Uko nabonye uruzinduko rwa Minisitiri Shyaka muri Kangondo

Yanditswe na Kanamugire Baudouin
Kuya 27 Ugushyingo 2020 saa 04:23
Yasuwe :
0 0

Ku wa Gatatu tariki ya 25 Ugushyingo 2020 nibwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yagiranye inama n’abaturage bazimurwa mu Kagari ka Nyarutarama, yitabirwa n’abaturage b’imidugudu ya Kangondo I, Kangondo II na Kibiraro mu Karere ka Gasabo.

Ako gace gakunze kwitwa Bannyahe kubera ko abantu bahatuye bahubatse mu bucucike ku buryo byari bigoye kubona aho bubaka imisarane ndetse no kuba bamwe bari batuye mu gishanga kitabemereraga gucukura umwobo kubera amazi.

Inama yari igamije kuganira n’abaturage bitegura kwimukira mu nzu zijyanye n’igihe bubakiwe mu Busanza. Izi nzu zigeze ku musozo ku buryo ku Cyumweru tariki ya 29 Ugushyingo 2020 imiryango 48 ya mbere izimukira muri izo nzu ziherereye i Kanombe mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Hari ibyo nabonye muri iyo nama, nifuza kugira ngo nsangize abatabashije kuhagera nubwo wenda harimo ibyahura n’ibyo babonye mu bitangazamakuru bitandukanye:

1. Inama yabaye mu mutuzo: bitandukanye cyane n’izabanje mbere kuko abaturage bajyaga barakara; iyi yo yabaye mu mwuka mwiza ku buryo impande zombi zatashye zitarakaranyije nubwo hari ibintu bimwe na bimwe zitarangije kumvikanaho, ariko uko byagenda kose, ibiganiro ni inzira nziza yo gukemura ibibazo kandi byagaragaye ko izo mpande ziteye intambwe nziza.

2. Harimo abaturage bemera kujya mu Busanza: Bitandukanye cyane n’uko ibitangazamakuru bimwe byakunze kujya byerekana cyane abaturage bavuga ko bashaka ingurane y’amafaranga gusa aho kujyanwa mu Busanza. Hari nk’umuturage wafashe ijambo abwira Minisitiri Shyaka ati: “Ahubwo ndagira ngo nkwibarize, waba wazanye urufunguzo rw’iyo nzu ngo njyewe urumpe nonaha?” Iki ni ikigaraza ko hari abaturage bemera kwimuka nubwo aba bo badakunze kuvugwaho ndetse n’ibitangazamakuru ntibikunze kubaha urubuga.

3. Hari abaturage batinya ijisho ry’abaturanyi: Hari abaturage batinya kuvuga uruhande rwabo kugira ngo batiteranya na bagenzi babo bo basaba ingurane aho kwemera kujyanwa muri izo nzu. Kuko akenshi iyo bene nk’uwo afashe ijambo baramukwena ndetse hari n’abamubwira nabi.

4. Ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo no kubwizanya ukuri: Imbere ya kamera (camera) z’ibitangazamakuru abaturage bahawe umwanya barirekura babwira Minisitiri Shyaka Anastase ikibari ku mutima ntacyo bamuhishe nta n’icyo bishisha.

Iki ni ikigaragaza ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo nubwo hari abashobora kuba batekereza ko abaturage batatezwe amatwi. Hari nk’umugore wabwiye Minisitiri ati: “Niba njyewe n’umuryango wanjye muzaduha inzu y’icyumba kimwe gusa (chambrette), manitse akaboko hano ntabwo nzayijyamo, muzashake ukundi mungenza.” Uyu muturage yagaragaje impungenge ze ndetse n’amahitamo ye kandi yatashye nk’abandi, nta wumukojejeho n’urwara.

5. Ikiganiro cya Minisitiri Shyaka cyashimangiye ihame ryo gukemura ibibazo binyuze mu biganiro: Nubwo abantu bashobora kugira ibyo batumvikanaho, ariko nibura kwicara bakaganira ni intambwe nziza muri demokarasi kuko abayobozi baba bateze amatwi abaturage n’abaturage bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo mu bibakorerwa.
6. Inzu y’icyumba kimwe ikomeje kuvugisha imiryango ifite abana: Ababyeyi bakomeje kugaragaza impungenge ku miryamire y’abana babo badahuje igitsina (abahungu n’abakobwa bazararana ahantu hamwe) n’ikibazo cyo gutera akabariro kw’ababyeyi mu gihe abana baba barimo kubyumva ndetse banabareba. Izi mpungenge ni zo zituma imiryango ifite abana benshi igaragaza ko inzu y’icyumba kimwe bahabwa yabangamira umuryango.

7. Nubwo hitwa Bannyahe, hatuye abaturage basobanutse, beza kandi bakunda igihugu: Ndavuga ibi nshingiye ku bikorwa aba baturage bahakoze kandi bafatanyije n’ubuyobozi, usibye kuba ari n’abanyamaboko bakora cyane kugira ngo bibesheho, aba baturage batanga ingingo z’amategeko abarengera n’ayo igihugu kigenderaho ukumva barabisobanukiwe neza; mu biganiro uba wumva banatanga inama zishingiye ku mategeko kugira ngo ikibazo gikemuke.

Aba baturage bafite umugoroba w’ababyeyi ukora neza ndetse banafite ibihembo babiherewe n’umurenge kubera ko iyo gahunda yafashije imiryango ihatuye mu rwego rwo guteza imbere imibereho.

