Uko Gen Irategeka Wilson wayoboraga Umutwe wa FLN urwanya u Rwanda yishwe n’Ingabo za RDC

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 17 Nyakanga 2020 saa 05:26
Yasuwe :
0 0

Nizeyimana Marc wiyitaga Masambaka Marc uri mu bari abasirikare bari bayoboye abarwanyi b’Umutwe wa FLN, watawe muri yombi n’ingabo za Congo agashyikirizwa u Rwanda, yahamije ko uwari Umuyobozi we Wilson Irategeka yishwe mu bitero byagabwe kuri uyu mutwe mu mpera z’umwaka ushize.

Ni bwo bwa mbere habonetse umuntu uhamya neza urupfu rwa Irategeka, andi makuru yari yarakunze gutangazwa, yari arimo ugushidikanya ku buryo n’Umuvugizi w’ingabo za RDC muri Kivu y’Epfo, Capt Dieudonné Kasereka, mu ntangiriro z’uyu mwaka yavuze ko atazi neza niba yarapfuye.

Uyu Nizeyimana ni umwe mu barwanyi 57 bashyikirijwe u Rwanda na RDC nyuma yo gufatirwa mu bitero bitandukanye. Barimo n’umuhungu wa Irategeka Wilson nubwo we mu baganiriye n’itangazamakuru atarimo.

Amazina ye nyakuri ni Laurent Ndagijimana, gusa yakundaga kwitwa Wilson Irategeka na Rumbago. Niwe wari ukuriye umutwe wa FLN (Force de Libération Nationale) ugizwe n’inyeshyamba zishamikiye ku Ishyaka MRCD rya Paul Rusesabagina. Ni wo wagabye ibitero mu Majyepfo y’u Rwanda, bigahitana abaturage icyenda, 19 bagakomereka, imitungo myinshi igasahurwa, indi ikangizwa.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka amakuru y’urupfu rwe yakwirakwiriye mu itangazamakuru rya RDC biturutse ku buhamya bw’abari abarwanyi ba hafi be bafashwe n’ingabo za RDC.

Nizeyimana Marc alias Masambaka Marc uvuga ko afite ipeti rya Colonel, yari komanda w’ingabo ndetse ngo yari ayoboye abarwanyi bose bari bahari ubwo Irategeka yapfaga. Ngo umwaka ushize, ingabo za RDC zatangiye kubagabaho ibitero aho yari ari n’ingabo zigera kuri 600 mu gace ka Kalehe.

Muri ibyo bitero, ntabwo azi neza umubare w’abapfuye, nta nubwo azi abasigaye gusa bamwe mu bari abasirikare bakuru bapfuye bo ngo arabazi.

Ati “Mu bapfuye harimo Lt Gen Irategeka Wilson ariko witwa Ndagijimana Laurent wategekaga CNRD-Ubwiyunge wapfuye ku itariki 21 Ukuboza tugeze ahitwa i Kasese. Harimo Brig Gen witwa Shemeki Shaban wapfuye ku itariki ya munani, hakaba n’umu-Colonel witwa Festus n’abandi basirikare basanzwe.”

Uyu Shemeki Shaban yari azwi nka Kagabo Patrick, niwe wari ushinzwe ingabo muri FLN. Muhawenimana Théogène uzwi nka ‘Festus’ wari ufite ipeti rya Colonel yari ashinzwe kurinda Icyicaro gikuru cya FLN. Urupfu rwe rwakurikiye urwa Gen Jean Pierre Gaseni wishwe ku wa 30 Ugushyingo 2019.

Nizeyimana avuga ko ariwe wari uyoboye abarwanyi bose bari muri ako gace. Ngo ubwo urugamba rwari ruhinanye, yabonye abasirikare bagize ubwoba, afata iya mbere kugira ngo abatinyure kugira ngo bakomeze inzira.

Mu nzira zabo ngo hari imbogamizi ebyiri kuko bagombaga kwambuka umugezi n’umuhanda.

Ati “Ubwo njye maze kwambuka umuhanda, amasasu yatangiye kuvugira inyuma maze kwambuka ikiraro. Muri ayo masasu [Irategeka] yakomeretse mu kibero cy’ibumoso arava cyane arapfa.”

Irategeka Wilson yapfuye amaze kuva amaraso menshi nyuma yo kuraswa n'Ingabo za RDC

Ibitero bya FARDC ku mitwe yitwaje intwaro byatangiriye mu gace ka Kalehe aho abarwanyi b’iyo mitwe bakijweho umuriro bakerekeza mu mashyamba, bakagera mu bice bya Kabare, Walungu na Mwenga muri Kivu y’Amajyepfo.

Mu buhamya butandukanye bwa bamwe batawe muri yombi mu bihe bitandukanye, ni uko ngo byabasabye nibura igihe cy’ukwezi kugira ngo bagere mu gace ka Nyamaleke, Kitindiro na Kalehe; mu rugendo rwavuye kuwa 28 Ugushyingo kugera ku wa 23 Ukuboza umwaka ushize.

Muri Kamena 2019, Perezida wa RDC, Félix-Antoine Tshisekedi, yavuze ko afite umugambi wo kurandura burundu imitwe yitwaje intwaro ikorera muri iki gihugu ndetse ko biri kuganirwaho na Monusco n’ibihugu by’ibituranyi birebwa n’ikibazo.

Muri iyo mitwe harimo ADF ikomoka muri Uganda; FDLR, RNC, CNRD na RUD-Urunana ikomoka mu Rwanda; Mai-Mai n’indi yo muri RDC na RED/TABARA, FNL n’indi ikomoka mu Burundi.

Umwe mu barwanyi bakomeye baguye muri ibi bitero ni Lieutenant General Sylvestre Mudacumura wayoboraga Umutwe wa FDLR, wiciwe mu gace ka Bwito mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Nzeri 2019.

Abandi bagizweho ingaruka n’ibi bitero ni abarwanyi b’Ihuriro b’igisirikare cya P5, cyubakiye ku mashyaka atanu ari yo Amahoro People’s Congress, Forces Démocratiques Unifieés – Inkingi (FDU-Inkingi); People’s Defence Pact-Imanzi (PDP-Imanzi), Rwanda National Congress (RNC) na PS Imberakuri. Bose bakuriwe na Kayumba Nyamwasa.

Abo barimo (Rtd) Major Habib Mudathiru wari Umuyobozi ushinzwe ibikorwa n’imyitozo hamwe n’abandi 24 yari ayoboye bafashwe n’Ingabo za FARDC bagashyikirizwa u Rwanda. Ni mu gihe abandi benshi bo bamaze kubigwamo.

Col Nizeyimana Marc wiyitaga Masambaka Marc wabarizwaga muri FLN yavuze ko yafashwe ku wa 28 Gashyantare 2020. Yasobanuye uko Irategeka Wilson yishwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .