Uko Kayiganwa wa Rwiyamirira yasoje ikivi cya se yubaka ishuri rya Mwezi muri Nyamasheke

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 20 Werurwe 2020 saa 09:39
Yasuwe :
0 0

Kayiganwa Venantie, amaze imyaka 55 atuye mu Bubiligi, aho yageze muri 1964. Nubwo yabaye mu mahanga igihugu cye cyamugumye mu bitekerezo byatumye akigarukamo akaboneraho no kubaka ishuri i Nyamasheke aho yakuriye.

Kayiganwa yagiye mu Bubiligi ahunze amateka mabi yatotezaga Abatutsi muri iyo myaka.

Nk’uko abivuga nyuma y’inshingano se Rwiyamirira yari yaramuhaye zo gukurikirana amasambu yari yarasize i Nyamasheke, byatumye yongera kwiyemeza kugaruka mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ari bwo yiyemeje nyabyo kuhakora ibikorwa nk’icyo kubaka no gusana amashuri yizeho akiri muto y’ahitwa Mwezi muri Nyamasheke.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yagize ati “Mbere yo gusaza, data yari yarampaye ubutware bw’umuryango, anansaba ko nazakurikirana ibintu bye birimo isambu ye yari i Mwezi muri Nyamasheke, ibi bikaba bimwe mu byatumye numvira data koko, numva ko igihe bizashobokera nzajya mu Rwanda nkabikurikirana”.

Nyuma y’aho Inkotanyi zigaruriye amahoro mu Rwanda, zimaze guhagarika jenoside yakorewe Abatutsi, Kayiganwa yasubiye i Nyamasheke.

Ati “Ngeze Mwezi, nasanze isambu ya data barayituyemo, kuko twagombaga kugabana hakurikijwe amategeko. Byaranshimishije ko ayo mategeko ariho aha impunzi za kera gusubira mu byacu i Rwanda, mpitamo kuhabarekera tutagabanye".

Kayiganwa akomeza avuga ko icyo gihe yasanze amashuri yo muri ako karere yarangiritse cyane, afata icyemezo cyo kuyubaka ariko abanza gukoresha n’umuhanda ujyayo.

Tariki ya 27 Gashyantare 2020, twasuye iki kigo cy’amashuri abanza Kayiganwa yubatse i Mwezi, mu Murenge wa Karengera muri Nyamasheke ahahoze ari muri Cyangugu.

Ni akarere kitaruye umujyi, kuhagera mvuye i Kigali byamfashe umunsi, iyo uvuye mu muhanda wa kaburimbo urenze ishyamba rya Nyungwe uhura n’umuhanda uca mu cyayi, Shagasha, aho rero niho amasaha abera maremare ariko ubwiza bw’imisozi bugatuma wumva utananiwe, ni ahantu hatuje hari umwuka mwiza pe.

Gusura iri shuri byashibutse mu kiganiro na Kayiganwa Venantie, aho yavuze ibikorwa yahakoze byiza cyane kandi by’intangarugero.

Nyuma yo kujya gusura iri shuri naganiriye na Kayiganwa wifuza ko n’abandi banyarwanda bagira umutima wo gufasha kuko bidasaba ko umuntu aba ari umukire cyangwa umukene, ahubwo ari igikorwa kiva ku mutima.

Ati “Nkaba nshaka ko twafatanya kubaka umuhanda ugana kuri ariya mashuri kuko urangiritse cyane kandi ndashimira byimazeyo abantu batandukanye bishyize hamwe bagaterateranya amafaranga ubu tukaba dufite aho tugejeje igikorwa."

Avuga ko iri shuri ari ikintu gikomeye mu mateka ye n’abo basangiye kuvukira muri kariya karere kuko mbere yajyagayo yikandagira afite ubwoba kubera amateka yaciyemo ariko nyuma yaho bafatanyije kubaka iri shuri, rikanatanga akazi ku barimu n’abandi bakorana naryo, usanga ari ikintu cyiza cyane mu kunga ubumwe.

Umuyobozi w’ayo mashuri, Nyirahirwa Faustin, avuga ko yatwaye arenga miliyoni 300 z’amanyarwanda, ubu akaba yakira abana bagera ku 1008.

Inkuru mu mafoto na Vidéo

Kayiganwa ashimirwa uburyo yubatse amashuri muri Nyamasheke
Iri shuri ryubatswe i Mwezi mu Karere ka Nyamasheke na Kayiganwa. Ibi ni ibiro by'abarimu
Ryigaho abanyeshuri barenga 1000
Kayiganwa yubatse iri shuri nk'ikivi yasigiwe na Se
Ni ahantu heza hari uduti dutanga akayaga ku buryo iyo uhari uba umerewe neza
Abanyeshuri biga muri iri shuri rya Mwezi baba bafite akanyamuneza iyo babonye abashyitsi
Abana usanga bishimye iyo bari hamwe
Abarimu bafata ifoto n'umunyamakuru wa IGIHE wabasuye avuye mu Bubiligi
Bamwe mu barimu bigisha kuri iri shuri
Bimwe mu bitabo abana bigiramo
Abana bitegura kujya ku karasisi
Ibiro by'abarimu bimaze kuzura
Ifoto y'urwibutso ya Karirima, umunyamakuru wa IGIHE mu Burayi n'abana biga i Mwezi
Igice kimwe cy'amashuri urebeye haruguru
Igihe abana barimo kwiga
Ikindi gice kiri haruguru cyuzuye gifite n'ubusitani butoshye
Ubwiherero Kayiganwa yubakiye iri shuri, hari ubw'abahungu n'ubw'abakobwa
Umuhanda ugana ku mashuri ya Mwezi uciye hafi y'ahari amaduka bahahiramo
Umuhanda ujyayo ukeneye gusanwa
Umwarimu arimo gutegura amasomo
Umwe mu mihanda Kayiganwa yifuza ko wakorwa ugana ku ishuri
Iri shuri rifite ibitabo bitandukanye byifashishwa mu masomo
Ishuri rifite ubusitani butuma rigira umwuka mwiza
Kayiganwa mu kiganiro n'umunyamakuru Karirima wa IGIHE
Umuyobozi w’ayo mashuri, Nyirahirwa Faustin, avuga ijambo
Iyo nzu iri ahirengeye niyo ya Rwiyamirira, iki kibuga barakimwitiriye, ni icyo yakoreye abaturage ngo bajye bahahurira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .