Uko miliyari 200 Frw zashyizwe mu Agaciro Development Fund zizakoreshwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Kanama 2020 saa 05:02
Yasuwe :
0 0

Imyaka umunani irashize Ikigega Agaciro gitangijwe! Kuva icyo gihe Abanyarwanda n’inshuti zabo bamaze kugishyiramo miliyari 200 Frw.

Agaciro Development Fund yatangijwe mu rwego rwo gushyigikira gahunda zisanzwe za Leta bigizwemo uruhare n’Abanyarwanda mu rwego rwo kwihesha agaciro, igihugu kitarambirije ku nkunga z’amahanga gusa.

Ni icyifuzo cyatekerejwe n’Abanyarwanda ubwabo, kiza kwemezwa mu Nama y’Umushyikirano mu 2011, gitangizwa ku mugaragaro na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku wa 23 Kanama 2012.

Abanyarwanda b’ingeri zose n’ibyiciro bitandukanye kuri uwo munsi ku ikubitiro bashyizemo miliyari imwe na miliyoni 200 Frw. Kugeza ubu Agaciro Development Fund imaze gutangwamo miliyari 200 Frw.

Ubuyobozi bw’Agaciro Development Fund bwatangaje ko ayo mafaranga yakusanyijwe azakoreshwa mu kuzamura umusaruro mbumbe w’ubukungu bw’u Rwanda.

Mu kubyaza umusaruro aya mafaranga, hari imigabane yashyizwe mu bigo 30 bifite imigabane ya Leta icungwa n’’Ikigega Agaciro kandi ngo byazamuye ishoramari ryabyo.

RBA yatangaje ko imibare yo muri Mata 2020 yerekana ko mu kigega cyo kwihesha agaciro hari hamaze kugeramo miliyari 200 Frw.

Aya mafaranga arimo miliyari 50 Frw azashorwa mu kugura imigabane ku isoko ry’imari n’imigabane akazunguka mu gihe kigufi naho asaga miliyari 150 Frw azashorwa mu mishinga yunguka by’igihe kirekire.

Imishinga yunguka mu gihe kirekire irimo iyo gutunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi nk’umuceri, icyayi, ikawa, imyumbati n’ibindi.

Uruganda rutunganya umusaruro w’imyumbati rwa Kinazi, ruri mu mishinga Ikigega cy’Agaciro gifitemo imigabane ku gipimo cya 56%.

Umuyobozi wa Kinazi Cassava Plant, Mbabazi Christian, yavuze ko ishoramari ryo muri ubu buryo ryunguka ndetse rikagirira akamaro abaturage.

Yagize ati “Nka Kinazi navuga ko ryari ishoramari ryiza kandi tubona ko rifite ejo heza. Nk’ishoramari iryo ari ryo ryose rifata igihe kuryubaka rikagenda buhoro ariko aho bigeze tubona ko n’ubundi ko hari icyizere rishobora kuzagarura, rikazajya ibona inyungu bihoraho haba ku mwaka yewe n’imigabane yayo ikaba yakwiyongera agaciro.’’

Yavuze ko muri Kinazi abaturage barenga 300 bakorana umunsi ku wundi babyungukiyemo, binateza imbere agace uruganda ruherereyemo.

Uretse gutunganya umusaruro w’ubuhinzi, amafaranga y’Agaciro Development Fund azanashorwa mu bukerarugendo, mu mishinga y’ikoranabuhanga, kubaka za stade, gushora mu mushinga wa Gasabo 3D n’ibindi bitandukanye.

Umuyobozi Mukuru w’Agaciro Development Fund, Patrick Marara Shyaka, yijeje Abanyarwanda ko amafaranga yakusanyijwe azabyazwa umusaruro ku buryo yazifashishwa mu gihe kirambye.

Yagize ati “Ikigega Agaciro gishyirwaho cyari kigamije gufasha kuzabona umusaruro mu gihe kiri imbere kijyanye n’ingamba ya Leta yo kongera ubwizigame bw’igihe kirekire. Icyari cyo cyose dutegerejeho si Umunyarwanda w’uno munsi ni abazadukomokaho kugira ngo nibura bazabe bafite aho twabagejeje kugira ngo nabo bakomeze. Icyo dushaka kwizeza Abanyarwanda ni uko uwo mutungo ufashwe neza kandi ukaba uzabyazwa umusaruro tuzakenera mu gihe kizaza.”

Agaciro Development Fund ifite 16.5% by’imigabane mu ruganda rwa CIMERWA bingana n’imigabane miliyoni 116 ifite agaciro ka miliyari 14 Frw ndetse iherutse gushyirwa ku isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda.

Impuguke mu birebana n’ishoramari akaba ari na we wungirije Umuyobozi wa Kaminuza ya Kigali, Dr. Rusibana Claude, avuga ko Agaciro Development Fund ari uburyo Leta yifashisha kugira ngo izamure ishoramari ry’imbere mu gihugu.

Yagize ati “Ubukungu bw’Igihugu bunagizwe n’umusaruro uturuka imbere muri icyo gihugu ariko bukozwe n’abaturage cyangwa se ikigo runaka. Murabizi ko muri iki gihe turimo kwimakaza umuco wo kwigira ntabwo tuzigira tugikomeza gukura ibintu hanze, ayo mafaranga rero Agaciro Development Fund yakiriye azakoreshwa mu kuzamura umusaruro mbumbe w’Igihugu kubera ko murabizi ko NST1 (Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi) ivuga neza ko umusaruro uzazamuka ku kigero gishimishije n’ubwo twagizweho ingaruka na COVID19. Ni bwa buryo Leta yafashe bwo kugira ngo ihe amafaranga ikigo kinabazwe izo nshingano zo kugira ngo gishore imari mu bikorwa bizateza imbere Igihugu.”

Kuva Agaciro Development Fund itangijwe muri Kanama 2012, buri mukozi wa Leta yatangaga 1% by’umushahara we n’ibigo na byo bikagira umusanzu bigena ndetse na buri munyarwanda akaba yari afite uburyo atanga umusanzu we bitewe n’ubushobozi afite.

Mu ntangiriro za Mata 2020 nibwo Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yasabye inzego za Leta guhagarika gukata abakozi imisanzu y’Ikigega Agaciro kuko amafaranga cyabonye yashowe mu mishinga itandukanye kandi ikaba ikomeje kunguka.

Agaciro Development Fund imaze gutangwamo miliyari 200 Frw kuva mu myaka umunani ishize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .