilometero enye kuva ku muturage ugera aho yabibona.

AGRA itangira muri Afurika byari ibilometero 60 ubu nibura impuzandengo ni kilometero 10 mu Rwanda ho biri hasi cyane. Abikorera bakora imbuto bakazigeza ku baturage, AGRA ijyaho muri Afurika hari 10 gusa, ubu hari izirenze 110 zashyizwemo amafaranga na AGRA.

Mu bihugu 18, ibyo AGRA yakoze bimaze kugera ku baturage barenze miliyoni 23.

Dr Kalibata avuga ko hakenewe imbaraga nyinshi ngo ubukene n'inzara birandurwe muri Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .