Uko byagenze mu cyumba cy’ibiganiro: Uganda yikomye ‘Itorero ry’Igihugu’ yanga no kwirukana RNC ku butaka bwayo

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 15 Ukuboza 2019 saa 12:35
Yasuwe :
0 0

Ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu kuri Speke Munyonyo Resort i Kampala, itsinda ry’abanyamakuru benshi ba Uganda ryari hanze y’icyumba byari biteganyijwe ko kiberamo ibiganiro by’u Rwanda na Uganda, bakoze ku bikoresho byabo ku bwinshi.

-  Abahuza basabye Uganda kwirukana RNC ku butaka irabyanga
-  Umuyobozi muri Uganda mu bayoboye igitero cyo mu Kinigi
-  Itorero ry’Igihugu, ikirego gishya cya Uganda ku Rwanda
-  U Rwanda ntirushaka indi nama

Kuva ku wa Mbere kugera ku wa nyuma, uwandika n’uvuga, bose bahuje imvugo n’ubuyobozi bw’igihugu cyabo: ko u Rwanda rwafunze umupaka.

Nta n’umwe wemera ko hari umunyarwanda n’umwe wigeze ukorerwa iyicarubozo muri Uganda, bose bigira ba ntibindeba kuri iki kibazo, ndetse nta n’umwe wemera ko muri Uganda hari umuntu n’umwe ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Abo ni abo twavuganye nkigera aho ibiganiro byari kubera, ku buryo byari byoroshye kubona ishusho rusange y’ibiri buze kuvugwa.

Uganda yasabwe kwitandukanya na RNC irinangira

Ibiganiro byamaze amasaha umunani byavugiwemo byinshi ariko u Rwanda ntirwigeze rujya kure y’ibyo rwagaragarije Uganda kuva umunsi ubwimvikane buke bwakarije umurego mu mpera za 2017.

Byari ugusaba ko abanyarwanda bafungiye muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko bafungurwa, hanyuma kandi iki gihugu kikareka gufasha imitwe igamije kuruhungabanyiriza umutekano ndetse kikareka no kubangamira inyungu z’ubucuruzi bwarwo.

Inama yatangijwe n’ijambo ry’abahuza, abaminisitiri bari baturutse muri RDC na Angola; ndetse mu mbwirwaruhame zabo bose bikije ku kuvuga ko icyashyirwa imbere ari ukubwizanya ukuri ku buryo iyi nama iba iya nyuma.

Abahuza bakurikiye ibiganiro byo mu muhezo, ndetse baza no gusaba Uganda kwitandukanya n’umutwe wa RNC gusa yo iranangira.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb Olivier Nduhungirehe, wari uyoboye intumwa z’u Rwanda, yasobanuriye IGIHE uko byegenze ubwo Uganda yasabwaga kwirukana RNC ku butaka bwayo.

Ati “Ni abahuza babisabye ariko bo barabyanga. Impamvu bo bavugaga ko ari ukubasaba kwitandukanya n’imitwe batemera. Njye nababwiye ko bumvise nabi igitekerezo cy’abahuza. Birazwi kandi abayoboye iriya mitwe barabyigamba nabo ntabwo ari ibintu bahisha ko bari ku butaka bwa Uganda.”

“Uganda yo rero ibashyigikiye cyangwa itabashyigikiye, kuba u Rwanda ruvuze ruti hari kanaka kandi arimo kuturwanya ashaka guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda, kuvuga ngo abo abantu babirukane, babohereze mu bindi bihugu biri kure y’u Rwanda bitari Uganda; byagaragaza ubushake bwa Uganda bwo gukemura iki kibazo ariko ibyo barabyanze.”

Amb. Nduhungirehe yabwiye IGIHE ko u Rwanda rwashyize ahagaragara ibibazo byose bihari ndetse n’uko biteye hatiriwe harebwa ku bintu byabaye kera ahubwo ibyo mu mezi atatu ashize.

Ati “Twanibanze ku byabaye nyuma y’inama ya Kigali ku itariki ya 16 Nzeri, nta nubwo twagiye mu bya kera. Twagiye mu byabaye gusa muri iki gihe, muri aya mezi atatu ashize. Ibyo twari twemeranyijweho, twagaragaje ko nta bushake Uganda ifite bwo kubikemura. Ku gukomeza gushyigikira imitwe yitwaje intwaro, twagaragaje ko bakomeje kuyishyigikira.”

Uruhare rwa Uganda mu gitero cyo mu Kinigi

Amb. Nduhungirehe yavuze ko ubwo bari ku ngingo zijyanye n’uko Uganda ifasha imitwe yitwaje intwaro, yatanze urugero rw’igitero cyabaye ku itariki ya Gatatu n’iya Kane Ukwakira aho abarwanyi b’umutwe wa RUD Urunana bateye mu Kinigi bakica abantu 14 ariko bakaza gukomwa mu nkokora n’Ingabo z’u Rwanda.

Mu iperereza ryakozwe, hari ibikoresho byafashwe birimo na telefoni zigendanwa n’ubuhamya bwatanzwe n’abafashwe, byagaragaje uruhare rwa Uganda muri iki gitero.

Ati “Ibyo byose bigaragaza ko uwari uyoboye icyo gitero ari uwitwa Philemon Mateke akaba Umunyamabanga wa leta ya Uganda ushinzwe ubutwererane bw’akarere. Byagaragajwe na za telefoni n’ubuhamya bwatanzwe n’abafashwe.”

“Hari n’uwitwa Nshimiye wiyita Governor ushinzwe ibikorwa byihariye muri RUD Urunana, atuye hariya mu Karere ka Kisoro n’umuryango we, byagaragaye ko akunda kujya muri Kivu y’Amajyaruguru ahitwa Benza gutegura ibitero kandi ko ariwe wakoranaga bya hafi na Philemon Mateke. Urwo ni urugero rumwe natanze ariko hari n’izindi nyinshi twatanze zigaragaza ko bagikomeza guha urubuga abaturwanya.”

Mu bindi byaganiriweho harimo ibibazo by’abanyarwanda barenga ijana baherutse gufatirwa mu Karere ka Kisoro, bagateshwa ibyabo, nyuma bakajugunwa ku mipaka, bazizwa kwitwa abanyarwanda.

Ikindi ni uburyo ibinyamakuru byo muri Uganda byakomeje gukwirakwiza ibihuha bivuga nabi u Rwanda n’abayobozi barwo kugeza n’ubwo na bamwe mu bayobozi b’iki gihugu babikwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga.

Ati “Navuze ko n’Umuvugizi wa Guverinoma nawe ageza aho akanakwirakwiza bimwe muri ibyo bintu by’ibihuha ku wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, ibyo byose bigaragaza ko nta bushake na bumwe bafite. Hanyuma ndababwira nti gukemura ikibazo hagati y’u Rwanda ni ibintu twese twifuza ariko ko kugira ngo ikibazo gikemuke atari ugukoresha inama nyinshi, icyo dukeneye ni ubushake mu gukemura ikibazo kuko ibimenyetso byaratanzwe ku buryo buhagije.”

Ibiganiro byabaye ku munsi w’ejo nubwo byabaye mu mwuka w’ubwubahane ku mpande zombi nkuko abayobozi bombi babitangaje, ku rundi ruhande byarimo uguheza inguni gukomeye kuri Uganda itarashakaga kuva ku izima.

Amb. Nduhungirehe ati “Ibintu byose irahakana nta n’igitekerezo itanze. Hanyuma rero bajya no mu bintu byo kuvuga ngo muduhe ibimenyetso mufite, tukababwira tuti twabibahaye kera ndetse byatanzwe no ku rwego rwo hejuru rw’abakuru b’ibihugu n’abahuza twabahaye ibimenyetso; ubu ntituri mu gihe cy’ibimenyetso, icyo turiho ni ugushyira mu bikorwa ibyo twiyemeje.”

Uganda yongeye gusaba ko hashyirwaho komite ihuriwe n’impande zombi yiga ku bibazo, gusa u Rwanda rwongeye kuyamagana ruvuga ko ubusanzwe hari komite zashyizweho arizo zikwiye gukomeza gukurikirana ikibazo, ko ibindi ari amayeri yo gutinza ibiganiro.

Uganda yikomye Itorero ry’igihugu ry’u Rwanda

Muri ibi biganiro byabaye kuri uyu wa Gatanu, Uganda yagejeje ku Rwanda ibirego bishya bitari byarigeze bivugwa na mbere, icyatunguranye ni ibijyanye n’Itorero ry’Igihugu.

Amateka agaragaza ko mbere y’umwaduko w’Abakoloni Itorero ry’Igihugu ryari Irerero ry’Igihugu, rikarera abanyarwanda rikabubakamo imico myiza (Indangagaciro) yatumaga bashobora kubahana, kubana neza, mu mahoro no gusobeka ubumwe bwabo nka bene mugabobumwe.

Ryareraga kandi abazayobora igihugu kugira ngo bazayobore neza, ngo bazajye batoza abo bayobora imico myiza, bakabatoza Indangagaciro na Kirazira z’umuco nyarwanda no gukunda igihugu.

Kuri ubu itorero ryagarutse muri iyi si, ariko rikorwa mu buryo bujyanye n’igihe aho urubyiruko rw’abanyarwanda rwaba uruba imbere mu gihugu no hanze rurinyuramo, by’umwihariko rukigishwa amasomo ajyanye no gukunda igihugu uretse ko haherutse no kongerwamo ubumenyi mu bya gisirikare.

Amb. Nduhungirehe yavuze ko mu biganiro byabereye i Kampala, Uganda yikomye u Rwanda ku itorero ry’igihugu ivuga ko rigamije gutoza abanya-Uganda ngo batere igihugu cyabo.

Ati “Baravuze ngo turi guha imyitozo urubyiruko rw’Abanya-Uganda kugira ngo bajye gutera Uganda, ngo bikorwa binyuze muri za gahunda z’itorero.”

“Kwa kundi urubyiruko ruza ruvuye mu mahanga rukajya hariya i Gabiro rukahamara ibyumweru bitatu, bine, ngo turashaka kubatera. Turababwira tuti ibyo bintu biradutangaje kuko iriya ni gahunda ya Guverinoma yo guteza imbere umuco wo gukunda igihugu, tugahamagara urubyiruko ruvuye mu Bubiligi, mu Bufaransa, muri Amerika, mu Bushinwa n’ahandi ntabwo ari abavuye muri Uganda; abantu biyandikisha binyuze kuri internet.”

Yakomeje asobanura ati “None se iyo dufasha abavuye mu Bubiligi bagakora ariya mahugurwa, tuba dushaka gutera u Bubiligi? Twarababwiye tuti ibyo bintu rwose ntabwo bifashe bo bagakomeza gutsimbarara ko ari urubyiruko rufite ubwenegihugu bwa Uganda.”

Abahuza basabye Uganda guhagarika imikoranire n’imitwe y’iterabwoba, basaba n’u Rwanda ko rwatanga umucyo rukemeza ko abajya mu itorero atari abanya-Uganda. Nduhungirehe yavuze ko “Twe nta kibazo tubifiteho kuko tuzi ko ari abanyarwanda ariko tuzahita tubandikira rwose tubasobanurire.”

Iyo ubajije ikintu gitanga icyizere cyaba cyavuye mu biganiro byabaye kuri uyu wa Gatanu ugendeye ku ngingo zikomeye zari zitezwe, igisubizo ni “Biragoye, twaravuganye tubwizanya ukuri, twe ntacyo twabahishe, mu gihe bo bagumye ku izima.”

Amb. Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rwabwiye Uganda ko “tudashobora kugira indi nama, ko nta musaruro zitanga ahubwo ko komisiyo yashyizweho n’abakuru b’ibihugu ariyo twashyikiriza ikibazo uko giteye hanyuma bakabiganiraho”.

Nyuma y’ibiganiro, impande zombi byagaragaraga ku maso ko nta byishimo, gusa Nduhungirehe yabwiye IGIHE ko nta kibazo na kimwe cyabaye “keretse wenda niba ari ukubera ko twari turushye”.

Yashimangiye ko n’ubundi bajya kujya i Kampala bari biteguye neza ko Uganda idashobora guhita yemera ibyo u Rwanda ruyishinja. Ati “Ntabwo twaje twumva ko bigiye guhita bihinduka ako kanya”.

Nyuma y’ibiganiro, impande zombi zavuze ko zigiye kumenyesha abakuru b’ibihugu uko ibintu bimeze akaba aribo batanga umurongo w’icyakorwa nyuma y’uko habuze ubwumvikane, ndetse ko hagiye kwitabazwa itsinda ryashyizweho n’ibihugu bine muri iki kibazo (Angola, RDC, Rwanda na Uganda) rigahamije guhosha ubu bwumvikane buke.

Minisitiri w'Umutekano, Gen Patrick Nyamvumba, ni umwe mu baminisitiri bane bitabiriye ibi biganiro ku ruhande rw'u Rwanda
Intumwa za Uganda muri ibi biganiro zari ziyobowe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Prof Shyaka Anastase, akurikiye ibyatangazwaga n'abari bayoboye intumwa nyuma y'ikiganiro
Brig Abel Kandiho ushyirwa mu majwi nk'umwe mu bari ku isonga mu bikorwa byo gushimuta no gukorera iyicarubozo abanyarwanda yari muri ibi biganiro
Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda, Oliver Wonekha
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, Olivier Nduhungirehe aganira n'umwe mu bari bitabiriye ibi biganiro ubwo byari bisojwe
Uganda yikomye itorero ry'igihugu ivuga ko rigamije gutorezwamo abagamije kuyitera

Izindi nkuru wasoma:

- Inama y’u Rwanda na Uganda yasojwe nta mwanzuro nyuma y’ibiganiro by’amasaha umunani

- Ingingo z’ingenzi zihariye ameza y’ibiganiro hagati y’u Rwanda na Uganda

- Abahuza mu biganiro bya Uganda n’u Rwanda bifuje ko inama ya Kampala yaba iya nyuma ivuga ibibazo


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .