U Rwanda rwiyemeje gukoresha ikoranabuhanga ry’ingufu za nucléaire hagamijwe kugabanya ikoreshwa ry’ingufu gakondo no kugira amasoko atandukanye y’ingufu kugira ngo bizarufashe kugera ku cyerekezo 2050 aho ruteganya kuzaba ari Igihugu gifite ubukungu bucuriritse.
Gutangira gukoresha izo ngufu bisaba kubanza kubaka uburyo bwo gutanga ubumenyi kuri zo ku buryo haboneka abakozi bafite ubumenyi buhagije bo gukurikirana imikoreshereze ya nucléaire.
Ibyo bishingira ku kuba gukoresha nucléaire bisaba abakozi babifiteho ubumenyi buhagije, bashobora gukurikirana ibikorwa remezo byazo, gukora ubushakashatsi no gukemeura ibibabazo bya tekiniki bijyana n’iryo koranabuhanga.
Ibyo rero ni byo bituma iryo koranabuhanga ribasha kwizerwa kandi ntiribe ryateza ibibazo kuko ubusanzwe ibinyabutabire bigize izo ngufu biba bishobora guteza ibyago bikomeye mu gihe bidacunzwe uko bikwiye.
Ni muri urwo rwego u Burusiya busanzwe buteye imbere mu gukoresha nucléaire, buri gufasha u Rwanda n’ibindi bihugu bya Afurika mu guhugura abazakora muri urwo rwego mu minsi iri imbere.
Kimwe muri ubwo buryo ni amarushanwa ahuza urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 30 harimo n’urwo mu Rwanda, aho rukora amashusho agararagaza akamaro k’ingufu za nucléaire ku mugabane bakayakoresha barushanwa.
Ni irushanwa ryitwa ‘Atoms Empowering Africa’ ryatangiye mu 2015 aho abarenga 60 baritsinze bagiye bahembwa gukorera ingendoshuri mu Burusiya, bagasura ibikorwa bya nucléaire bihari, bakamenya imikorere yabyo kandi bakanaganira n’impuguke muri iryo koranabuhanga.
Bagiye kandi bahakura ubumenyingiro ku buryo ikoranabuhanga rya nucléaire rigira uruhare mu gukemura ibibazo bijyanye n’ingufu.
Abanyeshuri b’Abanyarwanda kandi mu Ukwakira 2023 bahawe amasomo n’abarimu bo muri Kaminuza ya Tomsk Polytechnic University yo mu Burusiya, ku bijyanye n’uburyo ikoranabuhanga rya nucléaire rishobora gukoreshwa mu buzima bwa buri munsi.
Ayo masomo yatangiwe mu Rwanda, yari agamije kwereka abanyeshuri iby’ibanze kuri siyansi y’koranabuhanga rya nucléaire.
Muri uwo mwaka wa 2023 kandi abanyeshuri baturutse mu bihugu bitandukanye harimo n’u Rwanda bitabiriye irindi rushanwa ryitwa ‘Global Atomic Quiz’, aho bakoreshaga ubwenge buhangano mu kurushanwa bagaragaza ubumenyi bafite ku kinyabutabire cya atome nucléaire ikomokaho.
Mu 2020 kandi ihuriro ryiswe ‘Nuclear Education for Africa’s Future’ ryabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga ryari ryateguwe na Kaminuza yitwa Peoples’ Friendship University yo mu Burusiya na Kaminuza y’u Rwanda. Intego yari ukugira ngo bashishikarize urubyiruko rwa Afurika kwiga ikoranabuhanga rya nucléaire n’uburyo rishobora gufasha mu iterambere rirambye ku hazaza ha Afurika.
Mu 2023 kandi habaye irindi huriro ryo kugaragaza akamaro k’uburezi bwa nucléaire rihuza abanyeshuri n’abarimu bo muri za kaminuza zo mu Burusiya no muri Afurika harimo n’izo mu Rwanda, aho haganirwaga ku bice bitandukanye bigize ikoranabuhanga rya nucléaire. Ryafashije abaryitabiriye gusangira ubumenyi no kongera imikoranire mu by’uburezi kuri nucléaire hagati y’u Burusiya n’Umugabane wa Afurika.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!