Urukundo rwabo ruhera mu 2019 ubwo Tuyishimire wari ufite imyaka 27 icyo gihe, yemeraga kubana na Buzumuremyi wari ufite imyaka 42.
Ni umuryango wakomeje kubana mu bwumvikane n’ubwo batari basezerana imbere y’amategeko. Bizumuremyi yari asanzwe atunzwe n’ibiraka byo gucukura ubwiherero naho umugore we agakora akazi ko kwahirira abaturanyi ubwatsi bw’amatungo cyangwa guhinga.
Uyu muryango wari ubayeho mu buryo busanzwe, muri Kanama 2023 nibwo wiyemeje gusezerana imbere y’amategeko. Nyuma y’amezi atatu gusa mu kwezi k’Ugushyingo 2023,Bizumuremyi yaje gufatwa n’uburwayi bwaje kumukomerera aho kugeza ubu atakibyuka.
Aganira na IGIHE ubwo yamusanga mu rugo aho aryamye, yavuze ko yafashwe yumva ababara mu bworo bw’ikirenge, nyuma bifata mu itako, byimukira mu mugongo ndetse bitangira no gufata amaboko n’intoki.
Bizumuremyi yavuze ko aba yumva ababara cyane ndetse ahinda umuriro mu ngingo.
Ni umuryango wagiye ugorwa n’ikiguzi cy’ubuvuzi cyane, kuko no kujya kwivuza mu bitaro by’Akarere bya Kabutare, nabwo babanje kugurisha agace k’umurima bari bafite aho babahaye ibihumbi 50Frw.
Kwa muganga, Bizumuremyi bamucishije mu cyuma muri Werurwe 2024,maze basanga uruturigongo rwe rurimo kumungwa, bamuha ‘transfer’ yo ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare(CHUB).
Bizumuremyi n’umugore we, babonye ubushobozi bubabanye buke bahitamo kwitahira ahera mu rugo, ari naho kwiheba byahereye bagatangira kwiyegurira Imana cyane.
Uko gusezerana imbere ya Padiri byaje
Uwitonze Joseline ukora muri Paruwasi Gatolika ya Ngoma, yabwiye IGIHE ko yatangiye ajya gusura uyu muryango akimara kumenya ko barwaye, dore ko baturanye.
Ku munsi mukuru wa Pantekositi iheruka, yajyanye n’abana yigishaga amasomo yo gukomezwa maze bashyira impano uwo muryango, maze ibyishimo bibasaze bahita biyumvamo icyifuzo cyo kugarukira Imana bagasezerana.
Ati “Bakimara kubona abo bana babasuye, byabateye amarangamutima bumva bifuje kurushaho kwiyegurira Imana, bahitamo kwakira isakaramentu ryo gushyingirwa, ngo bakomeza bagororokere Imana.’’
Bizumuremyi yavuze ko yitegereje uko abanye n’umugore we n’uko amwitaho mu burwayi bwe no mu bukene barimo, abona nta kindi kitari urukundo.
Ati “Umuntu utarantaye kandi ntacyo ngishoboye, numvise byaba byiza ko twereka urukundo rwacu Imana, kandi numva nduhutse mu mutima nyuma yo gusezerana. Imana yangiriye neza impa umufasha utarantereranye.’’
Tuyishimire Blandine, umugore we yatangaje ko mbere yo gusezerana abantu babanje kujya bamuca intege ko ibyo agiyemo bidakenewe kuko nta mpamvu yo gusezerana n’umuntu waheze mu buriri.
Tuyishimire yavuze ko ngo yabanje gushidikanya mu mutima we kubera ubushobozi buke, yumva batashobora ubukwe, ariko ku bw’amahirwe umuryangoremezo urabashyikigira ubukwe buraba.
Kubera ko Buzumuremyi atakibasha kugenda no guhagarara, byasabye ko Padiri aza mu rugo kwa Bizumuremyi kubasezeranya.
Uyu muryango nubwo ubanye neza, wagaragaje ko ugorwa no kubona amikoro ndetse n’aho baba hakaba hatameze neza.
Bizumuremyi ati “Ubuyobozi bungiriye neza bwanampa aho kuba kuko umuryango wanjye urambabaza, noneho n’iyo natabaruka sinzajyane agahinda k’uko basigaye habi.’’
IGIHE yavugishije Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kankesha Annociata, avuga ko iki kibazo batari bakizi, ariko yemera ko bagiye kugikurikirana byihuse bagatabara ubuzima bw’uwo murwayi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!