Ni ibirori byabaye ku wa Gatanu tariki ya 2 Kanama 2024 byitabirwa n’abarimo Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwada n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene, Minisitiri w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Rubingisa Prudence n’abandi bayobozi benshi batandukanye.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana yavuze ko Umuganura ari umwe mu mihango igize umuco Nyarwanda wabayeho kuva kera, usobanura ubusabane kuko ari igihe Abanyarwanda bagiraga cyo guhura bejeje bagasangira ibyavuye mu musaruro w’ibiribwa n’amatungo, abenshi basangiraga n’Umwami ndetse n’abatware bigasozwa n’igitaramo.
Yakomeje agira ati “Byabafashaga gusubira iwabo mu ngo bakongera bagakora bagashyira imbaraga mu kongera umusaruro w’ibyo batagezeho. Ikindi bisobanura ko abejeje byinshi bafatanya n’abejeje bike, abatishoboye bagasangira bakabafasha nabo kwiteza imbere.”
Minisitiri Bizimana avuga ko Umuganura wibutsa abantu akamaro k’umurimo bakiteza imbere bakihaza ndetse bikanabera urubyiruko urugero rw’uko Abanyarwanda bagomba kubana neza nk’uko byahoze mu muco wabo.
Minisitiri Dr. Bizimana yakomeje avuga ko kuri ubu u Rwanda rwishimira byinshi bimaze kugerwaho kuva mu 1994 birimo iterambere riva mu mbaraga z’Abanyarwanda n’icyerekezo gituruka ku Mukuru w’Igihugu.
Uko ibirori byagenze mu mafoto yatoranyijwe na IGIHE
Amafoto: Ingabire Nicole
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!