Uko imyanzuro 10 y’Umushyikirano wa 16 yashyizwe mu bikorwa (Video)

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 19 Ukuboza 2019 saa 04:19
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, yatangaje ko 81% by’imyanzuro y’inama y’igihugu y’umushyikirano byashyizwe mu bikorwa nk’uko byari biteganyijwe, mu gihe n’ibindi bigeze ku rwego rwiza bikorwa.

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 16 yabaye kuva tariki ya 13 kugeza ku ya 14 Ukuboza 2018, yafatiwemo imyanzuro 10.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko ‘mu rwego rwo kuyishyira mu bikorwa, iyi myanzuro yagabanyijwemo ibikorwa 58. Ibikorwa 47 bingana na 81% byashyizwe mu bikorwa nk’uko byari biteganyijwe (75-100%). Ibikowa 7 bingana na 12% bigeze ku kigero kiri hagati ya 50% na 74%. Naho ibikorwa 4 bingana na 7% ntibyashyizwe mu bikorwa nk’uko byari biteganyijwe kubera impamvu zinyuranye (<50%)’.

Umwanzuro wa mbere warebanaga no kuvugurura imitangire n’imicungire y’inguzanyo zihabwa abatishoboye zinyuzwa mu Murenge SACCO kugira ngo bafashwe kwivana mu bukene vuba no kwigira.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko havuguruwe gahunda ya serivisi z’imari za VUP (VUP Financial service scheme) nk’uko byari biteganyijwe ndetse hanozwa n’ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iyi gahunda, Guverinoma y’u Rwanda yayigeneye ingengo y’imari isaga gato miliyari 10.5. Kuri ubu, hamaze gutangwa agera kuri miliyoni 435 FRW ku mishinga 4,199 yujuje ibisabwa.

Mbere yo gutanga izi nguzanyo, habanje kwemezwa amabwiriza mashya azigenga, no guhugura abakozi babishinzwe ku Karere no ku Mirenge mu rwego rwo kurwanya amakosa yagiye agaragaramo mbere. Akaba ari yo mpamvu ikigero cy’inguzanyo zatanzwe kiri hasi. Tukaba twizeye ko kigiye kuzamuka ku buryo bwihuse.
Ku mwanzuro wa kabiri wo kunoza imikorere y’Umurenge-SACCO muri rusange kugira ngo urusheho kugera ku ntego washyiriweho no gufata ingamba zo kwishyuza vuba abawambuye.

Ibigo by’Umurenge SACCO, 267 byaragenzuwe naho ibigera ku 143 byakorewe ubugenzuzi bugamije kureba ingorane bifite mu micungire yabyo ya buri munsi. Ubu bugenzuzi bwatanze umusaruro mwiza kubera ko, ibyasabwe na Banki Nkuru y’Igihugu muri iri genzura byashyizwe mu bikorwa ku kigero cya 85%.

Ku bijyanye no kwishyuza abambuye za SACCO, muri rusange, miliyari enye na miliyoni ijana na mirongo itanu z’amafaranga y’u Rwanda amaze kugaruzwa kugeza ubu. Ariko iyo gahunda irakomeje.

Ku ikubitiro, miliyari ebyiri na miliyoni magana abiri mirongo itanu z’amafaranga y’u Rwanda zahise zishyurwa ako kanya kubera ubukangurambaga bwashyizwemo imbaraga mu Gihugu hose. Andi agera kuri miliyari imwe na miliyoni magana acyenda yagiye yishyurwa buhoro buhoro n’abari barayambuye nyuma y’aho amabwiriza atangiwe.

Abakozi ba Leta bari barambuye Ibigo by’Umurenge SACCO, barishyujwe. Bose hamwe bari bafite inguzanyo zitishyurwa neza zigera kuri miliyoni zisaga 796 FRW, abagera kuri 76% bamaze kwishyura asaga miliyoni 607 FRW.

Ku mwanzuro wa gatatu warebanaga no gukomeza kunoza ingamba zigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage no kongera kureba uburyo abari mu cyiciro cya kabiri cy’Ubudehe bakongera kwemererwa gukora imirimo ihemberwa itangwa muri gahunda ya VUP.

Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2019/2020, gahunda ya VUP yagejejwe mu Mirenge yose y’u Rwanda uko ari 416, mu gihe mbere yakoreraga mu Mirenge 244 gusa.

Muri urwo rwego, ingo zingana na 158,554 zimaze kugerwaho na gahunda ya VUP.

Ku mwanzuro wa kane ujyanye no kongera ubuhunikiro bw’ibiribwa n’urutonde rw’ibyo Igihugu gishobora guhunika mu rwego rwo kwihaza, kandi hakanozwa imikorere y’isoko ry’ibicuruzwa by’ibanze.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko hubatswe ubuhunikiro 24 bw’ibigori mu Turere twa Muhanga, Nyagatare, Gatsibo, Ruhango, Nyanza, Kayonza, Kirehe, na Musanze; • Haguzwe imashini 15 zumisha ibigori, zishobora kwimukanwa mu Turere twa Nyagatare, Kayonza, Gasabo, Gatsibo na Ngoma;

Hubatswe kandi ubwumishirizo 16 bw’ibigori, amakusanyirizo arindwi y’imyumbati mu Turere twa Ruhango, Kamonyi na Nyanza. Ku makusanyirizo y’ibijumba 46 yari ateganyijwe, hubatswe amakusanyirizo 31 mu Turere twa Rubavu, Musanze na Nyabihu; 12 arimo kubakwa naho andi atatu haracyaganirwa ku masezerano yo kuyubaka.

Ibyumba 10 bikonjesha imboga) byashyizwe mu Turere twa Kicukiro, Muhanga, Bugesera, Huye, Gisagara, Kirehe, Nyagatare na Kamonyi. Hashyizweho ubuhunikiro 4 bw’ibirayi mu Karere ka Nyabihu;

Ku mwanzuro wa gatanu ujyanye no guhuza igenamigambi n’ishyirwa mu bikorwa mu nzego zose bireba hagamijwe kwihutisha gukemura ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira ry’abana.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko kuri uyu mwanzuro nawo hari byinshi byakozwe n’ubwo urugendo rukiri rurerure. Abana 86,531 bafite hagati y’amezi 6 kugeza kuri 24 ndetse n’abagore 19,099 batwite n’abonsa, bahawe ifu ikungahaye ku ntungamubiri, hari kandi imiryango itishoboye 26,915 yahawe inka muri Gahunda ya Girinka;

Amakoperative 30 y’urubyiruko rudafite imirimo muri buri Karere mu Ntara y’Iburengerazuba yahawe ingurube zirenga 2,000, naho andi ahabwa inkoko zigera ku 63,000.

Abana 9,239 (bari munsi y’imyaka 5) bagaragaweho imirire mibi bahawe ubufasha bw’amata; abana 457,963 bahawe amata muri Gahunda y’inkongoro y’umwana (One Cup of Milk per Child Program); ubu tukaba dusabwa gukomeza ubukangurambaga no kwigisha ibijyanye n’imirire myiza mu muryango.

Ku mwanzuro wa gatandatu ujyanye no gufata ingamba zo gukuraho imbogamizi zikibangamira ireme ry’uburezi mu byiciro byose, uhereye ku mashuri abanza, ayisumbuye ndetse n’amakuru.

Hasohowe ibitabo birenga miliyoni imwe n’ibihumbi magana inani mirongo itanu na bitatu byo kwigishirizamo kandi bikaba byarakwirakwijwe mu mashuri.

Hakomeje gukorwa ubugenzuzi bugamije gukurikirana ireme ry’uburezi mu mashuri abanza n’ayisumbuye, kaminuza n’amashuri makuru. Muri urwo rwego, hahuguwe abazahugura abandi barenga 1,900. Aya mahugurwa yibanze cyane ku masomo yerekeranye n’uburyo bwo kwigisha, Ikoranabuhanga (ICT) ndetse n’Icyongereza.