Hari amashuri aba baturage biyubakiye bo ubwabo batanze imisanzu ndetse banabinyujije no mu muganda. Umwe mu bagore yafasheje ijambo agira ati: “Iri shuri ritangira kubwakwa twaryubatse ku nkunga y’abaturage kubera ko abana bacu bigaga kure, ibikorwa remezo hano twarabyizaniye, umugoroba w’ababyeyi hano urasobanutse, ibyo byose twabigezeho kubera ubuyobozi bwiza twanakoranye.”

8. Abaturage bagaragaje ko bakunda Perezida wa Repubulika kuko hari abavugaga ko bamwizeye nk’umubyeyi abumva mu bibazo byabo. Umugore umwe yatanze urugero rwa wa mukecuru w’i Nyamasheke uherutse gusigira irage Perezida wa Repubulika, maze avuga ko n’abaturage bo muri Kangondo bamukunda kuko ari we wabagejeje ku iterambere bafite uyu munsi.
9. Icyemezo cyo kubimura kigamije gufasha abaturage kugira imibereho myiza: Minisitiri Shyaka yavuze ko leta idashoborwa kwica amategeko ahubwo icyemezo cyafashwe mu rwego rwo gufasha abaturage kugira imibereho myiza no gukemura ikibazo mu buryo burambye. Yagize ati: “Iyo haza kubahirizwa itegeko rigenga kwimura abantu, abaturage benshi muri mwe ni mwe mwari kubihomberamo kubera ko nta n’ibyangombwa bafite ariko Leta yabarekeye ku rutonde rw’abazatuzwa kandi neza.”

10. Ubutumwa bwa Prof Shyaka bwari bukubiye mu bintu bikurikira:

- Kubahumuriza ko inzu zatangiye kuboneka; Minisitiri Shyaka yiseguye ku baturage yemera ko hari ibyo leta itakoze neza. “Twagombaga kububakira no kubimura nibura bigatwara umwaka n’igice, byatinda bigatwara 2, turemera iryo kosa, twaratinze, ntitwabahaye iyo serivisi neza. Gusa noneho ubu twaje, kandi tuje tuje. Muri iki cyumweru imiryango ya mbere iraba igeze mu nzu.”

- Kubabwira ko igihugu kibakunda, yagize ati: igihugu kirabakunda, ubuyobozi burabakunda n’umukuru w’igihugu arabakunda kandi iryo ni ihame abanyarwanda bakomeyeho; ntabwo muri imfubyi, mufite leta ibazirikana kuko muri abana b’iki gihugu.

- Nta muturage n’umwe leta ishaka kwirukana muri Kigali: Minisitiri Shyaka yagize ati: Intekerezo y’iki gikorwa cyo gutuza abo baturage neza ni uko abaturage bose utavanyemo n’umwe mu mikoro yabo asumbana bagomba kubona aho bakinga umusaya kandi muri Kigali; muri imbaraga z’iki gihugu z’uyu mujyi; turifuza ko mubona aho mutaha muri uyu mujyi; ntidushaka kubata hanze ya Kigali ahubwo mugomba kuba muri Kigali kandi mutuye neza munabayeho neza, ni cyo Leta y’u Rwanda ibifuriza;

- Leta izabafasha abimuwe kuzamura imibereho yabo: Minisitiri Shyaka yabwiye aba baturage ko nyuma yo kwimuka leta izakomeza kubaba hafi kugira ngo uwagira ibibazo mu mibereho ahabwe ubufasha muri gahunda za leta zisanzwe zifasha abaturage kuzamura imibereho. Yasezeranyije abakora ubwubatsi muri bo ko bazahabwa imirimo mu bwubatsi buzakomeza gukorwa mu Busanza.

Izi gahunda zo gufasha abaturage kandi ni zo zatumye umugore witwa UWINEZA Libérée afata ijambo atakambira Minisitiri Shyaka amubwira ko inzara imumereye nabi, nyuma y’ibiganiro Akarere ka Gasabo kahise kamuha ibiribwa bizamara ukwezi kamushyira mu nzu nshya mu Murenge wa Nduba.

- Yaciye amarenga ko nta muturage leta izongera gufasha kwimuka mu gihe yakuwe ahatemewe cyangwa aho adafitiye ibyangombwa nko mu bishanga.

- Igisubizo kirambye ntabwo ari ikiryohereye;

- Kubwira abaturage kudahungabanya umutekano kuko ari inkingi ikomeye kandi idakorwaho mu buzima bw’igihugu;

- Minisitiri Shyaka yagiriye inama abo baturage uko babyaza umusaruro izo nzu kuko ari umutungo ukomeye kuri bo, uzajya yinjira mu nzu azajya ahita ahabwa n’icyangombwa cyayo: Icyangombwa cyakwifashishwa nk’ingwate mu gusaba inguzanyo muri banki; uwahawe inzu ashobora kuyikodesha…

Inama yarangijwe n’umukuru w’uwo mudugudu wavuze ko ibindi bibazo abaturage bifuza kubaza bazabibaza mu zindi nama zizaba kuko iyo Atari yo ya nyuma nk’uko na Minisitiri Shyaka yabyemeje ko hari izindi nama zizaba.

Uru ruzinduko rwa Minisitiri Shyaka rwagaragaje kumva ibitekerezo by'abaturage ari ingenzi mu miyoborere inoze
Minisitiri Shyaka yahaye umwanya abaturage, nabo bamubwira akari ku mutima nta kwishishanya
Hari abaturage bamwe bishimiye kwimurwa n'abandi bakeneye guhabwa ingurane y'amafaranga

Kanamugire Baudouin – Umuturage w’i Gasabo


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .