00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko Papa Francis yanze ko umuryango we ujya i Roma kwishimira iyimikwa rye

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 25 April 2025 saa 09:25
Yasuwe :

Intumwa ya Papa mu Rwanda, Musenyeri Arnoldo Sanchez Catalan, yagaragaje ko Papa Francis witabye Imana ku wa 21 Mata 2025, yari umuntu wicisha bugufi cyane kandi agakunda gufasha abakene.

Musenyeri Arnoldo Catalan yagaragaje ko ubwo Jorge Mario Bergoglio, yagirwaga Papa mu 2013 yanze ko umuryango we n’abakirisitu bo muri Argentine bajya i Vatican kwishimira ko yazamuwe kuri iyo ntera, ahubwo abasaba ko ibyari gukoreshwa mu rugendo bifashishwa abakene.

Ati “Yasabye umuryango we n’abakirisitu kutajya i Roma kwishimira ko yatorewe kuba Papa ahubwo ko bakusanya ibyo bari gukoresha mu rugendo bakabifashisha abakene. Kuva yaba Padiri ndetse na Musenyeri, yakundaga kuvuga ngo abantu banjye ni abakene kandi nkaba umwe muri bo.”

Yagaragaje ko mu butumwa Papa Francis yahoraga aha abapadiri ari ukurangwa n’ubutwari, kwicisha bugufi, no kwakira abantu bose.

Ati “Papa Fransisiko avuga ko abashumba ba kiliziya bagomba kumva impumuro y’intama bagahora hafi y’umuryango w’Imana.”

Umwepiskopi wa Diyoseze ya Cyangungu, Musenyeri Sinayobye Edouard, yagaragaje ko uwageraga imbere ya Papa yatungurwaga n’uburyo yicishaga bugufi.

Ati “Ntiyatinyaga kwiyita umunyabyaha Imana yababariye, yahoraga abwira abakirisitu ngo nyabuna ntimwibagirwe kunsabira. Turabizi twese ko ubundi Papa yubahwa cyane, akagirirwa igitinyiro gihambaye, Papa Fransisiko, iteka yahoraga yikuraho ibintu byose bimugaragaza nk’umuntu udasanzwe. Iyo wamugeraga imbere uretse icyo gitinyiro wamugiriraga we yakwerekaga ko uri imbere y’umuntu usanzwe.”

Yavuze ko mu 2023 ubwo ba musenyeri b’u Rwanda bajyaga i Roma yabakiranye urugwiro, abasaba kwisanzura no kumva bari nko mu rugo.

Ati “Uyu mupapa uwamuhimba Umupapa wa rubanda rugufi ntiyaba yibeshye. Papa Fransisiko yatweretse ko mu mukene harimo kristo.”

Yavuze ko urupfu rwa Papa rukwiye kuba umwanya wo gutekereza ijuru.

Papa Francis yitabye Imana nyuma y’imyaka 12 ayoboye Kiliziya Gatolika ku Isi kuko yimitswe muri Werurwe 2013, asimbuye Papa Benedigito wa 16 wari umaze kwegura.

Ni we wari umushumba rukumbi wa Kiliziya Gatolika ku Isi, watorewe izo nshingano akomoka muri Amerika y’Epfo ndetse ni na we wa mbere wabayeho akomoka mu muryango w’aba-Jesuites.

Apfuye nyuma y’uko yunze Kiliziya Gatolika n’u Rwanda, nyuma y’imyaka myinshi umubano wayo narwo warajemo agatotsi kubera uruhare rwayo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ababikira nabo bahagarariwe mu gusezera kuri Papa Francis
Abepiskopi batandukanye bakiraga abitabiriye iyo Misa
Minisitiri w'Uburinganire n'Interambere ry'Umuryango, Uwimana Consolee,
Gatabazi Jean Marie Vianney ari mu bitabiriye Misa yo gusezera kuri Papa Francis
Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda, Prof. Charity Manyeruke, yari afite agahinda
Dr. Faustin Ntezilyayo wabaye Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga na we yibiriye uyu mugoroba
Ubwo Minisitiri w'Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yageraga muri Regina Pacis
Minisitiri w'Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yitabiriye Misa yo gusabira Papa Francis
Abana bato bari mu mutambagiro
Abepiskopi batandukanye ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda bitabiriye uyu mugoroba
Abakirisitu bitabiriye ari benshi

Amafoto: Kwizera Herve


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .