Mukasekuru ni umwe mu bihumbi by’abatuye i Ntarama birahira Gasore, washinze ikigo gifasha abagituriye mu nzego zitandukanye haba mu burezi, ubuvuzi, imibereho myiza n’ibindi kandi byose bigakorwa ku buntu.
Mu mwaka wa 2016 nibwo Gasore n’umufasha we Espérance Gasore bubatse ikigo cyamwitiriwe, cyubakwa ku musozi Gasore yakuriyeho, hafi y’abaturage yakuranye nabo, umusozi azi mu byiza no mu bibi.
Ni umusozi yaburiyeho abe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko ni nawo yarokokeyeho, umubera intango y’ubuzima buherutse kumuhesha kuba umwe mu barinzi b’igihango ku rwego rw’igihugu kubera ibikorwa by’indashyikirwa yahashyize.
Ikigo Gasore Serge Foundation cyatangiye kigamije kwita ku mwana ariko nyiracyo avuga ko byamufunguye amaso agashyiramo n’ibindi bishobora gutuma koko umwana aba mu muryango utekanye.
Gufasha abifata nk’inshingano
Gasore, umugabo ugifite imbaraga za gisore koko umunyamakuru wa IGIHE yamusanze mu kigo cye, hirya humvikana amajwi y’abana bakina n’ababyeyi baje gufata indyo yuzuye, naho ababyeyi bakora ububoshyi bicaye mu nzu nto iri mu busitani bw’ikigo.
Gasore avuga ko ubwo yari akiri umunyeshuri ku myaka 19, ari bwo yatangiye kwiyumvamo umuhamagaro wo gufasha. Icyo gihe yajyaga afata amafaranga make ku yo yakoreraga ku ruhande, akishyurira abaturage basaga ijana ubwisungane mu kwivuza, bigenda bizamuka bagera ku gihumbi.
Mu 2013, yaje kwigira inama yo kwagura icyo gikorwa, agatangiza umuryango Gasore Serge Foundation uzafasha benshi aho guhora afasha bamwe nabwo mu buryo budahagije.
Kuri we, ngo ubushobozi nubwo bwari buke ntibwakunze kubura kuko iyo ufite ubushake n’ubushobozi buboneka.
Ati “Aho nahereye mbikora, sindagira ikibazo ngo numve ko Imana yanyibagiwe. Yego Isi tugezemo umuntu wese kandi ntabwo wabirenganyiriza umuntu ariko njye numva narahamagariwe kurenga umuryango wanjye nkagera ku bandi. Urubyiruko narwo rukwiriye kurenga gutekereza ku muntu ku giti cye.”
Nk’agace yakuriyemo, Gasore avuga ko yashinze ikigo i Ntarama kuko hari benshi yabonaga bigunze baheranwe n’amateka, hiyongeraho ko ari agace azi neza n’ibibazo byabo yari abizi kurusha abandi, na kwa kundi nyine ijya kurisha ihera ku rugo!

Uretse inkunga z’abagiraneza, nta handi Gasore akura. Si ibintu ategerejemo inyungu kuko iyo biba ibyo aba yarayibonye akabivamo.
Muri iki kigo hari abana bari hagati y’imyaka ibiri n’itandatu basaga 240 baharererwa. Bose baturuka mu miryango ikennye yo muri ako gace kandi nta n’umwe wishyuzwa ngo azemo uretse ko habaho ijonjora ngo hatagira uzamo kandi yishoboye.
Abo bana bazanwa n’ababyeyi babo buri gitondo, bagahabwa ifunguro rya mu gitondo, bakajya mu ishuri bakigishwa saa sita bagahabwa irindi funguro. Abana bakiri bato cyane, nyuma ya saa sita bararyama bakaruhuka, ku mugoroba bagahabwa irindi funguro bakabona gusubizwa iwabo mu rugo.
Kwita ku mwana ni nayo yari intego nyamukuru ya Gasore ariko ngo yaje kubona ukwiheba, ubumenyi buke n’ubukene bwari mu babyeyi bazana abo bana, yiyemeza gutangiza ibindi bikorwa bigamije kuvana abo babyeyi mu bwigunge.
Vuguziga Mariya, ni umukecuru ukorera ububoshyi mu Kigo Gasore Serge Foundation. Yatangiye kuhakorera bubaka icyo kigo, kimaze kuzura bahabwa uburyo bwo kwiga kuboha none biramutunze.
Ibyo we na bagenzi be baboha birimo imitako, bigurwa n’abantu batandukanye barimo abasura icyo kigo.
Vuguziga yavuze ko byamufashije kwivana mu bukene ku buryo atazi aho yari kuba ari iyo icyo kigo kitahaza.
Ati “Nari wa muntu w’umukene, nta kintu nari nifashije iyo ntabonaga aho mpingira amafaranga sinaryaga, sinanabonaga agasabune. Naraje nkora hano umwenda wo kwambara ndawubona, isabune, ibyo kurya ndabibona no mu rugo inzu yari ibyondo turafatikanya dusiga agacanga inyuma. Gasore turamushimira ntacyo atakoreye abantu bo ku Kibungo rwose, Imana izamuhe amahoro n’umuryango we wose, aho azanyura hajye havuga impundu ntihakavuge induru.”

Uretse kuboha, muri icyo kigo hanigishirizwa kudoda, ubukorikori n’ibindi. Hatangirwa amahugurwa y’isanamitima agamije komora abafite ibibazo by’ihungabana.
Ni ikigo kirimo ivuriro ryita ku bana bahiga rikanavura abaturage bo hafi aho. Hari ikigo cy’imbonezamikurire cyita ku bana bafite imirire mibi aho ababyeyi batoranyijwe baza buri cyumweru guhabwa ifu y’igikoma, amata, amagi, imbuto, imyambaro n’inyigisho ku ndyo yuzuye.
Gasore yumva ntacyo arakora
Umunyamakuru wa IGIHE yahahuriye na Mukasekuru Francine ahetse umwana w’amezi umunani ufite ikibazo cy’imirire mibi.
Umwana we yamuzanye muri Kanama uyu mwaka apima ibilo bitatu n’amagarama 500, nyuma y’amezi abiri yitabwaho yari amaze kugera ku bilo bitandatu.
Mukasekuru avuga ko ari umugisha kuba barabonye ikigo nk’icyo, kuko ngo iyo bitaba ibyo hari abana benshi baba batakiriho.
Ati “Gasore twaramushimye, namwe mumushime kandi Imana imuhe umugisha, nta kindi tumusabira. Turamusengera ngo urukundo afite Imana nayo irumukunde. Iyo ataba hano, nta mwana muzima uba ahari. Ababyeyi benshi abana bacu baba baraducitse kuko twabazanaga bari hafi gupfa.”

Iki kigo kivuga ko nibura abantu igihumbi mu Murenge wa Ntarama bagerwaho n’ibikorwa byacyo dore ko hari n’abaturage batishoboye borozwa amatungo, urubyiruko ruhugurwa ku kwihangira imirimo, urufashwa mu bijyanye n’imikino ngororamubiri, amagare n’ibindi.
Ku myaka 19, Manishimwe Jeannette ni umwe mu bagize Ikipe ya Bugesera Cycling Team y’abakobwa yatangijwe na Gasore muri Kanama uyu mwaka.
U Rwanda ruzwi nk’igihangage mu mikino y’amagare mu bagabo ariko mu bagore uwo mukino uri hasi.
Manishimwe avuga ko ubufasha Gasore yabahaye abagurira ibikoresho byose bigezweho, bazabwifashisha bazamura izina ry’u Rwanda mu mikino y’amagare mu bagore.
Ati “Ubufasha baduha buzatuma ngera kure kuko batwitwaho, buri kimwe nta kibazo duhura nacyo. Mbere tutarafata ibikoresho nta marushanwa ahambaye twitabiraga kuko nta magare twabaga dufite. Ubu umunsi ku munsi tubasha kwitabira amarushanwa atandukanye bigatuma turushaho gukomera.”
Igitangaje, ni uburyo Gasore yumva ntacyo arakora, ndetse ngo ntabwo yiyumvishaga uburyo yahawe igihembo ku rwego rw’igihugu kuko hari byinshi yifuza atarageraho.
Ati “Bambwira ko nzahabwa igihembo nk’umurinzi w’igihango ku rwego rw’igihugu byaranshimishije cyane, ariko rimwe na rimwe uribaza uti ese ubundi nakoze iki? Njye numva ntacyo nakoze, urugendo ruracyari rurerure kuko hari byinshi numva nagakoze. Ikindi ibyo nkora numva ari nk’inshingano. Numva nta bintu by’igitangaza nakoze.”
Ku wa Gatanu tariki 25 Ukwakira 2019, Gasore Serge, Mukarutamu Daphrose, Serge na Carl Wilkens bashyikirijwe Ishimwe ry’Ubumwe ry’Abarinzi b’igihango, mu muhango wabaye hasozwa Ihuriro Ngarukamwaka rya 12 ry’Umuryango Unity Club Intwararumuri.
Perezida Paul Kagame yahise yemerera buri murinzi w’igihango ku rwego rw’igihugu ishimwe ry’amafaranga miliyoni 10 Frw.
Gasore avuga ko icyo gihembo yahise agitura abo bakorana, ngo kuko ibyakozwe byose bitari gushoboka iyo atagira abakozi bumva umurongo yifuza.

Miliyoni icumi bemerewe na Perezida Kagame nayo Gasore yamaze kuyagenera icyo azakora, ubu agiye gushinga ikigega kizajya gitanga buruse ku bana b’abakene batsinze neza.
Ati “Twahise dutangiza ikigega twise ‘Umurinzi w’Igihango 2019’ kizaba ari buruse tuzajya duha abana b’abakene ariko batsinze ikizamini tuzajya dutegura. Azajya abasha kwishyurira abana batari bake mu mwaka wose.”
Gasore yumva ko gutoranywa nk’umurinzi w’igihango ari izindi nshingano yahawe ngo arusheho guteza imbere ibyo akora.
Gasore Serge uvuka i Ntarama mu Karere ka Bugesera ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, icyo gihe yari afite imyaka umunani. Yanyuze mu buzima bw’inzitane, anasigarana ibikomere byo kwicirwa mu maso abavandimwe be nawe amara igihe mu mirambo n’imivu y’amaraso.
Kuri ubu yabaye umugabo uhamye, afite umuryango n’abana batatu, n’icyizere cy’ahazaza cyaragarutse, yarenze ibibazo yaciyemo ariyubaka.
Inkuru bijyanye: Gasore wakijijwe ibikomere bya Jenoside na siporo yitangiye abatuye aho yababarijwe
Minisitiri Munyakazi yashimye Gasore Serge watangije ishuri i Bugesera





















TANGA IGITEKEREZO