Ku mwanzuro wa karindwi wo gukomeza gushishikariza Abanyarwanda gukunda no gukoresha ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda), kongera ubwiza n’ubwinshi bwabyo no gufata ingamba zituma ibiciro byabyo bibasha guhangana n’ibituruka hanze.

Ibicuruzwa bishya 102, byahawe ikirango cy’ubuziranenge cya S-Mark. Kugeza ubu, ibicuruzwa 57 bikorwa n’ibigo by’ubucuruzi 37 bimaze guhabwa ikirango cya Made in Rwanda. Ibigo 12 byamaze kwiyandikisha mu ruhererekane nyongeragaciro (Value chain) rwo gukora imyenda no gutunganya divayi yo mu bitoki.

Ku mwanzuro wa munani wo kurushaho kwigisha urubyiruko amateka ya Jenoside no kongera imbaraga mu kurutoza kurangwa n’indangagaciro z’umuco nyarwanda (abanyeshuri, urubyiruko rwo muri diaspora…)

Minisitiri w’intebe yavuze ko hakozwe ubukangurambaga ku kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo mu mashuri 264 yisumbuye, Kaminuza n’Amashuri makuru 11.

Ku mwanzuro wa cyenda wo gukomeza kubungabunga inzibutso n’ibimenyetso bya Jenoside no gukemura ibibazo abacitse ku icumu rya Jenoside bagihura nabyo birimo ihungabana.

Hasanwe Urwibutso rwa Ntarama (Icyiciro cya IV), habitswe neza imibiri 4,640 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ibindi bimenyetso bya Jenoside mu Nzibutso za Bisesero, Murambi, Nyarubuye, Nyange, Nyamata na Ntarama.

Metero 310 z’imyenda n’ibindi bikoresho by’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata byatunganyijwe kinyamwuga, bishyirwa ahagaragara kandi bibikwa neza.

Abakozi 11 ba Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) bahawe amahugurwa ajyanye no kubika neza imyenda n’ibindi bikoresho by’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata.

Abakozi 535 bahawe amahugurwa ku guhangana n’ihungabana. Hashyizweho n’amatsinda atanga ubufasha bw’ubuvuzi. Kuri ubu, ayo matsinda akora neza mu Turere 23 ku bufatanye na GAERG ndetse na AVEGA. Gufotora mu buryo bubika kopi y’amapaji (Scanning) 45,000,000 yerekeye imanza zaciwe n’Inkiko Gacaca byararangiye.

Ibikorwa byo guhuza neza amakuru ari mu madosiye birakomeje, kubika amashusho ku buryo bwujuje ubuziranenge byararangiye mu Turere 30;

Ububiko bw’ikoranabuhanga bwitwa Islandora bwarateguwe kandi buhuzwa n’ububiko burimo amakuru y’Imanza zaciwe n’Inkiko Gacaca nk’uko byari biteganyijwe;

Icyumba cyo kubikamo amakuru ku buryo bw’ikoranabuhanga (Server room) cyongerewe ubushobozi, kikaba gishobora kubika Tera Byte 183 zirimo inyandiko z’Imanza zaciwe n’Inkiko Gacaca zibitswe ku buryo bw’ikoranabuhanga; hateguwe ububiko bw’ingoboka bwakwifashishwa habayeho ibiza ndetse hakusanyijwe amakuru ku mibereho y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Mirenge yose 416.

Ku mwanzuro wa cumi wo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’Igihugu yo kwizigamira y’igihe kirekire/Ejo Heza no gukangurira Abanyarwanda b’ingeri zose kuyitabira.

Kugeza ubu, abantu basaga 280,00 bamaze kwiyandikisha muri iyo gahunda ya Ejo Heza.

Hamaze gukusanywa miliyoni zisaga magana acyenda mirongo irindwi n’icyenda z’amafaranga y’u Rwanda mu bwizigame muri Ejo Heza. Gukusanya andi mafaranga byashyizwe mu mihigo y’Uturere ya 2019/2020. Ibi bizatuma umubare w’abizigamira wiyongera.

Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente yavuze ko imyanzuro y'Umushyikirano wa 16 yashyizwe mu bikorwa ku kigero gishimishije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .