Uko u Bufaransa bwashyizeho itegeko rihana ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 Ugushyingo 2019 saa 09:13
Yasuwe :
0 0

Guhera muri Mutarama 2017 nibwo u Bufaransa bwemeje itegeko rihana umuntu uhamijwe icyaha cyo guhakana no gupfobya Jenoside zakorewe mu bice bitandukanye ku Isi zirimo n’iyakorewe Abatutsi.

Iri tegeko riri mu mushinga wagezweho bigizwemo uruhare n’abantu batandukanye barimo n’umunymaategeko, Me Richard Gisagara, wunganiraga ihuriro ry’abanyarwanda baba mu Bufaransa mu kirego cyaje gusiga rishyizweho.

Ni itegeko riteganya ko umuntu uhamijwe icyaha cyo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ahanishwa gufungwa umwaka umwe n’amande ibihumbi 45 by’Amayero.

Iri tegeko rifite kandi ingingo iha uburenganzira amashyirahamwe yose arengera abarokotse jenoside gukurikirana mu nkiko abantu bose bahakana jenoside cyangwa se bakayipfobya, mu gihe cyose ubushinjacyaha butabikoze cyangwa buzaririye mu kubakurikirana.

Umunyamategeko Me Gisagara, yavuze ko uyu mushinga watangijwe mu 2013 nyuma y’uko Canal + itambukije umukino wari ugenewe gusetsa wiswe ‘Le Débarquement’, wamaze iminota irindwi. Wagaragazaga ko Jenoside itahitanye abantu benshi mu Rwanda, kuko mu Rwanda abantu bagihari.

Uyu munyamategeko yabwiye RFI mu 2017, ko nyuma y’icyo kiganiro, umunyarwanda wacitse ku icumu wabaga mu Bufaransa, Annick Kayitesi-Jozan n’Ihuriro ry’abanyarwanda baba muri icyo gihugu, bahise bageza ikirego mu nkiko basaba ko Canal + yabisabira imbabazi ariko biza kurangira giteshejwe agaciro.

Impamvu zatanzwe zirimo ko u Bufaransa nta tegeko bwagiraga rihana umuntu wahamwe n’icyaha gifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Me Gisagara avuga ko bakomeje gukurikirana, basigara bashaka kumenya niba kudaha agaciro ikirego cy’Abanyarwanda baba mu Bufaransa ntaho bihuriye no kubangamira amahame y’uko abantu bose bangana imbere y’amategeko.

Ikirego cyagejejwe mu rukiko rwisumbuye no mu rw’Ikirenga kiza guhabwa agaciro n’Urukiko rurinda amahame remezo y’itegeko Nshinga ari narwo mu 2015 rwaje gutegeka ko iryo tegeko rishyirwaho.

Ntabwo byari bihagije kuko hakurikiyeho ko rigomba kwemezwa n’abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu, aho amatora yabaye mu 2016, boherereza kopi Abasenateri nabo baritora mu Ukwakira uwo mwaka, maze ritangira kubahirizwa umwaka wakurikiyeho.

Me Gisagara avuga ko urwo rugendo rwose abanyarwanda baba mu Bufaransa barutangije ku giti cyabo nta muntu ubashyigikiye ariko nyuma bakagenda babona ababatera ingabo mu bitugu barimo n’imiryango iharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abayahudi n’abanya-Armenia.

Ku kirego Canal + yarezwemo, Me Gisagara avuga ko kugeza uyu munsi nta mwanzuro urukiko rurafata kuri iki kirego giheruka kuburanishwa muri Gicurasi 2017 ariko ko utegerejwe ku wa 16 Mutarama umwaka utaha.

Ni ikirego kitoroshye na busa cyane ko icyaha Canal + ishinjwa cyakozwe mbere y’uko itegeko rigihana rishyirwaho.

Me Gisagara yasobanuye inzira yagejeje ku ishyirwaho ry'itegeko rihana abapfobya n'abahakana jenoside yakorewe abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza