Uko Jibu yabaye isoko y’amazi meza,inatanga akazi kuri benshi mu Rwanda (Video)

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 20 Ukwakira 2020 saa 11:44
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’imyaka umunani Ikigo gitunganya amazi yo kunywa cya Jibu kigeze ku Isoko ry’u Rwanda kuri ubu kirishimira byinshi kimaze kugeraho n’ibyo kimaze kugeza ku banyarwanda.

Jibu yatangiye ibikorwa byayo mu Rwanda mu 2012 aho yibanda mu gutunganya amazi ikoresheje ikoranabuhanga ryo kuyayungurura ndetse ikaba yarabiherewe icyangombwa cy’ubuziranenge na RSB na FDA.

Mu myaka umunani Jibu imaze ikorera mu Rwanda yishimira kuba yaragejeje ku banyarwanda amazi meza akandi ahendutse.

Umuyobozi wa Jibu mu Rwanda, Kabatende Darlington, yabwiye IGIHE ko mu gihe bamaze mu Rwanda icyo bishimira ari ukubona abanyarwanda bagenda bagira umuco wo kunywa amazi meza, yo mu nganda kurusha uko mbere wasanganga banywa ayo batetse gusa cyangwa se atanatetse.

Ati “Ibyo tumaze kugeraho ni byinshi, ibyo tumaze kugeza ku banyarwanda ni byinshi, tumaze kumenyekanisha no kugeza amazi ya Jibu henshi hashoboka kandi Abanyarwanda barayishimiye, hari ikibazo wasanganga abantu benshi banywa amazi meza ari uko babanje kuyateka, mu by’ukuri bitwara umwanya ndetse n’isuku yayo ikaba itizewe, ariko muri iyo myaka umunani abantu benshi mu turere mu Rwanda hose bitabiriye kunywa amazi yacu.”

“Ubu abanyarwanda bamaze kumenya impamvu badakwiye guteka amazi, kubera ko guteka amazi akenshi ntaba ayunguruye neza ku buryo wavuga ko uri buyanywe ntugire icyo uba. Ariko amazi yacu dukoresha ikoranabuhanga mu kuyayungurura.”

Kabatende avuga ko nta mpungenge abanyarwanda bakwiye kugira ku bijyanye n’igiciro cy’amazi ya Jibu kuko bakoze ku buryo ahendukira buri wese kandi akaba afite ubuziranenge bwizewe.

Ati “amazi yacu aba ayunguruye mu buryo bwizewe,kandi tubasha kuyageza aho buri munyarwanda wese ashobora kuyabona mu buryo bumworoheye kandi ku giciro kiri hasi kuko ku mafaranga 1500 Frw ubona litiro 20 z’amazi asukuye kandi ari mu icupa rya robine, bitandukanye no gukoresha ibicanwa byinshi uteka amazi kandi ukayanywa adafite ubuziranenge.”

Yakomeje ashishikariza n’abataratangira kuyakoresha kuba babyitabira. Ati “umwihariko wacu ni uko amazi yacu ahendutse nkuko tugenda tubibwirwa n’abakiriya bacu, tukaba kandi dushishikariza n’abatari batugana kugura amazi yacu”.

JIBU yabaye isoko y’akazi

Uretse kwimakaza umuco wo kunywa amazi meza, Kabatende avuga Jibu yabaye amahirwe y’akazi ku bantu batandukanye, ahanini binyuze mu buryo bwa ‘Franchising’ ikoramo ubucuruzi bwayo aho ihereza abantu uburenganzira bwo gukora mu izina ryayo ariko yabanje kugenzura ko bujuje ibisabwa ndetse igakomeza kubakurikirana no kubahugura umunsi ku munsi.

Ati “Mu bindi tumaze kugeza ku banyarwanda ni uko tumaze guha benshi akazi, uburyo dukora ubucuruzi bwacu, ubu dufite amaduka menshi ushobora gusangamo amazi ya Jibu kandi aya maduka ahagarariwe n’abafatanya bikorwa bacu duha uburenganzira bwo gutunganya no gucuruza amazi ya Jibu, tumaze guha amahirwe menshi abanyarwanda bo mu ntara zose z’igihugu kandi nabo bagaha abandi akazi.”

Muri ubu buryo bw’ubucuruzi bwa Franchising, ikigo kimwe giha abacuruzi batandukanye uburenganzi bwo gukora no gushyira ku isoko ibyo gisanzwe gikora mu izina ryacyo.

Mu bigo byamenyekanye cyane muri ubu bwoko bw’ubucuruzi harimo McDonald’s na KFC.

Muri ubu buryo bw’ubucuruzi Jibu ikorana n’abagera kuri 50 ariko ikabakurikirana kugira ngo irebe niba bakora mu buryo bemeranyijwe kandi bakomeza no kugendera ku mahame y’ubuziranenge bw’ibyo bakora.

Kabatende avuga ko kugeza uyu munsi Jibu mu bikorwa byayo bitandukanye ikoresha abakozi basaga 500, aho abenshi ari urubyiruko.

Jibu kandi ikorera mu bindi bihugu birimo Tanzania, Uganda, Kenya, Burundi Zambia, Zimbabwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo by’umwihariko mu mujyi wa Goma.

Uretse kugeza amazi meza ku banyarwanda no gutanga akazi, Jibu kandi ni umufatanyabikorwa muri gahunda za leta zitandukanye ahanini zigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Mu minsi iri imbere iki kigo kivuga ko kizakomeza kwagura ibyo gikora kikava ku mazi kikagera no ku bindi bintu by’ibanze abantu bakenera mu buzima bwabo bwa buri munsi. Ku ikubitiro mu bindi Jibu yatangiye gukora harimo ifu y’igikoma izwi nka ‘Jibu Healthy porridge’, mu minsi iri imbere kikazazana na gas.

Mu rwego rwo kurushaho kunezeza abakiliya babaha serivisi nziza, Jibu nayo iri mu bigo by’ubucuruzi byifatanyije n’abakiliya babyo mu kwizihiza icyumweru cyabahariwe. Muri iki cyumweru Jibu yatangije uburyo bwo kurushaho kumva icyo abakiliya bababwira hagamijwe gushyira mu bikorwa ibyifuzo byabo inafata umwanya wo gushimira abafatanyabikorwa ba Jibu muturere dutandukanye.

JIBU yimakaje umuco wo kunywa amazi asukuye mu muryango nyarwanda
Amazi ya Jibu aboneka mu maduka atandukanye yo hirya no hino mu Rwanda
Amazi ya Jibu atunganywa hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho
Jibu yatangiye no gukora ifu y'igikoma
Umuyobozi wa Jibu mu Rwanda, Kabatende Darlington, avuga ko borohereje buri munyarwanda kuba yagerwaho n'amazi ya Jibu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .