00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko Ruswa ibangamira uburenganzira bwa muntu mu bihugu bya OIF

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 2 Ugushyingo 2022 saa 07:18
Yasuwe :

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi Mategeko, Amb. Solina Nyirahabimana, yavuze ko hakenewe ubufatanye mu guhashya ruswa kuko ibibangamiye uburenganzira bwa muntu haba mu Rwanda no ku Isi yose muri rusange.

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa 2 Ugushyingo 2022, ubwo yatangizaga Inama Mpuzamahanga ya za Komisiyo zishinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu mu Muryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, OIF.

Abitabiriye iyi nama yakiriwe n’u Rwanda bahagarariye za komisiyo z’uburenganzira bwa muntu mu bihugu bya Côte d’Ivoire, Bénin na Cameroun, aho bari gusangizanya ubumenyi kuri gahunda zigamije guhashya ruswa ndetse no kurebera hamwe ingaruka ruswa igira ku burenganzira bwa muntu.

Amb Nyirahabimana yavuze ko nta terambere ryagerwaho mu gihe hakiriho ruswa kuko ni yo ituma ibikorwa bigenewe abaturage batabihabwa kubera ko biba byanyujijwe ku ruhande.

Ati “Ahageze ruswa habura iyubahirizwa ry’uburenzira bwa muntu. Ruswa ituma abantu batabona ibyo bagombaga kubona kubera ko byanyuze ku ruhande, ruswa ituma iterambere ry’igihugu ridashobora kwihuta kubera ko aho kugira ngo rikore ibyagenwe, ibyo binyura ku ruhande.”

Umuyobozi w’Ihuriro rya za Komisiyo zishinzwe Uburenganzira bwa Muntu muri OIF, Namizata Sangaré yavuze ko inzego zose iyo zimunzwe na ruswa bituma uburenganzira bwa muntu butubahirizwa.

Yagize ati “Reka dufate nk’urugero, niba ingengo y’imari yaragenewe kubaka ibitaro, noneho ayo mafaranga akajya ahandi, birumvikana ko ahagombaga kubakwa ibitaro ntabwo byubatswe, abaturage bagombaga guhabwa ibitaro ntibabihawe, ubwo baba babuze uburenganzira ku buvuzi.”

Uwaje ahagarariye OIF, Elise Zahi yashimye ko u Rwanda rukora uko rushoboye kose ngo ruce ruswa. Avuga ko umuryango ahagarariye uzakomeza gukorana narwo muri iyo ntegouwo mujyo.

Ziha yavuze kandi ko gushyiraho amategeko atihanganira abaka cyangwa abatanga ruswa ari ibintu ibihugu byose binyamuryango bikwiye gushyiramo imbaraga ndetse hakabaho ubufatanye bw’inzego zose mu kugira ngo kurandura ruswa bigerweho.

Perezida wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda, Mukasine Marie Claire yavuze ko u Rwanda rukora uko rushoboye kugira ngo abaturage babeho ntawe uhohoterwa ngo yimwe serivisi agenewe bitewe na ruswa.

Ati “Ruswa ifite ingaruka zikomeye ku burenganzira bwa muntu kuko ituma uyitanze cyangwa uyihawe, abona ibyo atemerewe kubona kandi bigakora ku mutungo w’ushaka serivisi cyangwa ushaka isoko watanze ruswa ntabwo ashobora gukora imirimo ikwiriye nk’uko yagombaga kuyikora, ibyo bikagira ingaruka mu guhombya umutungo wa leta.”

“Kandi umutungo wa leta uturuka ku misoro y’abaturage, ushaka serivisi ntayihabwe uko bikwiriye kubera ko hari abagaragaza ko bakeneye ruswa, icyenewabo, ikimenyane mu kazi n’ibindi. Ibyo byose ni ibintu bikora ku burenganzira bwa muntu.

Ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ryagaragajwe nk’irifasha mu guhashya ruswa

U Rwanda rwasangije abitabiriye iyi nama ko ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi by’umwihariko iza leta bifasha mu kugira ngo utanga serivisi adahura n’uyimusaba ari naho byaheraga amwaka ruswa cyangwa amutinza kugira ngo yibwirize agire icyo amuha.

Imibare itangazwa n’urubuga rwa Irembo rutangirwaho serivisi za Leta, igaragaza ko kuri uru hariho serivisi 160, ariko ngo rugiye kwagurwa rugeho serivisi ziri hagati ya 800 na 1000.

Kugeza ubu serivisi za Leta zitangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga ku kigero kiri hejuru ya 90%. Ni mu gihe intego ari iyo gutanga serivisi zose za Leta ku ikoranabuhanga 100% muri 2024.

Mukasine ati “Igihugu cyacu cyagiye gifata ingamba nyinshi cyane cyane mu kugerageza gukoresha ikoranabuhanga, hagabanye guhura kw’abantu, bitwara umwanya bikazana n’izo mbogamizi zo kuba bamwe babizanamo ibijyanye na ruswa.”

Yakomeje agira ati “Ahagikenewe imbaraga ni ukwigisha abantu kugira ngo bamenye uburenganzira bwabo kuko hari abatanga ruswa ariko baramutse bahagaze ku burenganzira bwabo ahubwo bagatanga amakuru kugira ngo babone ibyo bagenerwa n’itegeko. Habaho urugamba ruhuriweho mu nzego zose ariko cyane n’umuturage akabigiramo uruhare rukomeye amenya uburenganzira bwe.”

Mukasine avuga kandi ko u Rwanda rusanganywe itegeko nshinga risobanura neza icyo ubutenganzira bwa muntu ari cyo. Ni mu gihe kandi ku bijyanye na ruswa, hashyizweho amategeko akakaye ahana uwatanze ruswa cyangwa uyakira.

Namizata Sangaré usanzwe ari Perezida wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu muri Côte d’Ivoire avuga ko inzego bwite za leta zikwiye gushyira imbaraga mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga muri serivisi zitanga kuko zifasha mu gutuma utanga serivisi n’uyihabwa badahura.

Abitabiriye iyi nama baturutse mu bihugu bitandukanye
Umuyobozi w'Ihuriro rya za komisiyo zishinzwe uburenganizra bwa muntu muri OIF, Namizata Sangaré yavuze ko ruswa ibangamira uburenganzira bwa muntu mu bihugu binyamuryango
Mukasine uyobora Komisiyo y'Uburenganzira bwa muntu mu Rwanda avugana n'itangazamakuru
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutabera ushinzwe itegeko nshinga n'andi mategeko, Amb. Nyirahabimana Solina

Amafoto: Irakiza Yuhi Augustin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .