00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko Mujawamariya yari agiye kwica umwana yabyaranye n’umugabo w’Umututsi

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 13 June 2022 saa 02:28
Yasuwe :

Inkuru ya Mujawamariya wari ufite abana batatu yabyariye iwabo [nta mugabo yagiraga] mu 1994, agashaka kwicamo umwe amuziza ko yamubyaranye n’umusore w’Umututsi, ishushanya neza ubukana n’ubunyamaswa Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe.

Mujawamariya Immaculée yavutse mu 1964, i Masaka mu yahoze ari Komini Kanombe. Yize ibijyanye n’imyuga mu 1980-1983, mu Kigo cyari i Kanombe cyitwaga ‘Camp’ Mayuya, ahigishwaga Ubudozi, Gusudira n’Ububaji.

Uyu mugore wemera ndetse akaba yaranahamijwe n’Inkiko Gacaca ibyaha bya Jenoside, kuri ubu afungiye muri Gereza ya Nyarugenge, iherereye i Mageragere.

Avuga ko Imana yonyine ari yo yakinze ukuboko kuko ubwo yari muri Zaïre, aho yari yarahungiye mu Inkotanyi zagendaga zigarurira bimwe mu bice by’igihugu zirwana no guhagarika Jenoside, yari agiye kwica umwana we w’umuhungu amuziza ko ari Umututsi.

N’ubwo Mujawamariya, yari Umuhutu ndetse akaba yarifatanyije n’Interahamwe mu kwica Abatutsi, dore ko yari anafite imbunda nto izwi nka ‘Pistolet’, uwo mwana we yari yaramubyaranye [yabyariye iwabo, ubwo ni umusore wamuteye inda] n’umusore w’Umututsi [uwo musore n’abo mu muryango we bishwe muri Jenoside].

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yagarutse ku buryo kugeza ubu nawe iyo asubije amaso inyuma atabasha gusobanukirwa impamvu yatumye yari agiye kwihekura, akikora mu nda, akica umwana yagiriye ku gise.

Iyo muganira akubwira ko abitekereza akumva umutima we ugiye gusandara, ariko akanashengurwa bikomeye no kuba iyicarubozo yakoreye umwana we [uwo mwana yari afite imyaka irindwi muri Jenoside], ryaramuteye ibikomere afite kugeza n’ubu.

Mujawamariya muri Jenoside

Ubwo Jenoside yatangiraga, uyu mugore yakoraga mu Kigo cy’Ababikira cy’i Masaka, ndetse ngo Abatutsi bari batuye hafi yo kwa Habyarimana batangiye kuhahungira bamwe banakomerekejwe.

Ahagana ku wa 9 Mata 1994, umugabo witwaga Ntagara Fabien wo mu Ishyaka rya CDR, yajyanye muri icyo kigo abana batatu yari akuye mu mirambo kuri Paruwasi ya Masaka, bari kumwe na nyina [Nyirayamu] wari watemwe cyane ariko ashobora kuvuga.

Mujawamariya yarabuhagiye bashyirwa mu bitaro ariko bukeye bwaho ku wa 10 Mata, umwe yitaba Imana kubera ibikomere.

Uwo munsi wari uwo ku Cyumweru, Mujawamariya na bagenzi be bagiye kuri Paruwasi muri misa nk’ibisanzwe ariko bahageze bakubitwa n’inkuba kuko basanze abantu bose bahiciwe n’Interahamwe zijya kubajugunya mu byobo byari byaracukuwemo amabuye yubatse kiliziya n’amashuri.

Bitewe n’ubukana ubwicanyi bwari bumaze gufata, ba babikira barimo abo muri Pologne n’abandi barindwi bimenyerezaga umwuga, haje imodoka y’Abafaransa irabacyura ariko bashatse kujyana na Mujawamariya na Pascal bababwira ko bo nta kibazo badahigwa.

Ababikira yakoreraga we n’abandi bakoranaga bari barababujije kwishora mu bikorwa by’Interahamwe kubera ko kuva Jenoside yatangira zirirwaga zigaba ibitero, zica Abatutsi bari batuye i Masaka by’umwihariko ahazwi nko mu Biryogo no hafi yaho.

Gusa ngo Ababikira bamaze kugenda nibwo Mujawamariya yatangiye guhinduka ndetse we na mugenzi we Pascal wabanaga n’uwitwa Charlotte yari yarabohoje, amubwira ko bakwiye kumwica.

Icyo gihe ngo nibwo Mujawamariya yaje no guhabwa imbunda nto izwi nka pistolet, ari nayo yifashishaga akangisha Abatutsi kugira ngo bajyanwe aho babaga bagiye kwicirwa, cyane ko uyu mugore yari azi gukoresha imbunda nk’umuntu wabanye n’abasirikare ubwo yigaga hafi y’ikigo cyabo i Kanombe.

Muri icyo gihe Mujawamariya yinjiye byeruye mu bwicanyi bwakorerwaga Abatutsi, na we akora ashishikaye nk’uko abitangaza.

Igihe cyarageze Inkotanyi zifata Masaka, Mujawamariya na bagenzi be barahunga bajya kuri 19, bahasanga batayo Muvumba. Muri iryo joro bagiye kubohoza abantu bari baragotewe i Kabuga, bukeye bakomereza ku Mulindi.

Mujawamariya n’abo bari kumwe kuva icyo gihe bahise batangira kugenda bahunga, aho bageze Inkotanyi zikahafata gutyo gutyo kugeza ubwo yerekeje muri Zaïre. Urwo rugendo rwo guhunga rwakomereje muri Congo aho Mujawamariya, Pascal n’umuryango wa mukuru we babaga Katare.

Yari agiye kwica uwo yibyariye

Mujawamariya avuga ko ubwo yahungaga agiye muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo [Zaïre], yari yasize uwo mwana kubera ko yamubyaranye n’Umututsi, ariko ngo bageze i Musanze [mu Ruhengeri], bahura n’uwo mwana aramujyana.

Ati “Nari naramubyaranye n’Umututsi, nawe bigeza ubwo najyaga nshaka kumwica, Imana ikinga ukuboko. Namukoreye iyicarubozo ribi cyane, mubabaza ku buryo bwamwica, ntiyapfa. Kandi namuzizaga ubwoko bwe.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo nahunganye nawe, ariko tugeze mu Ruhengeri nari ndi kumwe na Pascal arambwira ati dore wa muhungu wawe. Abantu bari kumwe na we bari bamukoreye inkono ishyushye ku mutwe, ni uko Pascal aramubwira ati kubita icyo kintu hasi, ubwo turajyana.”

Yakomeje agira ati “Turamujyana tugeze i Goma, Pascal nibwo yambwiye ati ‘aka kavunamuheto ubundi kuki twakazanye, iyo tukareka kagakomezanya na bariya Bakiga ko batari bakoroheye twakajyanaga he? Iyi ngegera wabyaranye na ziriya mbwa z’Abatutsi.”

Uyu mugore avuga ko kuva ubwo ari bwo iyicarubozo kuri uwo mwana ryatangiye, batangira bamubwira amagambo mabi, bamucyurira kuba yarabyawe n’Umututsi ari nako bamukorera ibikorwa bibabaza umubiri.

Ati “Se yari Umututsi wo mu nce z’iwacu nawe, iwabo barabatsembatsembye barabamaze noneho ubwo twaragiye tugeze za Katare, nyuma twarahavuye tujya Kahindu, umwana naramukubitaga, nkamukubitira ubusa, ntabwo yabaga yakosheje.”

Yakomeje agira ati “Yari n’umuhanga kuko nagezeyo Padiri Théodore aza kutureba aravuga ati uyu mwana agomba kujya ku ishuri akajya kwiga, iyo yatindagaho gato nabaga mubonye urwaho, namukubitishaga amakoro, nkamubagisha ikoro kugira ngo apfe.”

“Nkavuga nti wa mwana we, Abatutsi nibo batumye wicaye muri aya makoro, nawe sinzagusubiza muri ruriya Rwanda, nzagutsinda muri aya makoro.”

Nk’umwana wari umunyeshuri mu mwaka wa mbere, ibyamubagaho byose yarabibonaga ndetse ngo yasigaranye ibikomere haba ku mutima no ku mubiri kubera ko kugeza ubu yanze kubabarira nyina wamubyaye.

Ati “Yaje kugirirwa ubuntu nyuma, twaje kubonana na Mama wanjye, Mama ahita amufata, mu gitondo agiye kumukarabya, hanyuma umwana amubwira ibibazo byose, icyo gihe Mama yahise amugarukana mu Rwanda.”

Yakomeje agira ati “Ubwo rero bageze mu Rwanda, umwana bya bindi byose byamugumyemo akajya abwira Nyirakuru ati uriya mwicanyi buriya nataha ntazaza akatwica? Nyirakuru akumuhumuriza ati humura gereza izamugorora.”

Uyu mugore avuga ko umwana we yarangije kwiga kaminuza ndetse ngo yanakoze ubukwe ariko yanze kubabarira nyina wamubyaye.

Ati “Ndacyakomeza kwicuza ibyabaye, ibyo nakoze, ntibizongere kubaho ukundi. Abanyarwanda bambabarire.”

Umuryango w’uwo yabyaranye nawe n’ubwo atariwe wagiyeyo kuwica ariko ngo ubwo hategurwaga ibitero byo kujya kuwurimbura, yari ahari kuko umugambi wanogerejwe mu Biryogo bya Masaka.

Mujawamariya Immaculée avuga ko muri Jenoside yari agiye kwica umwana we yibyariye, amuziza ko yamubyaranye n'Umututsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .