00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko icyiswe ubwigenge bw’u Rwanda cyahindutse icuraburindi ku gice kimwe cy’abaturage

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 22 September 2024 saa 10:57
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, yavuze ko bitasabye igihe kigeze no ku mwaka kugira ngo amahoro n’uburenganzira bw’Abatutsi mu Rwanda bitangire gutsikamirwa nyuma y’uko igihugu cyari kimaze kubona ubwigenge.

Ni ingigo yagarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Nzeri 2024, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi muri rusange mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Amahoro.

Yagaragaje ko tariki ya 20 Gicurasi 1963 ubwo u Rwanda rwari rumaze amezi icyenda gusa rubonye ubwigenge, Perezida Kayibanda yatangaje icyiswe itegeko teka rigena ko abantu bakoze ubwicanyi kuva mu 1959-1963 batagomba gukurikiranwa, ngo bitewe n’uko igikorwa bakoraga cyari impinduramatwara yo kubohora rubanda nyamwishi ko atari icyaha.

Aba bantu bahanaguweho ibyaha bishe Abatutsi mu cyiswe ‘Revolusiyo y’Abahutu’.

Ati “Iryo ni rimwe mu matekego yatowe n’Inteko ishinga amategeko ya mbere y’u Rwanda. Mwumve kubangamira amahoro aho byageze kugeza aho abari bashizwe guhagararira abantu bicara bakemeza ko abicanyi badakwiye guhanwa no gukurikiranwa ahubwo bakwiye gushimirwa.”

“Hagati ya tariki ya 01 Nyakanga 1962 na 21 Ukuboza 1963 aho kugira ngo ubwigenge burangwe n’amahoro ahubwo Abatutsi barishwe mu Rwanda.”

Ni ubwicanyi bwatangiriye mu yahoze ari perefegitura ya Kibungo mu Bugesera bukomereza mu yahoze ari Perefegitura ya Gikongoro.

Ati “Mu 1963 ni bwo bwa mbere mu mahanga bemeje, bandika ko mu Rwanda habera Jenoside, nyamara twa mu gihe twita icy’ubwigenge, bivuze ko ari ibihe Abanyarwanda bagombye kuba barasezereye ubukoloni ariko icyiswe repubulika cyatangiranye no kwica Abanyarwanda bamwe b’Abatutsi.”

Mu 1966 ubutegetsi bwariho bwinjiye mu gushyiraho amategeko akumira Abatutsi n’impunzi ku mitungo bishyirwa mu itegeko ryatangajwe ku wa 26 Gashyantare uwo mwaka.

Iyi mitungo yagabijwe abayobozi b’Ishyaka rya Parmehutu ryari ku butegetse cyangwa bakayiha abandi.

Minisitiri Bizimana yavuze ko hakiri abantu batanyurwa n’uko mu bihe bitandukanye agenda agaruka ku mateka yaranze u Rwanda.

Yagize ati “Hari igihe njya mbivuga nk’ubu bamwe bakiyumvamo cyangwa bakumvamo ababo babigizemo uruhare mu gushyiraho aya mategeko bakarakara ugasanga hari uwababajwe gusa n’uko bavuze ibyo abo mu muryango we bakoze aho kugira ngo bimutere guca bugufi no kumva uruhare abe bagize mu gusenya igihugu, bakarakarira abavuga bagamije kubaka.”

Minisitiri Bizimana yavuze ko hari intambwe Abanyarwanda bakwiye gutera mu kwakira amateka, kuyavanamo isomo no kwicisha bugufi “Kugira ngo abayagizemo uruhare bafashe abandi mu kuyakosora no kongera kubaka no gutanga ubuhamya aho gukomeza gushaka gushora igihugu mu icuraburindi.”

“Mbahaye urwo rugero kuko nanjye ibyo mbivuga ntya hari abandakarira bati Bizimana arazura akashize. Oya ntabwo tuzura urwango ahubwo tugomba kwerekana ibyaranze politiki mbi kugira ngo bijye bihora bitubera bariyeri ituma ntawe uyirenga ngo asubire gukora byabindi.”

Umuyobozi w’umuryango uharanira kubaka amahoro arambye [InterPeace], Kayitare Frank, yagaragaje ko kugira ngo buri wese abone neza uruhare mu kubaka amahoro mu gihugu hari ibyo aba agomba kwibaza.

Ati “Ukibaza uti ese iyo uri wenyine utekereza iki? Ni ibihe biba bikuri mu mutwe, ese ni ibyubaka cyangwa ni ibishobora gusenya amahoro. Iyo uri hamwe n’incuti zawe muvuga ibiki, ibyo muvuga birubaka?”

Yavuze ko bijyanye no kubaka amahoro ari urugendo, akaba ari yo mpamvu muri uyu muryango bimakaza kuyubaka binyuze mu gufasha abafite ubuzima bwo mu mutwe, imibanire ndetse no binyuze mu nkingi y’imibereho myiza.

U Rwanda rwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Amahoro kuva mu 2011. Kuri iyi nshuro wahawe insanganyamatsiko igira iti ‘Indangagaciro na kirazira by’umuco Nyarwanda mu kwimakaza amahoro’.

Minisitiri, Dr. Jean Damascène Bizimana, yavuze ko ubwo igihugu cyabonaga ubwigenge byabaye icuraburindi ku baturage bamwe kubera ubuyobozi bwariho
Umuyobozi w’umuryango uharanira kubaka amahoro arambye [InterPeace], Kayitare Frank, yagarageje ko kubaka amahoro ari urugendo
Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi ni umwe mu batanze ibiganiro
Umuyobozi Mukuru wa Aegis Trust, Munyantwali Alphonse
Iyi gahunda yabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
U Rwanda rwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Amahoro kuva mu 2011

Amafoto: Aegis Trust


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .