00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko Niyonshuti yaretse ibiyobyabwenge akaba ari umuganga w’icyitegererezo

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 8 June 2022 saa 10:05
Yasuwe :

Niyonshuti Daniel, umusore w’imyaka 29 y’amavuko utuye mu Karere ka Kayonza, yatangiye kunywa ibiyobyabwenge afite imyaka irindwi aza kubireka agana ishuri none ni umuganga mu bitaro bya Gahini.

Ni ubuhamya yatanze ubwo Minisiteri y’Ubuzima ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima ku bufatanye na Polisi y’Igihugu batangizaga icyumweru cyahariwe kurwanya ibiyobyabwenge, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Kamena 2022 mu Karere ka Kayonza ahahurijwe ibigo by’amashuri byinshi.

Iki cyumweru gifite insanganyamatsiko igira iti “ Ibiyobyabwenge birica, tubyirinde kandi tubyamagane.”

Niyonshuti Daniel yavuze ko yaburanye n’ababyeyi be mu 1994 muri Jenoside yakorewe abatutsi. Byatumye arerwa na nyirarume wari ufite abandi bana benshi b’imfubyi.

Byatumye hari abana b’abaturanyi babaga mu buzima bubi bwo ku muhanda baza kubumujyanamo bituma atangira kunywa ibiyobyabwenge afite imyaka irindwi.

Yavuze ko yanyweye urumogi, kole, kanyanga n’ibindi biyobyabwenge bitandukanye kugeza ku myaka 12. Icyo gihe ngo nibwo yabonye umuryango wita ku bana bakurwa ku mihanda uramufasha umusubiza mu ishuri, ariga asoza amashuri yisumbuye ndetse aniga kaminuza kuri ubu akaba ari umubyaza ku bitaro bya Gahini.

Niyonshuti yagaragarije urubyiruko ko iyo akomeza kunywa ibiyobyabwenge kuri ubu ashobora kuba yarapfuye cyangwa se ari muri gereza.

Yasabye urubyiruko kureka ibiyobyabwenge kuko nta byiza babikuramo. Niyonshuti kandi kuri ubu yiyujurije inzu ya miliyoni 25 Frw mu Mujyi wa Kayonza byose akesha gukora no kwirinda kunywa ibiyobyabwenge.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba ACP, Innocent Kanyamihigo, yavuze ko benshi mu bakora ibindi byaha akenshi usanga baba banyweye ibiyobyabwenge , asaba urubyiruko kubyirinda.

Ati “Abafata ku ngufu bose iyo ugiye kureba usanga ari abanyweye ibiyobyabwenge, iyo ugiye kureba abakubise abandi bakabakomeretsa usanga ariho bishingiye, impanuka ziba zanatwaye ubuzima bw’abantu usanga zishingiye ku biyobyabwenge, amakimbirane yo mu miryango hirya no hino nayo ni uko.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Mpunga Tharcisse yavuze ko nibura 30% by’urubyiruko rufungwa usanga ruba rwafatiwe mu biyobyabwenge.

Ati “ Ibiyobwabwenge ni uburozi, byangiza ubuzima bw’abantu cyane cyane urubyiruko, bituma habaho amakimbirane mu ngo, ingo zigasenyuka ndetse bikanatuma abantu bafungwa, kubivura kandi bitwara umwanya munini n’amafaranga menshi atari akwiriye.”

Igitabo cy’amategeko ahana cy’u Rwanda kivuga ko umuntu wese ufatwa urya, unywa, yitera, uhumeka cyangwa wisiga ibiyobyabwenge ibyo aribyo byose cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nabyo, iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa gufungwa hagati y’umwaka umwe n’imyaka ibiri.

Ufatwa noneho akora, ahinga, ahindura, atunda, abika, uha undi cyangwa agurisha mu gihugu ibiyobyabwenge we ahanishwa gufungwa burundu akanatanga ihazabu.

Niyonshuti yavuze ko yaretse kunywa ibiyobyabwenge afite imyaka 12 atangira kwiga
Hangijwe ibiyobyabwenge byafatiwe mu Karere ka Kayonza
Niyonshuti wanywaga ibiyobyabwenge ari kubaka inzu nziza mu Mujyi wa Kayonza
Abanyeshuri basabwe kwirinda kunywa ibiyobyabwenge
Dr Mpunga yasabye urubyiruko kwirinda kunywa ibiyobyabwenge kuko byangiza intego umuntu aba afite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .