Uko byifashe mu Bitaro bya Kigeme nyuma y’uko hagaragaye abaganga babiri banduye Coronavirus

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 21 Nyakanga 2020 saa 02:41
Yasuwe :
0 0

Ku wa Gatatu w’icyumweru gishize mu Bitaro bya Kigeme biherereye mu Karere ka Nyamagabe hagaragaye umuganga n’umuforomo banduye icyorezo cya COVID-19 bituma bihagarika gutanga serivise ku baza kubyivurizamo bataha.

Ibyo bitaro biherere mu Kagari ka Kigeme mu Murenge wa Gasaka byahise bifata umwanzuro wo gushyira mu kato abaganga n’abakozi babyo bose, kugira ngo babanze basuzumwe harebwe ko hari ababa baranduye icyo cyorezo gikomeje gutigisa Isi.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kigeme, Dr Nzabonimana Ephraim, yabwiye IGIHE ko kuri ubu abaganga, abaforomo n’abakozi b’ibitaro bose bacumbikiwe hamwe mu macumbi y’Ikigo cy’amashuri cya G.S Kigeme A.

Ati “Twabaye tubacumbikiye muri G.S Kigeme A kugira ngo tubarinde ingendo ndende no guhura n’imiryango yabo kugira ngo bitaba intandaro yo kwanduzanya cyangwa gukwirakwiza icyorezo cya Coronavirus.”

Yasobanuye ko mu bakozi b’ibitaro 160, abagera ku 150 ari bo bacumbikwe mu macumbi y’iryo shuri naho abandi bari mu kiruhuko cy’akazi.

Ku kijyanye n’umuganga ndetse n’umuforomo banduye icyorezo cya COVID-19, Dr Nzabonimana yavuze ko nta makuru ahagije yabitangaho kuko ubusanzwe buri mugoroba atangwa na Minisiteri y’Ubuzima.

Yasobanuye abakozi b’Ibitaro bya Kigeme bose bafashwe ibizamini kugira ngo barebe uko bahagaze kuko akagari ka Kigeme ibyo bitaro biherereyemo kashyizwe muri Guma mu Rugo.

Ati “Kuko mu Kagari ka Kigeme aho ibitaro bihereye abaturage bashyizwe muri guma mu rugo ni muri urwo rwego hari gufatwa ibipimo kugira ngo barebe ko hari abantu banduye. Ntabwo rero abaganga ari bo basigara badapimwe kandi bahura n’abantu benshi bakaba serivise.”

Dr Nzabonimana yavuze ko usibye kwakira abaza kwivuza bataha byasubitswe, izindi serivise zikomeje mu bitaro nko kuvura indembe ndetse n’imbangukiragutabara ikomeje akazi ko kujya kuzana abarwayi ku bigo nderabuzima igihe boherejwe ku bitaro.

Yavuze kandi ko abafite abarwayi mu Bitaro bya Kigeme bashobora kubagemurira, ibyo babazaniye bakabihereza umurwaza akabyinjiza hakurikijwe amabwiriza yashyizweho.

Yasabye abaturage kubahiriza gahunda zashyizweho, ukeneye kwivuza akagana ku kigo nderabuzima kimwegereye yirinda gukora ingendo zitari ngombwa.

Dr Nzabonimana yavuze ko ku bigo nderabuzima bashobora gutanga serivise nyinshi zisanzwe zitangwa n’ibitaro kandi ko bakorana bya hafi ku buryo hagize uza kwivuza bikaba ngombwa ko akenera koherezwa ku bitaro bahita baza kumutwara. Yijeje ko abaganga bo ku bitaro ayoboye bazakomeza kujya ku bigo nderabuzima gutanga ubufasha nk’uko byari busanzwe.

Yemeza ko nta gikuba cyacitse ahubwo ingamba zafashwe zigamije gukumira no guhashya ikwirakwira ry’icyorezo cya C0VID-19 giterwa n’agakoko ka Coronavirus.

Yavuze ko by’umwhariko abaganga bo ku Bitaro bya Kigeme bari kwitwararika ibintu bitatu ari byo kwambara agapfukamunwa neza, gukaraba intoki kenshi gashoboka no guhana intera, asaba abaturage nabo kubyitaho.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, yavuze ko mu tugari twashyizwe mu kato hamaze gufatwa ibizamini bibarirwa muri 800 kandi ko kubifata bikomeje, kugira ngo bamenye niba ubwandu bwa Coronavirus bwarakwirakwiye.

Icyakora kugeza ubu ngo ibisubizo ntibiraboneka, kugira ngo bamenye uko akarere ka Nyamagabe gahagaze.

Kugeza ubu utugari two muri Nyamagabe twashyizwe muri Guma mu Rugo ni aka Kigeme mu Murenge wa Gasaka n’aka Ruhunga mu Murenge wa Kibirizi.

Ibitaro bya Kigeme biherereye mu Murenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .