Uko ibiceri 200 FRW bimaze guhindura ubuzima bw’ingo 50 mu Karere ka Rubavu

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 21 Nyakanga 2019 saa 07:45
Yasuwe :
0 0

Gahunda yo gutanga ibiceri 200 FRW buri kwezi yazanywe n’abagore b’abayisilamu bo mu Murenge wa Gisenyi, imaze guhindura ubuzima bw’ingo 50, aba bagore bakaba basaba n’abandi kwifatanya nabo.

Aba bayisilamukazi bagenda bahuriza hamwe amafaranga 200 buri kwezi hanyuma bakareba abakene bakabafasha gucuruza utuntu duciriritse bikabarinda gusabiriza, bikabafasha kurera abana. Bamaze gufasha abantu bagera kuri 50 bahawe amafaranga ibihumbi 50 buri umwe, ubu mu kigega bakaba bafitemo ibihumbi 800 FRW.

Kuri iki Cyumweru bashyikirije Habufite Ismael ufite ubumuga bwo kutabona imashini yo kudoda ifite agaciro k’ibihumbi 200 FRW.

Uwarugira Nassim Rugerero, avuga ko iyi gahunda y’abagore batanga 200 ku kwezi bamuhaye inkunga yamufashije kwivana mu bukene, aho atabura amafaranga 1000 mu mufuka.

Ati “Nari umugore utarabashaga kubona na 200 ariko ubu natangiye kwizigamira mu matsinda atanga 1000 buri cyumweru kandi sinkigira ikibazo cy’amafaranga kuko ubu ntajya mbura amafaranga igihumbi mu mufuka”.

Zainabu Kunusi avuga ko amafaranga bamuhaye yamugiriye akamaro akaba agiye gufata andi agasaba n’abandi bagore kwifatanya nabo.

Ati “Bampaye amafaranga ibihumbi 50 nyashora mu mandazi angirira akamaro ndangije ndayabasubiza ku buryo n’ubu ngiye kwaka andi kuko yaramfashije mbona igishoro. Abana bararya neza nishyurira abana amashuri njyenyine kuko nta mugabo ahubwo n’abandi bagore baze twifatanye kuko bifitiye akamaro igihugu”.

Sheikh Mutarugera Qudra, Imaam w’Abayisilamu mu Ntara y’Iburengerazuba, avuga ko ari umuco mwiza bakuye mu idini ya Islam kandi n’akarere kabemereye miliyoni eshanu z’inkunga.

Usibye iyi gahunda Abayisilamukazi bo mu Karere ka Rubavu batangiye kuzenguruka ibice bitandukanye bigisha abandi bagore uburyo bwo guteka indyo yuzuye hagamijwe kurwanya igwingira ry’abana.

Ubwo bashyikirizaga Habufite Ismael ufite ubumuga bwo kutabona imashini yo kudoda ifite agaciro k’ibihumbi 200 FRW

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza