Musenyeri Arnoldo Catalan yagaragaje ko ubwo Jorge Mario Bergoglio, yagirwaga Papa mu 2013 yanze ko umuryango we n’abakirisitu bo muri Argentine bajya i Vatican kwishimira ko yazamuwe kuri iyo ntera, ahubwo abasaba ko ibyari gukoreshwa mu rugendo bifashishwa abakene.
Ati “Yasabye umuryango we n’abakirisitu kutajya i Roma kwishimira ko yatorewe kuba Papa ahubwo ko bakusanya ibyo bari gukoresha mu rugendo bakabifashisha abakene. Kuva yaba Padiri ndetse na Musenyeri, yakundaga kuvuga ngo abantu banjye ni abakene kandi nkaba umwe muri bo.”
Yagaragaje ko mu butumwa Papa Francis yahoraga aha abapadiri ari ukurangwa n’ubutwari, kwicisha bugufi, no kwakira abantu bose.
Ati “Papa Fransisiko avuga ko abashumba ba kiliziya bagomba kumva impumuro y’intama bagahora hafi y’umuryango w’Imana.”
Umwepiskopi wa Diyoseze ya Cyangungu, Musenyeri Sinayobye Edouard, yagaragaje ko uwageraga imbere ya Papa yatungurwaga n’uburyo yicishaga bugufi.
Ati “Ntiyatinyaga kwiyita umunyabyaha Imana yababariye, yahoraga abwira abakirisitu ngo nyabuna ntimwibagirwe kunsabira. Turabizi twese ko ubundi Papa yubahwa cyane, akagirirwa igitinyiro gihambaye, Papa Fransisiko, iteka yahoraga yikuraho ibintu byose bimugaragaza nk’umuntu udasanzwe. Iyo wamugeraga imbere uretse icyo gitinyiro wamugiriraga we yakwerekaga ko uri imbere y’umuntu usanzwe.”
Yavuze ko mu 2023 ubwo ba musenyeri b’u Rwanda bajyaga i Roma yabakiranye urugwiro, abasaba kwisanzura no kumva bari nko mu rugo.
Ati “Uyu mupapa uwamuhimba Umupapa wa rubanda rugufi ntiyaba yibeshye. Papa Fransisiko yatweretse ko mu mukene harimo kristo.”
Yavuze ko urupfu rwa Papa rukwiye kuba umwanya wo gutekereza ijuru.
Papa Francis yitabye Imana nyuma y’imyaka 12 ayoboye Kiliziya Gatolika ku Isi kuko yimitswe muri Werurwe 2013, asimbuye Papa Benedigito wa 16 wari umaze kwegura.
Ni we wari umushumba rukumbi wa Kiliziya Gatolika ku Isi, watorewe izo nshingano akomoka muri Amerika y’Epfo ndetse ni na we wa mbere wabayeho akomoka mu muryango w’aba-Jesuites.
Apfuye nyuma y’uko yunze Kiliziya Gatolika n’u Rwanda, nyuma y’imyaka myinshi umubano wayo narwo warajemo agatotsi kubera uruhare rwayo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.


















Amafoto: Kwizera Herve
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!