Uburyohe bw’ikoranabuhanga mu kwiga no kwigisha, abo mu Ishuri rya GS Paysannat LE batangiye kubwumva.
Muri iri shuri haba gahunda yo kwigisha hakoreshejwe ikoranabuhanga, inagera mu bindi bigo byigirwamo n’abana b’impunzi n’Abanyarwanda hirya no hino mu gihugu. Yatangijwe mu 2021.
Iyi gahunda, ubu ikorera mu turere twa Kirehe, Gatsibo, Nyamagabe, Gisagara, Karongi na Gicumbi. Ishyirwa mu bikorwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi [UNHCR] ifatanyije na World Vision International, ku nkunga y’Umuryango ProFuturo wo muri Espagne.
Iyi gahunda ikorera mu bigo by’amashuri 15 bikikije inkambi, ikaba igera ku banyeshuri barenga 16,000 b’impunzi n’Abanyarwanda bo mu mashuri abanza [kuva mu mwaka wa kane kugera mu wa gatandatu], n’abarimu barenga 500 bakaba barahuguwe.
Ishimwe Ange Brinella yiga mu wa gatandatu w’amashuri abanza mu Ishuri rya GS Paysannat LE rihereye i Mahama. Yavuze ko uretse gukurikirana amasomo, yanabonye ubumenyi bwo gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga nka ‘tablet’ na mudasobwa.
Ati “Hari ubwo umwarimu aba yigisha yandika nko ku kibaho, ariko iyo dufite izi ‘tablets’, uba ubona ibyo atabasha kugusobanurira mu magambo, tukabibona mu mashusho yabyo. Twigiramo amasomo y’Ikinyarwanda, Icyongereza, Imibare, SET ndetse n’isomo ry’Imbonezamubano n’Iyobokamana [Social Studies].”
Ishimwe Nick Rafael we yavuze ko “Natangiye gukoresha ‘tablet’ mu mwaka wa gatanu ariko hari byinshi byahindutse, amasomo yarushijeho kumvikana. Urugero nko gukora amasuzuma twayakoreraga ku mpapuro, umwarimu bikamufata ibyumweru byinshi mu kudukosora, ariko ubu tuyakorera muri tablet tugahita tubona amanota ako kanya.”
Umwarimu wigisha imibare mu Ishuri rya GS Paysannat LE, Nibitura Vincent, yavuze ko iri koranabuhanga ryahinduye byinshi mu myigire n’imyigishirize.
Ati “Imyitozo nyitegurira mu mashini buri mwana agahita ayibona, kandi bamara no kuyikora igahita ikosorwa ako kanya. Bimfasha no gukurikirana abanyeshuri banjye kuko muri sisitemu mba mbona abari gukora n’abatari gukora nkamenya uko mbafasha.”
Yongeyeho ati “Nk’iyo wababwiye uti ’ejo tuziga dukoresheje ikoranabuhanga nta n’umwe usiba’. Urumva ko byanabakundishije ishuri.”
Iri shuri riherereye mu Murenge wa Mahama mu Karere ka Kirehe, ryatangiye mu 2017, ritangirana icyiciro cya mbere cy’amashuri abanza. Mu 2018 hatangijwe n’icya kabiri cy’amashuri abanza.
Ubu rifite n’icya mbere cy’amashuri yisumbuye ndetse n’umwaka wa kane.
Rifite abanyeshuri 10,952. Muri bo Abanyarwanda baturiye inkambi ni 316 mu gihe abandi 10,636 ari impunzi zo mu Nkambi ya Mahama.
Muri aba banyeshuri bose, 820 nibo bonyine biga mu mashuri yisumbuye, abandi bangana na 5,600 bakiga mu cyiciro cya mbere cy’abanza.
Umuyobozi w’Ishuri rya GS Paysannat LE, Ntamunoza Alex, yavuze ko kuva mu 2022 ubwo iri shuri ryatangiraga gukoresha iri korabuhanga, imitsindire y’abanyeshuri yahindutse.
Ati “Dushingiye aho bamaze kugera imitsindire irazamuka. Ikimenyetso cya mbere niba ubona umwana afata imashini akayatsa, agashyiramo konti ye yigiraho ntawe umufashije iyo ni intsinzi.”
Yongeyho ati “Ikindi nk’abanyeshuri 57 basoje amashuri abanza umwaka ushize bose baratsinze 10 muri bo babona amabaruwa abatwara mu mashuri biga babamo. Dufitemo n’abana bujuje 30/30 bamwe bagiraga mu manota 10 ntibakibaho.”
Ntamunoza yavuze ko ubu hakiri imbogamizi ya ‘tablets’ nke ugereranyije n’ingano y’abanyeshuri bazikenera. Urugero mu mwaka wa gatandatu harimo ibyumba bine, ibyumba 20 mu wa gatanu mu gihe mu wa kane hari ibyumba 30 kandi hari ‘tablets’ 96 gusa.
Ati “Twe twifuza ko byakongerwa bigafasha abarimu n’abanyeshuri.”
Binyuze muri iyi gahunda, ibigo by’amashuri byahawe tablets zirimo porogaramu z’amasomo zijyanye n’imfashanyigisho y’amashuri igenwa na REB.
Byahawe kandi mudasobwa n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga bifasha abanyeshuri kwiga neza. Hubatswe na laboratwari eshatu za mudasobwa.
Laboratwari imwe yubatswe mu mashuri ya Mahama, indi mu masuri ya Nyabiheke mu gihe indi iri mu ishuri ryubatse mu Nkambi ya Kiziba.
Uretse ibyo, abarimu nabo bahabwa amahugurwa ku mikoreshereze y’ibikoresho by’ikoranabuhanga n’uko byakoreshwa mu kunoza imyigishirize ndetse no guha abana ubumenyi buhagije mu gukoresha ikoranabuhanga mu myigire.
Iyi gahunda ya ProFuturo iha n’amahugurwa abarimu bo mu mashuri abanza [kuva mu wa mbere kugeza mu wa gatatu] yo kwihugura ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga kugira barusheho gusobanukirwa neza imikorere yaryo, ku buryo nibajya kwigisha mu cyiciro rikoreshwa bizaborohera.
Amafoto ya IGIHE: Shumbusho Djasiri
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!