00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko Inzozi Lotto yiyemeje kurwanya ubushomeri mu rubyiruko

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 15 July 2022 saa 06:32
Yasuwe :

Raporo yasohowe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), muri Werurwe uyu mwaka igaragaza ko mu mwaka w’i 2021 Umubare w’abashomeri wari ku kigero cya 21.1%, bivuze ko byibuze umuntu umwe mu bakozi batanu atari afite akazi muri uwo mwaka.

Umubare w’abashomeri wari hejuru mu bagore ku kigero cya 24.1% ugereranije n’abagabo 18.5% ariko imibare ikazamuka mu rubyiruko aho 26.5% bari abashomeri ugereranije n’abakuze 17.1%.

Imibare kandi igaragaza ko ubashomeri mu rubyiruko kuva ku myaka 16 kugeza 30 bwari ku kigero cya 26.5%.

Ibi bigaragaza ko ibibazo by’ubushomeri byiganje cyane mu bakiri bato ariho Sosiyete Carousel Ltd izira binyuze mu mikino y’amahirwe yagenewe Abanyarwanda ya Inzozi Lotto mu rwego rwo kugabanya umubare w’abashomeri bakiri bato mu Rwanda.

Ibi ibikora ibinyujije mu kubaha akazi. Kugira ngo iyi mikino yegerezwe abaturage mu mpande zose babashe kuba batombora bagatsinda ndetse banateze imbere siporo hakenerwa abayibagezaho aribo bakozi ba Inzozi Lotto [aba agents].

Iyi sosiyete yiyemeje gukura urubyiruko mu bushomeri binyuze mu kubaha utuzi bakayihagararira hirya no hino mu gihugu nabo bakagira umusanzu mu kugera ku ntego za Inzozi Lotto.

Abaganiriye na IGIHE bavuze ko mu gihe bamaranye nayo hari byinshi bamaze kwigezaho no guhindura mu mibereho yabo ya buri munsi.

Ackim Nyirimanzi w’imyaka 20 wari mu kiruhuko witegura gukomeza amashuri ye ya kaminuza ukorera i Remera yavuze ko usibye kugira uruhare mu iterambere ry’umuturage ndetse na siporo y’u Rwanda kuba umu agent wa Inzozi Lotto byamufashishe kwigira.

Yagize ati “Ubu hari aho mba nteganya amafaranga [umushahara] ashobora kumfasha mu by’ibanze nkaba nanakizigamira kandi na none ubu sinyigora ababyeyi cyane ngo nkeneye iki cyangwa iki ahubwo nyishakamo kandi nkakibona.”

Yavuze ko mu mezi arindwi amaze akora aka kazi ntakinyuranyo kinini kiri hagati y’abakina n’abatsinda kandi ahamya ko amafaranga umuntu yatsindira ashobora kumuhindurira ubuzima dore ko ubu igihembo nyamukuru kigeze kuri miliyoni 10frw.

Undi mu Agent muri Inzozi Lotto, Igihozo Grace, nawe yagarutse ku kamaro ku gukina yaba kuri we, ukina ndetse n’igihugu muri rusange.

Yagize ati “Iyo nkoze ndahembwa kandi hari itandukaniro hagati y’uhembwa n’udahembwa. Bituma mbona buri kimwe nkeneye kandi arinjye ucyihaye bindinda no kuba najya mu bindi bitari ngombwa.”

“Iyi ni imikino y’amahirwe rimwe urakina ugatsinda ubundi ugatsindwa ariko iyo utsinzwe uba ushyize itafari mu kubaka siporo Nyarwanda ariho uzasanga bya bibazo by’ibikorwa remezo muri yo bigenda bikemuka gahoro gahoro.”

Muri aba bageza imikino ya Inzozi Lotto ku baturage harimo n’abakuze bahamya ko byabahinduriye ubuzima kuva batangira gukorana nayo.

Nkurunziza Innocent w’imyaka 42 avuga ko nyuma yo kuva mu kazi katamubeshagaho neza we n’umuryango we akagana Inzozi Lotto ubuzima bwo murugo bwahindutse.

Ati “Njye n’umufasha wanjye n’abana batatu tubayeho neza kuko ubu byoroshye kubona ibidutunga, abana bakiga ndetse tukikemurira n’ibindi bibazo binyuranye.”

Innocent yavuze ko ku munsi muri 40 bakina hagati ya 15 na 20 bashobora gutsinda cyane abakina umukino wa Qucik Ten na Quick Lotto.

Yavuze ko hari umubare w’abatarasobanukirwa neza iyi mikino ku buryo hari abayifata nabi ariko ahamya ko hari imyumvire ikwiye guhinduka hamwe n’imbaraga ze nabagenzi be uko iminsi izarushaho kwiyongera bazarushaho kugenda basobanukirwa.

Kugeza ubu asaga miliyoni 109Frw amaze guhabwa abakinnyi bayatsindiye mu mikino yayo itandukanye, abasaga ibihumbi 500 nabo bamaze kwiyandikisha muri iyi mikino.

Aba-agents 250 ni bo babarirwa muri Inzozi Lotto, muri bo abagera kuri 95% ni urubyiruko.

Imikino ya Lotto ikomeje kwitabirwa n'abantu benshi
Nkurunziza w'imyaka 42 ahamya ko ubuzima bwe bwahindutse kubera kwitabira Lotto
Igihozo Grace, nawe yagarutse ku kamaro ku gukina yaba kuri we, ukina ndetse n’igihugu muri rusange
Ackim Nyirimanzi w’imyaka 20 avuga ko gukorera Lotto byatumye yikemurira ibibazo byinshi
Abakinnyi b'abanyamahirwe barakina bagatsinda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .