00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko Manzi Gato yatangije ibikorwa byo gushimira abanyabigwi bagihumeka uw’abazima

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 28 Ukwakira 2022 saa 12:21
Yasuwe :

Mu muco nyarwanda umuntu avugwa ibigwi ari uko yatabarutse. Bigaragara cyane ku munsi wo guherekeza uwo muntu aho bamwe bazana amapfukire bayaherekeresheje amagambo aryoheye amatwi bayavuga kuri uwo uba watabarutse muri make atabyumva ahubwo bikumvwa na bene we.

Ku ruhande rumwe ni umuco kuko guherekeza umuntu watabarutse ari uburyo bwo gufata mu mugongo abasigaye, ku rundi ariko hari ababinenga mu gihe bikozwe yapfuye kandi ayo magambo amushimira ataramubwiwe akiriho kugira ngo na we amenye ko hari icyo yari amariye sosiyete.

Ibi nibyo byatumye Umuyobozi wa Secret Memory (izina ry’imbuga nkoranyambaga akoresha), Manzi Gato Felicien yiyemeza kuva mu mirimo yamuhaga amafaranga akiyemeza gushimira abantu batandukanye ku bikorwa bakoze, akabikora cyane cyane ku isabukuru y’amavuko yabo.

Uyu musore abikora yifashishije ibikorwa uwo muntu aba yarakoze mu guteza imbere ubuzima bw’abaturage akabinyuza mu kiganiro mbarankuru (documentaire) hanyuma ayo mashusho akoze neza akaba ariyo mpano amuha.

Nyuma Manzi afata impagararizi (sample) y’icyo kiganiro ubundi akayishyira ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo ayifashishe amwifuriza isabukuru nziza no kwereka abantu ko uwo muntu ari uw’agaciro mu mibereho ya muntu.

Mu Kiganiro na IGIHE uyu munyamakuru wahoze akora kuri Royal FM, yavuze ko yabaye aretse iyi mirimo kugira ngo ajye gukora bene ibi biganiro bigamije gushimira abantu bakiriho, ibintu yabonaga ko bikwiriye ariko bamwe bakabirenza ingohe.

Ku Isabukuru y’imyaka 60 ya Madamu Jeannette Kagame uyu musore yamutunguje bene aya mashusho ku rubuga rwa Twitter maze uyu mubyeyi amusubiza bigaragara ko yishimye.

Madamu Jeannette Kagame yagize ati "Mwakoze cyane Manzi Gato ku bw’iyi mpano nziza n’umwanya mwafashe muganiriza Abanyarwanda. Ubutumwa bunyifuriza isabukuru nziza bwankoze ku mutima. Ndabashimiye."

Manzi kandi aherutse kubikora gutya ku Isabukuru ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, amashusho yakoreshejwe n’abandi benshi mu kwifuriza Umukuru w’Igihugu isabukuru nziza.

Manzi ati "Si ku bayobozi gusa ahubwo ni abantu bose bitewe n’ibyo bakoze bifitiye umuryango akamaro."

Agitangira ibi bikorwa mu 2020 ku ikubitiro yakoreye bene ibi bikorwa Murenzi Emmanuel wo kuri Isibo TV kuko ngo ari we wamwinjije mu Itangazamakuru, akorera Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly ndetse n’abandi.

Yavuze ko ari igitekerezo yagize ku buryo abantu bagira uruhare mu guhindura sosiyete ikagira aho iva ikagira aho igera mu buryo bw’iterambere na bo bakamenya ko ibyo bakora hari ababibashimira.

Ati "Kuki abantu bajya gushimira umuntu ari uko bagiye kumushyingura, kuki umuntu agira isabukuru kandi akora neza ntashimirwe. Kuki hatabaho ikintu umunyabigwi yakorerwa ku buryo n’umwuzukuru we azabaho akabona ko umubyeyi we yari umunyabigwi na we agakurira muri uwo mujyo."

Yemeza ko kubera gutangiza ibi bintu kugeza ubu byibuze abantu bamaze kumenya agaciro ko gushimira umuntu akiriho ibitandukanye na mbere aho uwabikoraga byagaragaraga ko ari ugucinya inkoro, kwisabira amazi n’ibindi.

Avuga ko nko gushimira Jeannette Kagame yabitewe n’ibikorwa uyu mubyeyi yakoze bigahindura ubuzima bwa muntu binyuze mu muryango yatangije wa Imbuto Foundation ndetse n’indi mishinga igamije guteza imbere umwana muri rusange.

Ati "Si ibyo gusa kuko naganiriye n’ababyeyi b’intwaza za Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu mpinganzima ya Bugesera bambwira uko yabafashije njya muri AVEGA Agahozo naho bambwira ibyo yabakoreye. Ibi byose byatumye ntekereza kumukorera ikintu nka kiriya ku isabukuru ye."

Ibyo uyu musore akora ntabwo biba ari amagambo ye ahubwo ni ubuhamya bw’ababa bazi uwo muntu ubundi nawe akabikurikirana yasanga ari byo koko agahera ko agategura impano nk’iyi ku isabukuru ye.

Manzi yemeza ko kuba Madamu Jeannette Kagame yarabonye ubutumwa yamwoherereje byatumye bimuha imbaraga zo gukomeza gukora ibi bintu kuko amaze kubona ko ababikorerwa bibashimisha cyane.

Ku Kiganiro yakoreye Umukuru w’Igihugu ku Isabukuru y’Imyaka 65, Manzi avuga ko yagishingiye mu bihe Perezida Kagame yari urubyiruko ariko akiyemeza kuyobora urugamba rwo Kubohora u Rwanda, ibyagakwiriye kubera isomo urubyiruko rw’ubu mu gukora ibikorwa byiza ruzibukirwaho.

Muri iki kiganiro Manzi yahuje urubyiruko rutandukanye rufite aho rumaze kugera rurimo Umunyamakuru Ally Soudy, Umunyamideri Turahirwa Moses n’abandi kugira ngo agaragaze ko hari bamwe mu rubyiruko nabo bari gutera ikirenge mu cye.

Manzi avuga ko kandi mu gushimira Perezida Kagame yifashishije aho yize [Manzi] amashuri abanza kuko muri icyo gihe hatari harateye imbere ariko ku bufasha bw’Umukuru w’Igihugu ubu abana bakaba bafite ibikorwaremezo bigezweho.

Manzi yifuza ko buri uyu muco wo gushimira abantu bakiriho wakwira ukarenga u Rwanda ukagera mu Isi hose kuko ngo uwakoze aba agomba gushimirwa akabimenya bikamutera n’imbaraga zo kongera ibikorwa bye.

Manzi yemeza ko imbogamizi ahura na zo ari izo kuba hari nk’abantu bageze ku bigwi bitandukanye ariko bikaba bimugora kubageraho ngo abashimire bijyanye n’uko batarasobanukirwa n’akamaro kabyo.

Bamwe bavuga ko aba ari gushaka ibintu byo gushyira kuri YouTube n’izindi mbuga nkoranyambaga agamije kubona amafaranga, ibihabanye n’ukuri kuko ikiganiro cyose kiba kigenewe nyir’ibigwi gusa yashaka akaba ariwe ubyishyirira hanze.

Manzi Gato yavuze ko yiyemeje gutangiza ibikorwa byo gushimira abakiriho ku bikorwa byiza bakoze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .