Uko ikoranabuhanga rya Umucyo E- Procurement ryahanaguye amanyanga mu bahatanira amasoko ya leta

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 7 Werurwe 2020 saa 07:33
Yasuwe :
0 0

Kuva ku wa Kane w’iki cyumweru, Ikigo cy’igihugu gishinzwe gutegura amasoko ya Leta (RPPA), cyatangiye ubukangurambaga n’amahugurwa bigamije kwigisha abafite ubushake bwo gupiganira amasoko ya leta bakoresheje urubuga rw’ikoranabuhanga [Umucyo E-procurement] hagamijwe kugabanya amanyanga yagaragaraga mu mitangire y’amasoko ya leta hirya no hino mu gihugu.

Ayo mahugurwa yatangirijwe mu Karere ka Rwamagana hahugurwa bamwe mu bajyaga bapiganirwa amasoko ya leta ndetse n’abandi bifuza kwinjira muri uwo murimo bo mu turere twa Kayonza na Rwamagana.

Ni igikorwa cyakiriwe neza kuri benshi kuko ngo kubona isoko rya leta ryabonaga umugabo rigasiba undi bitewe n’ibirimo ikenewabo, ruswa, ubujura n’ibindi byarangwaga mu buryo bwari busanzwe bwifashishwaga.

Bamwe mu bari basanzwe bahatanira amasoko ya leta babwiye IGIHE zimwe mu mvune bahuriragamo na zo ku buryo ngo byatumaga hari n’abareka gupiganirwa amasoko ya leta kandi babifitiye ubushobozi bitewe no kurambirwa amanyanga yakorerwagamo.

Sizeri Bizumuremyi Olivier avuga ko yatangiye gupiganirwa amasoko kera ubwo yabisomaga mu bitangazamakuru ubundi akajya kugura igitabo n’ubwishingizi bwacyo, nyuma ngo yakuragamo ibitabo bine akabitwara aho batanze isoko ubundi akazarindira rimwe na rimwe ntibanamuhamagare ngo bamuhe igisubizo.

Yakomeje agira ati “Nta cyizere twagiraga cy’uko mu bo twapiganwe ntawigeze atanga ruswa, hari isoko napiganwe bigaragara ko mburamo icyangombwa kandi mu by’ukuri nari najyanye dosiye yuzuye, nakenze rero mvuga ko bakuyemo dosiye yanjye kugira ngo ntaritsindira, urumva ku muntu wakoresheje amatike menshi ukagura na biriya bitabo ntubone isoko wasigaraga ufite igihombo.”

Mukansanga Phaina we yagize ati “ Hari ahantu nagiye nsindira isoko banampa uburenganzira bwo gutangira gukora nyuma barampagarika numva birambabaje ariko kuko nari nabitangiye ndi muto ndabireka, hari n’ubundi nateze njya ahantu ngezeyo nsanga igitabo cy’abapiganirwa isoko nta gihari ndongera ndatega ndataha umwanya wanjye upfa ubusa.”

Uko ikoranabuhanga ryabaye igisubizo

Bizumuremyi avuga ko aho ikoranabuhanga riziye mu gupiganwa amasoko ubu ngo icyizere ari cyose bitewe n’uko mugenzi wawe muhatana atigera areba muri dosiye yawe cyangwa ngo amenye ko muhatanye ahubwo ngo uwutsinze niwe uba yujuje ibisabwa.

Ati “ Icyiza cy’ikoranabuhanga ni uko n’ibyangombwa by’imisoro n’ibya RSSB babiguhera ku ikoranbuhanga ariko mbere byasabaga kujya kubisinyisha, ikindi urugendo rwo kujya ku kigo cyatanze isoko ntabwo bikigoye ahubwo byose ubikorera iwawe ukoresheje ikoranabuhanga.”

Bizumuremyi yavuze ko niba hari abantu bagipiganwa bakoresheje uburyo bwa kera bari guhendwa ngo kuko iyo ubaze amatike bakoresha n’ibyangombwa bafotoza n’ibitabo by’amasoko batanga usanga bari mu guhendwa cyane.

Mukansanga yabwiye abagitsimbaraye ku buryo bwa kera kubureka kuko ngo bubatwara igihe kandi igihe kirahenze, yabasabye kwinjira mu buryo bw’ikoranabuhanga ngo kuko butabera uwo ari we wese.

Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga mu kigo gishinzwe amasoko ya leta RPPA, Migambi Richard, yavuze ko guhugura ba rwiyemezamirimo bo hanze ya Kigali bigamije kugabanya ingendo no gusigasira byakorwaga n’abahatanira amasoko ya leta.

Ati “ Ikoranabuhanga rigamije kugabanya gusiragira, urwikekwe mu masoko ya leta, gutanga umucyo ndetse no kongera uburyo bwo gutanga amakuru no kugabanya ibyuho bya ruswa no gucura impapuro byakundaga kugaragara hirya no hino.”

Yavuze ko bashishikariza abifuza guhatanira amasoko ya leta bari hirya no hino mu gihugu ko babegera bakabahugura ku buntu kugira ngo bave mu buryo busanzwe bwabateraga imvune. Yasabye buri wese kutitinya ahubwo akegera RPPA ikamusobanurira ku buntu agahatanira amasoko mu buryo bwiza kandi atavunitse.

Muri Kamena 2016 nibwo umushinga wa e-procurement watangijwe mu igeragezwa, mu bigo umunani bya Leta birimo Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Minisiteri y’Ubuzima n’iy’ibikorwa remezo; Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, Ikigo gishinzwe iterambere ry’Ubwikorezi n’igishinzwe ubuzima n’uturere twa Gasabo na Kicukiro.

Iyi gahunda ikaba yaranageze no mu bitaro by’uturere hirya no hino mu gihugu. Ba rwiyemezamirimo 7490 nibo bamaze kwiyandikisha muri gahunda ya Umucyo E-Procurement.

Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga mu kigo gishinzwe amasoko ya leta RPPA, Migambi Richard, avuga ko ubu bukangurambaga bugamije kwereka abahatanira amasoko ko nta mpamvu yo gusiragira kandi hari e-procurement

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .