Uko mwarimu Ahishakiye yifashishije Amasibo mu kuzamura imitsindire y’abana

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 8 Ukwakira 2019 saa 09:02
Yasuwe :
0 0

Ahishakiye Béatha w’imyaka 48 ni umwarimu mu Kigo cy’amashuri abanza cya Gafunzo giherereye mu Murenge wa Sake mu Karere ka Ngoma.

Yifashishije Amasibo mu ishuri bizamura imitsindire y’abana no gushyira hamwe ndetse binamuhesha igihembo nk’umwarimu w’indashyikirwa.

Tariki 5 Ukwakira nibwo hizihijwe umunsi Mpuzamahanga wa Mwarimu ku rwego rw’igihugu wizihirijwe mu Karere ka Kamonyi, ufite insanganyamatsiko igira iti “ Abarimu bato; abanyamwuga b’ejo hazaza.”

Ahishakiye Béathe ni umwe mu babaye indashyikirwa ahabwa televiziyo nini na moto bitewe n’uburyo bw’amasibo, yazanye mu ishuri rye bwatumye imitsindire y’abana izamuka ndetse binagabanya imibare y’abana basibaga amasomo.

Ahishakiye avuga ko yagize igitekerezo cyo gukora amasibo mu ishuri nyuma yo kubona iterambere yazanye mu Murenge wabo wa Sake, harimo kwikemurira ibibazo bitarindiriye kugera ku muyobozi w’umudugudu, gucungirana umutekano mu buryo bworoshye n’ibindi.

Ati “Umuyobozi wacu w’umurenge yashinze amasibo mu midugudu hano iwacu noneho mbona amasibo afite umusaruro ariko ndatekereza nti uwayashyira mu ishuri abana banjye bakazazamuka bameze neza bayifashisha ntibyatanga umusaruro.”

Yakomeje agira ati “Nahise nshyiraho amasibo atanu mu ishuri ryanjye ngendeye ku minsi y’icyumweru, kuwa mbere nahashyize Isibo y’Ineza ikora isuku mu ishuri, kuwa kabiri mpashyira Isibo y’Ituze, kuwa gatatu Isibo y’Ishema, kuwa kane Isibo y’Amahoro naho kuwa gatanu mpashyira Isibo y’Agaciro.”

Ahishakiye akomeza avuga ko biciye muri ayo masibo abanyeshuri bahuriramo bituma bakora isuku bibwirije atarinze kugira icyo ababwira, ikindi ngo yatumye imitsindire y’abana izamuka cyane ugereranyije n’ibindi bihembwe.

Ati “Aya masibo yatumye habaho kongera ubucuti mu bana, nanjye byatumye ndushaho kubamenya nkanabasura iwabo nciye muri ya masibo, ababyeyi babo twaramenyanye turahamagarana cyane umwana ugize ikibazo bakampamagara bakambwira. Ikindi Abanyeshuri barasurana, iyo hagize urwara bahita baza bakambwira ko umwana wo mu isibo yabo yarwaye nkabyumva nkamenya impamvu yasibye.”

Amasibo ashingiye ku midugudu abana batuyemo

Ahishakiye avuga ko ajya gushinga amasibo yitaye cyane ku kuntu abana baturanye ngo kuko bibafasha kumenyeshana amakuru.

Ati “Abana batuye mu midugudu yegeranye nibo babana mu isibo bigatuma babasha no kumenyeshanya amakuru hagira usiba agatuma mugenzi we mu gihe mbere umwana yasibaga ntitubimenye.”

Ahishakiye kandi avuga ko kuva yashyira aba bana mu masibo ngo imyigire yabo yazamutse ku rwego rwo hejuru aho uwa mbere yiyongereyeho amanota arenga 10%.

Ati “Mu bijyanye no kwiga byarabafashije cyane kuko usanga mu isibo imwe harimo abana nka 13, noneho tukagenda dukora amatsinda mato mato y’abana batatu aho buri munyeshuri yisanzura akavuga bigatuma buri wese atanga ibitekerezo, rimwe mu cyumweru dukoramo amarushanwa ashingiye kuri ya matsinda bigatuma abanyeshuri bahora bapiganwa.”

Akomeza avuga ko biciye mu masibo kandi bagiye bifashisha ibirere bakaboha inyuguti zitandukanye zituma abana bamenya no gukoresha amaboko yabo imirimo itandukanye.

Umuyobozi w’Ikigo cy’amashuri abanza cya E.P Gafunzo Munganyinka Michelline avuga ko kuva uyu mwarimu yashyira amasibo mu ishuri rye bitanga umusaruro bahise bakwiza amasibo mu kigo cyose.

Ati “ Ubu twamaze kuyakwirakwiza mu mashuri yose, uretse n’Isibo tugiye dufite n’ibyivugo by’ishuri andi mashuri aza kutwigiraho kandi aho bikwiriye mu mashuri yose byatanze umusaruro kuko abana 73 bakundaga kwiga nabi basibagurika ariko twabitayeho ubu abarenga 60 ntabwo bagisiba.”

Yakomeje avuga ko gukwirakwiza Isibo mu kigo byatumye bamenya zimwe mu mpamvu zitera abana gusiba birimo ubukene, amakimbirane yo mu miryango, abana b’imfubyi n’ibindi. Ngo kuri ubu basigaye abenshi muri abo bana basigaye babafasha.

Ku munsi wa mwarimu hatanzwe ibihembo bitandukanye ku barimu babaye indashyikirwa aho mu gihugu hose abagera kuri 21 bahawe moto, abahawe mudasobwa ni 869 naho abahawe inka ni icyenda, hari kandi abahawe televiziyo nini ebyiri n’ibindi.

Mwarimu Ahishakiye Beathe yahembwe televiziyo nini na moto no'umwarimu w'indashyikirwa watangije Amasibo mu ishuri rye
Ikigo yigishaho cya E.P.Gafunzo nacyo cyahembwe moto

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza